Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Amatora y’abadepite, hazakoreshwa asaga miliyari 5 azatangwa na Leta

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 31-05-2018 saa 08:02:23
Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwitorera abayobozi kuko bigira uruhare mu iterambere ryabo (Foto James R)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, Munyaneza Charles, aratangaza ko amatora y’abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka azatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 5 na miliyoni 400  z’amafaranga y’u Rwanda, yose akomoka mu gihugu imbere.

Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwitorera abayobozi kuko bigira uruhare mu iterambere ryabo (Foto James R)

Ibi Munyaneza yabitangarije Imvaho Nshya mu kiganiro kihariye yagiranye n’iki kinyamakuru ku myiteguro y’amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018.

Yagize ati “Amatora twatangiye kuyitegura dukoresheje ingengo y’imari y’umwaka urimo kurangira ariko Leta ikaba inateganya andi mafaranga mu ngengo y’imari y’umwaka uzatangira muri Nyakanga, amafaranga akenewe yose hamwe ari ayo twamaze guhabwa n’asigaye tuzahabwa umwaka mushya w’ingengo y’imari  ugiye gutangira  angana  na 5 400 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Munyaneza avuga ko aya mafaranga yose atangwa na Leta kuko nta nkunga y’abagiraneza bagihabwa mu matora, byose bikaba bikorwa hashingiwe ku ngengo y’imari itangwa na Leta n’ubwitange bw’abaturage b’abakorerabushake b’amatora.

Ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora y’Abadepite ateganywa muri Nzeri 2018, Munyaneza avuga ko hari ibikorwa byinshi bimaze gukorwa nk’ibijyanye n’inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora zatangiye guhabwa abaturage binyuze mu nama za nyuma y’umuganda, muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi n’izindi nama zihuza abaturage, bikagirwamo uruhare n’abakorerabushake ba Komisiyo y’igihugu y’amatora bakorera mu gice zabereyemo.

Ati “Burya amatora ntiyagenda neza abaturage badasobanukiwe ari na bo bayagiramo uruhare rukomeye. Mu nyigisho z’uburere mboneragihugu tubasobanurira inshingano z’Abadepite n’imitwe igize Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda n’ibindi bijyanye n’amatora”.

Avuga ko mbere abaturage batari bazi neza icyo Abadepite bakora, ari nayo mpamvu hatangiye gahunda yo gusobanurirwa umurimo w’Abadepite n’inshingazo zabo mu kubaka igihugu.

Munyaneza avuga ko hari ibikoresho bizagurwa bikenerwa mu matora, bikazaboneka binyuze mu nzira z’amasoko ya Leta.

Yongeraho ko hari n’ibikoresho basanganywe bitazongera kugurwa nk’udusanduku tw’itora kuko dusanzwe duhari ndetse n’ibindi bikoresho bito bito bikenerwa mu gihe cy’amatora na Lisiti y’itora nk’igikoresho k’ingenzi mu matora.

Munyaneza avuga ko abakorerabushake ba Komisiyo y’igihugu y’amatora bagera ku 70 000 bamaze guhugurwa mu rwego rwo kugira ngo iki gikorwa kizagende neza ndetse ngo NEC yatangiye kwandikira indorerezi zaba iz’Abanyarwanda n’abanyamahanga babyifuza gutangira kubisaba.

Abajijwe ibijyanye n’amakarita y’itora yahawe urubyiruko rucyuzuza imyaka yo gutora, mu gihe hashize imyaka hafi 3 abakuru bayahawe hakaba hari abavuga ko batakiyafite, Munyaneza yavuze ko amakarita y’itora yahawe abaturage muri rusange muri 2016 mu gihe cy’amatora y’Inzego z’ibanze, akaba yaragombaga gukoreshwa no mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse no mu y’Abadepite yo muri nzeri 2018.

Ati “Iyo karita yatanzwe muri 2016 iriho imyanya itatu yo gutoreraho, ni ngombwa ko abaturage bayibika  bakanayifata neza kuko ari yo azakoreshwa muri aya matora dutegura y’Abadepite”.

Munyaneza avuga ko ibyo byakozwe muri gahunda yo kugabanya ingengo y’imari Leta itanga mu matora, ndetse ngo amakarita akaba azanavanwaho mu gihe kiri imbere, bitewe n’uko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigenda ritera imbere mu nzego zoze z’igihugu ndetse no mu matora, bikazagabanya cyane amafaranga Leta yatangaga mu gikorwa cy’amatora.

Ku bijyanye n’amatora azabera muri za Ambasade ku Banyarwanda baba hanze y’igihugu, Munyaneza avuga ko ibihugu byose u Rwanda rufitemo za ambasade bizaberamo amatora, ngo ikitaramenyekana ni ikijyanye n’amatora mu gihugu cy’u Burundi na Kongo kuko ubushize atabayeyo bitewe n’uko umutekano muri ibyo bihugu wari uhagaze.

Ati “Muri ambasade zose z’u Rwanda mu mahanga hazabera amatora kandi Abanyarwanda babayo bariteguye, icyo tutaramenya ni mu gihugu cy’u Burundi na Kongo kuko nta bwiriza turahabwa rivanaho iryari ryashyizweho n’inzego zibishinzwe nyuma yo gukora isesengura ry’uko umutekano w’abatora uhagaze muri ibyo bihugu”.

Avuga ko isesengura nirikomeza kugaragaza ko hakiri ikibazo cy’umutekano muke, ubwo ngo nta matora azabayo mu gihe naho bizagaragazwa ko umutekano w’abatora uhagaze neza amatora azabayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC asoza asaba Abanyarwanda kwitabira amatora na gahunda zose ziteganyijwe mbere yayo mu gihe k’imyiteguro kandi bakanitabira n’inyigisho z’uburere mboneragihugu.

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.