Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agiye kwigishwa mu mashuri

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 14-11-2019 saa 09:10:36
Visi Perezida wa CNLG, Yvonne Mutakwasuku n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG basubiza ibibazo abagize Inteko ishinga amategeko bababajije

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, bwashimiye ibihugu bifatanya n’u Rwanda mu guta muri yombi abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya ndetse bikanashyiraho amategeko ahana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi ni ibyavuzwe na Visi Perezida wa CNLG, Mutakwasuku Yvonne, ubwo ubuyobozi bwa CNLG bwari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Imitwe yombi igaragarizwa Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020.

Havuzwe kandi ku barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye batigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaza ko ari ikibazo giteye inkeke kubera ko by’umwihariko urubyiruko rukwiye gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo ruzabashe kugira uruhare mu kubaka ejo heza.

CNLG yabajijwe impamvu ivuga ko amateka ya Jenoside atigishwa mu mashuri abanza, ntiyigishwe mu mashuri yisumbuye maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko ikibazo cy’abarimu badafite ubumenyi buhagije ku mateka ya Jenoside kigaragara mu buryo bwinshi ariko bagiye kunyuzwa mu itorero ryihariye kandi ko hari abagera kuri 500 bagiye guheraho mu biruhuko biri hafi kuba.

Yagize ati “Kutigisha amateka ya Jenoside usanga biterwa n’amateka yabo cyangwa imiryango yabo aho akenshi usanga hari iyagize uruhare muri Jenoside bamwe banafunze, bakanga kubigarukaho kubera abo bigisha barimo n’abana bahemukiwe n’abo baba baturanye bikabakomerera kubivuga. Ariko tugiye kubahugura batinyuke bage bavuga ukuri.”

CNLG irashima ibihugu bidahishira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Mutakwasuku yavuze ko CNLG yakurikiranye imanza z’abaregwa Jenoside boherejwe mu Rwanda izitangaho ibitekerezo, avuga kandi ko CNLG yatanze ibiganiro bigamije kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside mu Rwanda no mu mahanga.

Agira ati “Bimwe mu biganiro byatanzwe birimo inama nyunguranabitekerezo y’iminsi 3 yabereye muri Sacremento state University/California yatanzwemo ibiganiro 34 kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi 2019, CNLG yatanze ibiganiro 11 mu bihugu bya Kenya, u Bufaransa, u Bubiligi, Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Buholandi, U Bwongereza, Canada, Danemark, Norvege, mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abbaba no mu Muryango w’Abibumbye (UN) i New York.”

Mutakwasuku yakomeje aboneraho gushima ibihugu nk’u Bufaransa bwashyizeho amategeko ahana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima n’ibihugu bimwe biri mu Majyaruguru y’u Burayi birimo nka Norvege, Danemark n’ibindi bifata abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bikababuranya cyangwa bikabohereza mu Rwanda, ndetse n’ababonye ubwenegihugu bw’ibyo bihugu bakabakurikirana.

Yagaye ariko ibihugu byitwa ngo byateye imbere nk’u Bwongereza usanga mu mategeko yabwo nta mategeko ahana Jenoside ndetse nta n’ahana uhakana n’upfobya Jenoside, agira ati “Kuba nta tegeko rihana Jenoside bituma Abanyarwanda bariyo nta we ubakurikirana ariko turacyari mu mishyikirano ngo turebe ko hari icyakorwa.”

Mu bijyanye n’iteganyabikorwa (2019-2020), hazarangizwa igikorwa cya “indexing” y’imanza, hakorwe ubushakashatsi bwerekana amateka ya Jenoside yaranze izahoze ari Perefegitura za Byumba, Kibuye, Kigali y’Umujyi na Kigali Ngali. Hazakorwa imirimo yo kubaka no gusana inzibutso za Jenoside za Murambi (Phase VI), Ntarama (Ikiciro cya III) na Nyange (ikiciro cya I).

Hazakomeza gukorera ubuvugizi Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bibazo bikomeye bibaremereye. Hazakurikiranwa kandi dosiye zashyikirijwe UNESCO zirebana n’umushinga wo kwandikisha inzibutso za Jenoside za Nyamata, Murambi, Bisesero na Gisozi ku rutonde rw’umurage rw’Isi rwa UNESCO.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri Raporo ya CNLG, Abadepite n’Abasenateri bayemeje ku bwiganze busesuye.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.