Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Amategeko ahana ibyaha birebana n’amashanyarazi agiye gushyirwa ukwayo

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 28, 2017

Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINFRA) n’Urwego rw’igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) bakomeje kwigira hamwe uko havugururwa itegeko rijyanye n’ibikorwa remezo by’amashanyarazi mu Rwanda, kuvana ibihano by’iby’amashanyarazi mu mategeko ahana, bigashyirwa mu itegeko ryihariye rigenga amashanyarazi.

Abadepite ba Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Umunyamategeko wa MINFRA, Mukunde Felicita ndetse n’uwa RURA, Kabiru Jacques, bahuriye mu gikorwa cyo gusuzuma ibikubiye mu ngingo z’itegeko rishya ejo hashize ku wa 27 Ukuboza 2017 aho basobanuye impamvu nyamukuru y’iri vugururwa.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu nteko ishinga amategeko, Depite Bazatoha Adolphe, yasobanuye ko impamvu zatumye iri tegeko ritangira kuvugururwa ari mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo ibikorwa remezo by’amashanyarazi byarushako kubungwabungwa no kugirira abanyarwanda bose akamaro.

Bazatoha yagize ati “Amashanyanyarazi nk’ibindi byose mu bukungu bw’igihugu agendana n’igihe, harimo ingingo zimwe na zimwe zizahinduka muri iri tegeko nk’izirebana n’uburyo ibiciro by’amashanyarazi bihinduka, uburyo bigenwa n’ababigena ndetse n’uburyo bigenzurwa, ariko impamvu nyamukuru yo kurihindura ni ukuvana ibihano by’iby’amashanyarazi mu mategeko ahana tukabishyira mu itegeko ryihariye rigenga amashanyarazi ku byaha birebana nayo n’ibihano byabyo.”

Kabiru Jacques, umuyobozi w’ishami ry’amategeko mu rwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) we yagize ati “Iri tegeko rije guhindurwa mu ngingo zimwe na zimwe cyane cyane kugira ngo bibe bijyanye n’amategeko ahana y’u Rwanda ndetse n’itegeko nshinga rya Repubulika aho bavuga ko buri rwego rugomba kugira amakosa n’ibihano byabyo.”

Uyu munyamategeko wa RURA yanavuze ko guhindura iri tegeko bizanafasha uru rwego rukaboneraho umwanya wo kuvugurura n’izindi ngingo zigenga iryo tegeko cyane cyane izitajyaga zoroha mu gushyirwa mu bikorwa.

Abadepite basabye ko mu myandikirwe y’itegeko rishya hakoreshwa ijambo urwego ngenzuramikorere aho kuba ikigo ngenzuramikorere nk’uko biri mu itegeko rya mbere.

By’umwihariko, iri tegeko rigiye kwigwaho rizanibanda ku ngingo ziteganya ibihano ku bangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi nyuma y’uko byagaragaye ko hari ubwo bene ibyo bikorwa byangizwaga ntihabeho inkurikizi.

Kabiru ati “Ugasanga abantu baragiye barabyibye ariko ugasanga nta nkurikizi ibayeho, hari nk’ababigurishaga mu bihugu duturanye, n’indi byangizaga ibyo bikorwa, turashaka ko biba icyaha gihanwa mu buryo bw’intangarugero. Turashaka ko iri tegeko ryadufasha ku buryo nibura ryagabanya abagizi ba nabi bangizaga ibikorwa remezo by’amashanyarazi.”

Iri tegeko rigiye guhindurwa ni iryuzuza itegeko nº 21/2011 ryo kuwa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda.

NIYONSENGA SCHADRACK