Amavuriro y’ingoboka agiye kongererwa ubushobozi bwo gusuzuma

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 26-01-2019 saa 09:46:02
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba iburyo, asobanura icyo amavuriro y'ingoboka azamarira Abanyarwanda (Foto Samuel M)

Gahunda ya Guverinoma mu rwego rw’ubuzima, yo kugira ivuriro ry’ingoboka (Poste de Santé) muri buri kagari ibonwa nk’igisubizo ku Banyarwanda.

Ni gahunda yashyizweho mu rwego rwo kurushaho kugabanya intera umuturage akora agiye gushaka servisi z’ubuzima bigatuma hari n’abakomererwa n’indwara cyangwa bagatinda kwivuza, ibonwa nk’igisubizo ku Banyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane, avuga ko nka minisiteri babona ayo mavuriro nk’igisubizo ku banyarwanda kuko igihe azaba yageze ku tugari hose bizagabanya cyane urugendo umuturage yakoraga ajya kwivuza rukava ku mpuzandengo y’iminota 50 ikagera ku minota 25.

Akomeza asobanura ko kugira ngo bigerweho neza, harimo kwigwa uburyo amavuriro y’ingoboka yakongererwa ubushobozi bwo gusuzuma izindi ndwara zitari marariya hakajyamo no gusuzuma n’indwara zitandura.

Ati “Kongeramo izindi servisi nko gupima umuvuduko w’amaraso, gupima indwara z’impyiko, gupima diyabete, bizatuma abanyarwanda bivuza kare, bisuzumishe kare, tugabanye za ndwara ubu ziri kubahitana, izo twita indwara zitandura.”

Minisitiri Diane yakomeje agira ati “Ikindi ni uko uyu munsi dufite abajyanama b’ubuzima bagera ku 58.298, uyu munsi iyo bahuye bahurira ku kigo nderabuzima kugira ngo bahabwe amahugurwa, baganire, batange za raporo bafatanye n’ibigo nderabuzima mu zindi gahunda z’ubuzima n’ubukangurambaga. Naho rero ni kure ku mujyanama w’ubuzima kandi kuba ikigo nderabuzima uyu munsi kireberera abajyanama b’ubuzima bagera ku 115 ni umubare munini ariko nibijya ku mavuriro y’ingoboka uzasanga ivuriro rimwe ririmo umuganga umwe cyangwa ndetse babiri bareberera abajyanama b’ubuzima gusa, tukabona bizoroha akazi kakarushaho gukorwa neza n’abaturage bakavurwa badakoze urugendo rurerure.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba iburyo, asobanura icyo amavuriro y’ingoboka azamarira Abanyarwanda (Foto Samuel M)

Minisitiri Diane Gashumba asobanura ko serivisi yo kubyarira ku ivuriro ry’ingoboka bigisaba Leta andi mikoro, haba mu kunoza inyubako, kongera ibikoresho n’ababyaza ariko bikirimo kwigwaho.

Kugeza ubu Akarere ka Nyanza ni ko kamaze guca umuhigo wo kugeza ivuriro ry’ingoboka kuri buri kagari kandi akora, Akarere ka Burera nako kakaba kamaze kubaka ayo mavuriro ku buryo kizera ko ukwezi kwa Werurwe 2019 kuzarangira izitaruzura na zo zaruzuye zikora.

Uturere rwa Nyagatare na Gisagara na Bugesera na two tugeze kuri uwo muhigo mu gihe umuhigo wa Guverinoma y’u Rwanda ari uko mu myaka irindwi amavuriro y’ingoboka azaba yubatswe kuri buri kagari atanga serivisi z’ubuzima ku baturage.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.