Amateka ya Kévin Monnet-Paquet wemeye gukinira u Rwanda

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 26-11-2018 saa 07:36:28
Kevin Monnet Paquet

Kévin Monnet-Paquet, rutahizamu uca ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya St Etienne mu kiciro cya mbere mu Bufaransa, yongeye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nyuma y’aho atangaje ko yemeye gukinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda “Amavubi”.

Benshi bibajije impamvu uyu mukinnyi ufite imyaka 30 yemeye gukinira u Rwanda nyuma y’imyaka 7 rumwifuza.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mateka ya Kévin Monnet-Paquet wakiniye amakipe atatu muri shampiyona y’u Bufaransa kuri ubu ushobora kuzagaragara bwa mbere mu myenda y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Monnet-Paquet muri Afurika

Kévin Monnet-Paquet yabonye izuba tariki 19 Kanama 1988 i Bourgoin-Jallieu hafi y’umujyi wa Lyon. Se ni Umufaransa na ho nyina akomoka mu Rwanda.

Monnet-Paquet avuga ko ku myaka ine yaje mu Rwanda ahamara imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Togo aho se yari amaze kubona akazi ari na ho yatangiriye amashuri abanza mbere yo gusubira mu Bufarasaa.

Uyu mukinnyi avuga ko nubwo atabaye mu Rwanda igihe kirekire ahafata nk’iwabo nk’uko yabibwiye urubuga rwa interineti rw’ikipe ye.

Agira ati: “Nta byinshi nibuka cyane ku Rwanda ariko nterwa ishema no kuvuga ko nkomoka muri kiriya gihugu. Ni igihugu gifite amateka akomeye, habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari n’abo mu muryango wange bahaburiye ubuzima. Ni ikintu kiri muri nge ariko ntibimbuza ko mvuga ko nkomoka mu Rwanda”.

Monnet-Paquet avuga ko mu myaka ibiri yabaye muri Togo yarushijeho gukunda cyane umupira mu gihe yigaga mu mashuri abanza yo muri iki gihugu, biba agahebuzo nyuma yo kureba igikombe cy’Afurika cya 1996 cyabereye muri Afurika y’Epfo.

Ati “Urwibutso rwange rw’umupira narugize ndi muri Afurika, narebaga igikombe cy’Afurika cya 1996 muri Afurika y’Epfo, icyo gihe nari muri Togo. Ni wo mupira wa mbere nibuka narebeye kuri Tereviziyo, ni na cyo cyatumye ntangira umupira. Ntekereza ko muri Afurika ari ho numvise ko nakinira umupira”.

Yatangiriye muri Lens mu Bufaransa

Monnet-Paquet avuga ko akimara kuva muri Togo yasubiye mu Bufaransa mu 1998 akajya akina mu makipe y’abana bakina bishimisha mbere yo kurambagizwa na RC Lens ku myaka 13 kugira ngo age mu ishuri ry’umupira w’amaguru waryo.

Ati: “Nahereye mu makipe y’abato mu gace twari dutuyemo duhura n’amakipe akomeye nka Saint Etienne, Grenoble, nibuka ko ku myaka 13 ari bwo nigaragaje muri aya marushanwa maze abantu bo muri Lens bashatse kumpa amasezerano mbanza kubyanga ku myaka14 mbona kujyayo”.

Monnet-Paquet ashimangira ko muri aya makipe y’abana yabanje kugorwa no kuba ari kure y’ababyeyi be no kumenyera bagenzi be.

Ati: “Icya mbere byari bigoye. Hari kure yo mu rugo. Ikindi twari tumenyereye umupira dukina twishimisha, dutangira noneho gukina duhangana mu ishuri ry’umupira byari ibindi bindi. Mu mupira habamo nyine guhangana no ku myaka yo hasi, kandi ni byo byangoye”.

Yungamo ati: “Umwaka wa mbere byarangoye kandi ni ibintu byumvikana, kuko kubana n’abana mungana cyangwa bakuruta mutamenyeranye kandi munahangana bisaba kubimenyera. Ryari ishuri ry’ubuzima”.

Monnet-Paquet wamaze imyaka ine muri iri shuri ry’umupira yemera ko iyo atagira abatoza beza atari gukomeza gutera imbere.

Ati: “Mu ishuri ry’umupira haba harimo abana bafite impano, bazi umupira, harimo abazamuka hari n’abazimira. Rimwe na rimwe bisaba umutoza mwiza ukwereka ko ugomba gukora akanagufasha gutambuka mu bihe bikomeye , ukirinda no kurengwa mu gihe ubona biri kugenda neza ukagumya gukora. Nge navuga ko nahuye n’abatoza beza bamfashije gukomeza gutera imbere”.

