Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Amatora: Abakandida depite 521 baratangira kwiyamamaza

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 13-08-2018 saa 06:38:17

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko igikorwa cyo kwiyamamaza kw’Abakandida depite bifuza kujya guhagararira rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko bitangira kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kanama 2018.

Aba ni bamwe mu bakandida depite ubwo bari mu nama yari yateguwe na NEC (Foto James R.)

Abakandida depite batangira ibikorwa byo kwiyamamaza ni 521,   baturuka mu mitwe ya Politiki itandukanye, abigenga n’abakandida baturuka mu byiciro byihariye.

Mu nama n’Abakandida depite bose, ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bwabagaragarije amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa byo kwiyamamaza, aho basabwe kwirinda gusebanya n’amacakubiri.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda yabibukije ko bafite uburenganzira bwo kujya kwiyamamaza no mu bindi bihugu ariko babanje kunyura kuri za Ambasade ahari intumwa z’u Rwanda.

Ku birebana n’amategeko n’amabwiriza bigenga gahunda yo kwiyamamaza, Perezida wa Komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda yagize ati: “Murasabwa kwiyamamaza mu bwitonzi, umukandida yivuga ibigwi n’ubushobozi afite, dukwiriye kwiyamamaza twitaka uko dushaka tudasenyana cyangwa  dusebanya, tukiyamamaza twirinda ikintu cyose cyatera imvururu n’amacakubiri mu banyarwanda’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yabwiye Abakandida depite uburyo bwiza abakandida bazifashisha, amabwiriza ya Komisiyo y’Amatora agenga uko umukandida ashobora gukoresha amatangazo amanitse, ibitambaro byanditseho, gutanga amabaruwa cyangwa inyandiko zigenewe abantu benshi, iteraniro, inama mbwirwaruhame cyangwa ikiganiro, itangazamakuru rikoresha inyandiko, amajwi cyangwa amajwi n’amashusho, ikoranabuhanga mu itumanaho, ihererekanyamakuru n’ubundi buryo bwose butanyuranyije n’amategeko.

Ati: “Bimwe mu byo   abakandida babujijwe basabwa kwitwararika ni ugushyira ibyapa ku mashuri, ku nsengero, amavuriro, ku biti by’amashanyarazi, no gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga mu buryo budakwiye”.

Mu bindi abakandida babujijwe mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza, ni ugukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose, gutuka cyangwa gusebya undi mukandida mu buryo ubwo ari bwo bwose; gutanga impano, ruswa cyangwa kwakira ruswa; gushingira ku bwoko, ku isano-muzi, ku karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri n’ibindi.

Nkuko amategeko abiteganya, Ingingo ya 173 y’iryo tegeko ngenga ivuga ko umuntu wese umanika amafoto, inyandiko cyangwa ukorera inama ahatabigenewe, aba akoze icyaha, bityo akaba agomba kubihanirwa n’amategeko.

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.