Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Amateka ya Mutijima wishimira ikizere yagiriwe muri Mukura

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 14-01-2019 saa 13:05:09
Mutijima Janvier (ufite umupira) arishimira ikizere yagiriwe mu ikipe ya Mukura

Mutijima Janvier ni umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza mu ikipe ya Mukura aho akina nka myugariro w’ibumoso.

Mutijima yageze muri Mukura avuye muri AS Kigali yari amazemo imyaka 7 ahava nyuma yo kutagirirwa ikizere n’umutoza Nshimiyimana Eric.

Nyuma yo kugera mu ikipe ya Mukura, Mutijima yagiriwe ikizere n’umutoza mukuru w’iyi kipe aho afite umwanya ubanzamo.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, Mutijima yavuze ku rugedo rwe mu mpira w’amaguru ndetse n’uburyo yishimiye ikizere yagiriwe mu ikipe ya Mukura. Twatangiye tumubaza uwo ari we mu nshamake.

Mutijima ni muntu ki?

Navukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahitwa Karugira. Navutse tariki 18 Mutarama 1993. Papa yitwaga Rutangura Maxime yarapfuye hashize igihe. Mama yitwa Mukashyaka Adeline. Mvukana n’abana barindwi, nge nkaba umwana wa gatatu.

Wize hehe?

Amashuri y’inshuke nayigiye i Gikondo ahantu hitwa ku Isano. Amashuri abanza nyiga i Mburabuturo. Nize ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kuri college APAPE i Gikondo nkomereza amashuri kuri CJFK Kagarama ku Kicukiro mu Bumenyi bw’isi, Amateka n’Ubukungu (History-Economy and Geograph/HEG) gusa ntibirankundira ngo nkomeze muri Kaminuza.

Watangiriye he gukina umupira w’amaguru? Ese haba hari uwo mu muryango wawe uwukomoraho?

Nta muntu wo mu rugo wigeze ukina umupira. Ni bya bindi ahubwo by’abana baturanye bakina muri za shampiyona z’abana, hari ababashyiriyeho amafaranga.

Hari umuntu waje kuhankura aho i Gikondo anjyana mu ikipe y’umugabo witwa Rwamanywa Eugene wari ufite ikipe aho i Gikondo y’abana. Naje kuhava njya muri Academy ya SEC nkinayo imyaka 3 kugeza mu 2010, njya muri Kiyovu Sports ntibyakunda, umwaka ukurikiyeho ni ukuvuga muri 2012 nahise njya muri AS Kigali.

Ugeze muri SEC wahasanze bande?

Muri SEC hari abakinnyi benshi barimo nka Umwungeri Patrick, Bishira Latif, Kayumba Soter na Nsabimana Eric bose twaje no gukinana muri AS Kigali. Hari Salomon Nirisarike waje kuza nyuma, Mushimiyimana Mohammed ubu ukinira Police FC, Hertier Turatsinze n’abandi benshi bagikina n’ubu.

Waje kwerekeza muri AS Kigali gute? Ni ibiki by’ingenzi uyibukiraho?

Mutijima: Ubundi nge nagiye muri AS Kigali mu 2012 mpamara imyaka 7. Ni ikipe yambereye umuryango. Urumva kuva mu ishuri ry’umupira ugahita ujya mu ikipe ukayimaramo imyaka irindwi ni ibintu bitajya bipfa gushobora abakinnyi benshi, kuba narayimazemo imyaka ni uko yari ikipe nziza nishimiye.

Ibyo ntazibagirwa ni igikombe cy’Amahoro cya 2013 twegukanye dutsinze AS Muhanga ndetse n’igikombe kiruta ibindi “Super Cup 2013” twatwaye dutsinze Rayon Sports.

Ahantu wamaze imyaka irindwi wahavuye ute?

