Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Amavuriro y’ingoboka agiye kugezwa ku rwego rw’utugari

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 7, 2018

Umuyobozi mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Uwamariya Odette atangaza ko mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 harimo ujyanye no kuba amavuriro y’ingoboka (Poste de Santé) agiye kugezwa ku rwego rw’akagari mu rwego rwo kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage.

Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Uwamariya Odette ubanza iburyo n’abandi bayobozi mu kiganiro n’Abanyamakuru (Foto Gisubizo G)

Uwamariya avuga ko iyo gahunda yo gushyira amavuriro y’ingoboka (poste de santé) ku rwego rw’utugari izashoboka ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage.

Avuga ko hari uturere twamaze kugera kuri iyo ntego yo kugeza amavuriro y’ingoboka ku rwego rw’utugari ndetse hakaba n’aho uturere tumwe twabashije kubaka amavuriro agera ku 10 mu gihe cy’ukwezi, agahamya ko ibyo byagezweho kubera ubufatanye bw’inzego za Leta, abaturage n’imiryango itari iya Leta.

Uwamariya avuga ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda igihugu kitagiye guhera kuri zeru (ubusa) kuko hari aho byari byaratangiye hirya no hino mu gihugu.

Agira ati: “Mu tugari 2148  mu gihugu utugera ku 1000 twamaze kubaka ‘poste de santé’ n’ubwo hakiri imbogamizi ku rundi ruhande zishingiye ku kuba hamwe na hamwe hataragera ibikorwaremezo bituma iyo gahunda yo kuhashyira amavuriro y’ingoboka itihuta abaturage bagatinda kubona serivisi”.

Abanyamakuru bifuje kumenya akamaro n’impamvu ituma habaho gahunda yo gushyira amavuriro y’ingoboka ku rwego rwa buri kagari, basobanurirwa y’uko ari ho hatangirwa serivisi nyinshi kandi zegereye abaturage.

Umuyobozi mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe yakomeje atangaza ko raporo zitangwa na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) zerekana ko 83% by’indwara zivurwa, usanga zivurirwa ku rwego rw’utugari n’imirenge kuko ari zo nzego zegereye abaturage, bityo akaba ari ngombwa kuhashyira imbaraga mu kuhegereza serivisi z’ubuzima.

Uwamariya yifuza ko habaho ubufatanye bw’inzego mu gushyiraho amavuriro y’ingoboka ku rwego rwa buri kagari, ibirebana n’abaganga ndetse n’ibikoresho bazifashisha bigaharirwa Leta.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ushinzwe Igenamigambi Dr Ndagijimana Uziel, avuga ko gahunda yo gushyira mu bikorwa umwanzuro wo kubaka amavuriro y’ingoboka muri buri kagari bitahita bikorwa mu mwaka umwe, ahubwo icyo gihe harebwa ashobora kuzubakwa muri uyu mwaka, andi akazubakwa mu wundi utaha. Gusa avuga ko hakorwa isuzuma rigamije kureba niba ibyari byemejwe mu mwaka ushize byaragezweho.

Gushyira amavuriro y’ingoboka ku rwego rw’utugari no kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage, ni umwe mu myanzuro 13 y’umwiherero wa 15 yemejwe  mu gihe mu mwaka wa 2017 wari wafatiwemo imyanzuro 26.