Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Amateka ya Jenoside agiye kujya yigishwa mu mashuri

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 12, 2018

Mu rwego rwo kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atibagirana, yashyizwe mu nteganyanyigisho nshya ku bufatanye bw’Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB) na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG). Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akazajya yigishwa mu mashuri.

Ibi ni ibyatangajwe na Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ubwo yatangaga ikiganiro  ku biranga Jenoside, itandukaniro ryayo n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara, ikiganiro yatangiye muri Polisi y’Igihugu.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (Foto Gisubizo G.)

Ubwo uyu muyobozi yari abajijwe na CP Kabera Jean Bosco uburyo CNLG ikorana na Minisiteri y’Uburezi mu rwego rwo kugira ngo abana b’u Rwanda babashe kwiga amateka nk’aya akomeye, Dr Bizimana yagize ati “Impamvu abana batinze kwigishwa amateka, ni uko abarimu bayabigishaga bakurikije ibyo nabo bemera ndetse nta n’imfashanyigisho yari yakabonetse. Ariko hari icyakozwe, hateguwe integanyanyigisho ku bufatanye na REB ishingiye ku kuri kw’amateka ashingiye ku bimenyetso mu manza no mu nkiko.”

Avuga ko amateka azajya yigishwa mu mashuri  hashingiwe ku kiciro abana barimo, ariko ngo haracyashakwa abarimu batinyuka bakayavuga uko ari, mu gihe cya vuba akazatangira kwigishwa.

Ati “Umwarimu wigisha aya mateka asabwa kwitandukanya nayo kandi ndizera ko tuzabona abayigisha kuko intambwe abarezi b’u Rwanda bamaze gutera ari nziza, yatewe binyuze mu Itorero bakora mu bihe by’ikiruhuko cy’abanyeshuri.”

Undi na we yabajije niba nta buryo bwashyirwaho bwo kugira ngo abana b’Abanyarwanda biga mu mashuri y’abikorera yigisha muri porogaramu z’abanyamahanga n’abiga mu mashuri y’abihayimana bakwigishwa aya mateka kugira ngo nabo bagendere hamwe n’abandi n’ubwo amashuri bigamo adakoresha integanyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda.

Aha Dr Bizimana yakomoje ku mashuri yihariye ya Kiliziya Gatolika nk’amaseminari, avuga ko hari ibyatangiye gukorwa nko gutanga ibiganiro mu maseminari makuru ya Kabgayi na Nyakibanda ariko ngo n’ibitarakorwa birimo kuganirwaho n’inzego zombi, Leta na Kiliziya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yasoje avuga ko intambwe irimo guterwa muri gahunda zo kwibuka ari nziza, akaba asanga hari ikizere ko n’ibitarashoboka bizakorwa mu gihe kiri imbere, bityo amateka ya Jenoside akamenyekana hose uhereye ku bana b’u  Rwanda.