Amateka ya Bob Marley wamamaye kubera injyana ya Reggae

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 18-02-2019 saa 07:03:20
Bob Marley wari umuhanzi ukomeye muri Reggae

Nyakwigendera Bob Marley yitwaga Robert Nesta Marley wabonye izuba ku ya 6 Gashyantare 1945, yatabarutse kuwa 11 Gicurasi 1981.

Uyu muhanzi wakomokaga muri Jamaica yari umwanditsi w’indirimbo akaba yari n’umuhanga mu gucuranga gitari.

N’ubwo yakunzwe cyane mu njyana ya Reggae, yajyaga anaririmba injyana yitwa Ska na Rocksteady.

Mu 1963 yaririmbye mu itsinda rya muzika ryitwaga Wailers, agaragaza ubuhanga mu myandikire y’indirimbo n’ijwi rye rirakundwa ku Isi hose.

Iryo tsinda ryasohoye indirimbo zinyuranye rizikorerwa n’uwatunganyaga indirimbo witwa Lee Scratch Perry.

Mu 1974 itsinda rya Wailers ryarasenyutse maze Bob Marley atangira gukora umuziki ku giti ke ariko aza kuva iwabo ajya kuba mu Bwongereza bimufasha kuzamuka mu muziki mu 1977 asohora Arubumu ye yitwa Exodus.

Iyo arubumu yaraguzwe cyane ku Isi hose bituma anarushaho gukundwa cyane. Amakopi y’iyo Arubumu arenga miriyoni 75 ni yo yagurishijwe icyo gihe.

Iyo arubumu kandi yamaze ibyumweru 56 ikunzwe cyane mu Bwongereza.

Indirimbo ze mu Bwongereza zakunzwe cyane icyo gihe harimo iyitwa “Exodus”, “Waiting in vain”, “Jamming” n’iyitwa “ One love”. Mu 1978 yasohoye Arubumu yitwa “Kaya” yariho indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Is this love” n’iyitwa “Satisfy my soul”.

Umurasita Bob Marley, mu 1977 ni bwo yagaragayeho uburwayi bwa kanseri y’uruhu ku ya 11 Gicurasi 1981 yitaba Imana mu mujyi wa Miamey.

Umuziki yakoraga wibandaga ku njyana ya Reggae wabaga wiganjemo ivugabutumwa.

Bob Marley yavukiye ahitwa Nine Mile, Saint Ann Parish muri Jamaica abyarwa na Norval Sinclair Marley ndetse na Cedella Booker.

Norval Marley yakomokaga mu Bwongereza ariko na we akaba ngo yarakomokaga ku miryango y’Abayahudi n’Abanya-Siriya.

Cedella Booker we yari afite inkomoko yo muri Afurika no muri Jamaica.

Urubuga rwa www.thoughtco.com ruvuga ko Bob Marley abana be bazwi ari 10 n’umwe yareze wazanywe n’uwari umugore we, Ritha Marley yabyaye ahandi.

Bamwe mu bana be ni Ziggy Marley, Damian Marley, Stephen Marley, Cedella Marley, Ky-Mani Marley, Rohan Marley, Julian Marley, Sharon Marley na Makeda Jahnesta.

Mu kwibuka Bob Marley, umwe mu bahanzi nyarwanda baririmba mu njyana ya Reggae, Mudacyahwa Bertin uzwi ku izina ry’ Inshuti y’abana yatangarije Imvaho Nshya ko n’ubwo Bob Marley atakiriho amufata nk’intwari kuko yaharaniye amahoro arwanya ivangura ryakorerwaga Abirabura.

Yashimangiye kandi ko amufata nk’umwami w’injyana ya Reggae. Yagize ati: “Bob Marley mufata nk’intwari kuko yaharaniye amahoro arwanya ivangura ryakorerwaga Abirabura”.

Mu 2010 Ras Bertin avuga ko ari bwo yasohoye indirimbo ya mbere yitwa “Ubutumwa”. Ubuhanzi bwe yavuze ko bwibanda ku butumwa bw’amahoro no ku burenganzira bw’abana.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

2 Comments on “Amateka ya Bob Marley wamamaye kubera injyana ya Reggae”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.