Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Amashuri y’aborozi mu kiraro abafasha kongera umukamo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 24-12-2018 saa 18:20:00
Ishuri ry'aborozi mu kiraro ryatumye barushaho kongera umukamo ( Ifoto Rose M)

Aborozi hirya no hino mu gihugu baravuga ko uburyo bushya bw’iyamamaza bworozi ‘Ishuri ry’aborozi mu kiraro’ bwatumye barushaho kugera ku ireme ry’ubworozi no kongera umukamo.

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza barimo Butera Godfrey na Mugiraneza Felicite wo mu Karere ka Nyanza bavuga ko bungutse ubumenyi haba mu kubaka ibiraro, haba mu kubona amazi meza yo kuhira inka n’ibindi babifashijwemo cyane n’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ugamije guteza imbere umukamo w’amata mu Rwanda RDDP (Rwanda Dairly Development).

Bavuga ko ari inzira zoroshye zo kuba umuhinzi yabona nkunganire mu bworozi, kubona inguzanyo muri banki cyangwa se gufashwa n’ikigega BDF.

Sindayigaya Abdoul Madjid, impuguke mu bijyanye n’ishuri ry’aborozi mu biraro, asobanura ko iyo havuzwe amashuri y’aborozi mu murima, mu rwuri cyangwa se mu kiraro ari ishuri ritagira inkuta aho aborozi bahurira mu murima, mu rwuri cyangwa se mu kiraro, kugira ngo bige bakora mu mirimo yabo isanzwe ya buri munsi bafashijwe n’umufashamyumvire na we uba ari umworozi wabihuguriwe bityo itsinda ry’aborozi baturanye bajya muri ya mirimo yabo bagasesengura ibyo bakora kugira ngo ibibazo birimo babyigeho bafatanyije hanyuma bakuremo n’ibisubizo.

Sindayigaya yagize ati “Ni uburyo rero bushya bw’iyamamazabworozi aho aborozi bagira uruhare mu gukemura ibibazo bahura na byo mu mirimo yabo ya buri munsi bakanagerageza kubishakira ibisubizo.”

Akomeza agira ati “Aborozi bakora uwo mwuga bahurira mu murima kugira ngo bahinge ubwatsi bw’amatungo, bagahurira mu kiraro kugira ngo bakurikirane ubuzima bw’inka n’ibiyerekeyeho byose cyangwa se mu rwuri kugira ngo bige uko amatungo yabo agomba gufatwa neza muri urwo rwuri.”

Ibi byose ngo bikorwa n’aborozi ubwabo baturanye bagashyirwa hamwe n’umufashamyumvire wabihuguriwe.

Aya mashuri ni uburyo bushya bw’iyamamazabworozi butangiye bwazanywe n’umushinga wa RDDP umushinga ugamije ubworozi bw’inka zitanga umukamo, ukorera mu turere 12, harimo amatsinda y’aborozi 600, intego ni uko bizagera mu turere twose.

Sindayigaya akomeza avuga ko ubu buryo bwihuta mu gutanga umusaruro kuko aborozi baba babifitemo uruhare bo ubwabo kandi buri wese agira uruhare rwo gusesengura no kwishakira igisubizo k’ikibazo gihari.

Ati “Ni uburyo rero bwihuta cyane bukagera ku bantu benshi, tumaze kugera ku borozi barenga ibihumbi 27, kandi ni mu gihe kingana n’umwaka gusa.”

Kugeza ubu, ibimaze kugerwaho harimo kuba harakwirakwijwe imbuto zitandukanye z’ubwatsi, ugasanga ubwatsi bw’amatungo butigeze bugera ahantu na hamwe aborozi barabumenye, bamenya akamaro kabwo, aborozi barimo gukwirakwiza uburyo bwo kubaka ibiraro bafatanyije muri ayo matsinda yabo kwita ku matungo kuko amasomo atangwa ari mu byiciro bitandukanye kuva ku bwatsi kugera ku buzima bw’inka, uko yororoka, uko igaburirwa n’ibindi.

Ibi bituma byihuta kuko ngo buri mworozi uri mu itsinda, atahana intego yo kujya kubikora mu rugo iwe.

Rutagengwa John, ashinzwe gusesengura imishinga minini no gutanga inguzanyo muri BDF, avuga ko bakorana bya hafi na ba borozi kugira ngo babatere inkunga kugera ku ntego zabo.

Yagize ati “BDF ni ikigo cyashyizweho na Leta cyo kunganira imishinga iciriritse n’iminini ndetse n’imitoya, muri ubwo buryo hari inshingano Leta yagiye iha BDF harimo no gucunga inkunga Leta igenda ibona hirya no hino, ari zo zituruka muri Minisiteri zitandukanye harimo na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.”

Akomeza agira ati “Hari n’indi nshingano dufite yo gufasha abantu kubigira imishinga, tukumva igitekerezo cyabo, umushinga umworozi afite, tukamufasha kuwandika neza no kumwereka ibyo akeneye kurusha ibindi, noneho akajya ku bishyira mu bikorwa n’ayo mafaranga tukayatanga.”

Yibutsa aborozi ko uruhare rwabo rukenewe kuko hari nubwo bamwunganira mu bitekerezo.

Aborozi muri rusange barashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko mbere habagaho Nkunganire mu buhinzi gusa, ariko bakishimira ko kuri ubu Leta y’u Rwanda yatekereje ibinyujije mu mushinga wa RDDP, hashyirwaho na Nkunganire mu borozi, bikabasha kubafasha haba ku bashaka gukora ishoramari rirambye ry’igihe kirekire, harimo nko gukora inganda zikora amata, izikora za Forumaje cyangwa se n’inganda zikora ibiryo by’amatungo kugira ngo inka irusheho gutanga umusaruro.

Ishuri ry’aborozi mu kiraro ryatumye barushaho kongera umukamo ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.