Mutijima: Nari ndangije amasezerano, batinda kuduha andi masezerano. Icyo gihe hari n’ibintu by’ibibazo kandi Mukura yarimo inyifuza ndavuga nti se ko mbona shampiyona igiye gutangira ntarabona amasezerano, uwajya muri iyi kipe. Naravuze nti na Mukura si ikipe mbi. Na ho ubundi muri AS Kigali ntabwo navuyeyo banyirukanye. Abandi bihanganye baje kubona andi masezerano, usibye ko numva nta kintu nahombye.

Intego wari wazanye muri Mukura VS zari izihe? Wazigezeho?

Mutijima: Ntabwo navuga ngo nazigezeho 100%. Navuye muri AS Kigali ari nge mukinnyi ukinisha imoso ngenyine ariko sinkine imikino myinshi. Ugasanga bampengekeyeho umuntu kandi wenda narakoze imyitozo, nta kibazo k’imyitwarire, nange numva nshoboye kubanza, sinkine imikino myinshi. Hano ndimo gukina kandi natwe turi kwitwara neza. Na byo umuntu yabishimira Imana, ntabwo ari ahantu hose ujya mu ikipe ugahita witwara neza.

Tugarutse ku kwitwara neza kwa Mukura muri iyi minsi ni irihe banga muri gukoresha?

Mutijima: Ibanga ryacu ni uko dukorera hamwe. Umutoza aratwumva. Hari ahantu ujya gukina ugasanga umutoza ni we wenyine ufata ibyemezo, akaza agatura ibintu aho. Ariko twebwe umutoza turumvikana, abakinnyi bari hamwe. Nta bintu by’amahane mbona mu rwambariro.

Ubu se ikerekezo cyawe ni ikihe ?

Mutijima: Ndi umuntu ushaka gutera imbere mu buzima. Mbonye amahirwe yo gutera imbere aharenze aho ndi ntabwo byangwa nabi.

Uravuga kujya mu makipe nka Rayon Sports na APR FC se?

Mutijima: Urwego rwo mu Rwanda sindusuzuguye. Ariko iyo umaze gukina imyaka ingana uku muri shampiyona, ubu ni umwaka wa 8. Nta kintu uba ukihashaka ahubwo wahindura ukareba n’ahandi hatari mu Rwanda.

Ntabwo wakunze guhamagarwa mu ikipe y’igihuhu ese byatewe n’iki?

Nabanje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 biteguraga imikino y’Afurika yabereye hano muri 2011 ndetse n’igikombe k’isi. Nongeye guhamagarwa muri U-20 ariko ntabwo nakundaga gukina. Muri 2015, nahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje 23 nanahamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru ari na bwo mperuka.

Buriya abatoza ni bo baba bafite amahitamo babonaga hari abandusha ariko intego mfite ni ukwitwara neza nkongera ngahamagarwa.

Ese waba ufite abantu uhora utekereza cyane bagufashije mu mupira kugera aha ugeze ? Ese ni bande wigiraho?

Umuntu wanyinjije mu mupira yitwa Habimana Eric, ubu atoza abana i Kabuga ni we muntu nshimira cyane. Nanazirikana kandi na Rwamanywa Eugene w’i Gikondo. Na ho umuntu ndeberaho mu mupira ni Jordli Alba wa FC Barcelone. Nsanzwe kandi ndi n’umufana wa FC Barcelone.

Mu Rwanda se nta muntu ufatira ikitegererezo, mu bakina cyangwa abahagaritse?

Mutijima: Urebye, nshobora kuvuga ngo uyu mukinnyi yarazamutse hari urwego agezeho, ariko nyine ntabwo ari wa muntu wavuga ngo ndakureberaho, ahubwo nkunda kurebera kubo hanze nka Jordi Alba nakubwiye.

Ni ikihe kintu wiyiziho kikuranga mu kibuga?

Mutijima: Nzi ko ngira ishyaka kuruta ibindi. Mu kibuga mba numva umuntu atanyuraho. Ashobora kubikora ariko hari ukuntu byagenze. Nemera ko iyo ufite ishyaka n’ibindi byose biza.

Turagushimiye

Namwe murakoze cyane.

Mutijima Janvier (ufite umupira) arishimira ikizere yagiriwe mu ikipe ya Mukura

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.