Mu 2005 ni bwo Monnet-Paquet yagiriwe ikizere cyo kuzamurwa mu ikipe nkuru asangamo abakinnyi nka Seidou Keita ukomoka muri Mali na Aruna Dindane ukomoka muri Cote d’Ivoire bamufashije kumenyera.

Ati: “Nzamurwa nahuye n’abakinnyi bakomeye barimo ba Aruna Dindane, Seidou Keita n’abandi. Narabubahaga ariko nange numvaga ko ngomba gukina. N’abo bakuru barambwiraga ngo ukore ibyo uzi, ntutinye. Nange byamfashije gutinyuka. Ni bo bampaga inama. Ni na bo bamfashijhe cyane n’ubunararibonye bwabo”.

Mu mwaka wa mbere Monnet-Paquet wari ufite imyaka 17 yakinnye imikino mike mu mwaka wa kabiri uhurirana n’uko ikipe yabo yari imaze kumanuka, ubundi agumana na yo anabona umwanya kugeza ayivuyemo mu 2011.

Monnet-Paquet yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa

Mu 2008, Monnet-Paquet yaje kwigaragaza atsinda ibitego byinshi muri shampiyona mu ikipe ye ya Lens byanatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nto y’u Bufaransa.

Byatumye anarambagizwa n’ikipe ya Llorient iza kumwegukana mu 2010 imugura, ayikinira imyaka ine ayitsindira ibitego 17 mu mikino 155.

Nyuma y’iyi myaka ine, Monnet-Paquet yaguzwe n’ikipe ya Saint Etienne anabarizwamo kugeza ubu.

Akimara kuhagera uyu mukinnyi yavuze ko ashobora kuba agiye kugera ku nzozi z’ubuzima bwe.

Ati: “St Etienne ni ikipe nziza, ifite sitade nziza, abafana benshi n’ibindi byose kuruta izo naciyemo zose. Nageze hano nsanga abakinnyi bisanzuye ku batoza, mbona ari ahantu heza. Sinicuza kuba naraje muri Sainte Etienne”.

Yanishimiye kandi kongera gukinira imbere y’abafana benshi Agira ati: “St Etienne na Lens hose nahabaye bafite abafana bavuye mu Bufaransa bwose bakaza kutureba, bikwereka ikipe zikunzwe. Nza gusinya bwa mbere amasezerano ndabyibuka haje abantu benshi. Ni yo mpamvu bambwiye ngo ntibiba byoroshye gukinira imbere yabo, ba bandi bakubwira ngo shyiramo ingufu. Gusa nk’umukinnyi nta ko bisa gukinira kuri sitade nini irimo abantu ariko biba bibi iyo utitwaye neza. Ariko ni ko akazi kacu kameze”.

Muri Nyakanga 2018 Monnet-Paquet yongereye amasezerano azamugeza mu 2021.

Ibihe by’ingenzi nk’uwabigize umwuga

Monnet-Paquet ahamya ko bimwe mu bihe byiza byamushimishje ari ukwitwara neza mu mukino St Etienne yatsinzemo Olympic Marseille ibitego 3-0 hari kandi no kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe k’igihugu akiri muri Lens nubwo batsinzwe na PSG.

Avuga ko ibanga rya byose ari ukwicisha bugufi imbere y’abakunzi b’ikipe ye n’imbere y’itangazamakuru.

Yitabajwe inshuro 3 mu Mavubi arabahakanira

Monnet-Paquet yemeye gukinira u Rwanda nyuma yo guhakana inshuro eshatu. Ubwa mbere ni muri Mutarama 2012 aho yaganiriye na Ntagungira Celestin wari Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” wagiye kumureba iwabo imbere y’ababyeyi be birangira abemereye kuzaza ariko ntiyaboneka.

Muri Gicurasi 2014, Nzamwita Vincent De Gaule wari umaze gutorerwa kuyobora FERWAFA yasubiye mu Bufaransa kumuganiriza anagaruka yemerera Abanyarwanda ko Monnet-Paquet yiteguye gukinira Amavubi na byo bihera mu kirere.

Uwa nyuma wagiye i Burayi kuvugana n’uyu mukinnyi ni Johnny McKinstry, watozaga Amavubi mu 2015 wagiye kumureba birangira nta cyo bagezeho.

Mu buzima busanzwe

Muri Gashyantare 2016, Monnet-Paquet yabyaye umwana w’umukobwa witwa Inaya Monnet-Paquet .

Akunda kandi indirimbo z’Umunyarwanda Corneille Nyungura bafite inkomoko imwe mu Rwanda. Yemeraga imikinire ya rutahizamu waciye mu makipe nka Arsenal Thierry Henry n’umunya Nigeria Jay Okocha.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

One Comment on “Amateka ya Kévin Monnet-Paquet wemeye gukinira u Rwanda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.