Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Amashuri arasabwa gukoresha integanyanyigisho uko yateganyijwe

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 04-02-2019 saa 14:26:45
Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irenee wambaye ikote agira inama abayobozi n'abashinzwe uburezi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe uburezi (REB) yongeye gukangurira abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi muri rusange kwihatira kujya bakoresha integanyanyigisho uko zateganyijwe.

Ibyo byagarutsweho n’umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Ndayambaje Irenée n’itsinda rya MINEDUC, ushinzwe uburezi mu karere ka Burera n’ushinzwe uburezi ku murenge wa Rugarama, ubwo basuraga Akarere ka Burera mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi, ikiciro cya 4.

Nk’uko Dr. Ndayambaje yabishimangiye ubwo yasuraga ishuri ribanza rya Karangara riherereye munsi y’ikirunga cya Muhabura muri ubwo bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ireme ry’imyigire n’imyigishirize mu mashuri”, akangurira ubuyobozi bw’icyo kigo kimwe n’ibindi byose kumva akamaro ko gushyira mu bikorwa integanyanyigisho kuko ari ingenzi.

Agira ati: “Ni ngombwa ko mwumva akamaro ko gushyira mu bikorwa integanyanyigisho kuko ari ingenzi mu myigire n’imyigishirize, mugakurikiza inama mugirwa n’abagenzuzi b’uburezi ntizibe amasigarakicaro.” Ibyo kandi bigendana no kubashishikariza gukoresha neza integanyanyigisho uko yateganyijwe bakayishyira mu bikorwa.

Dr. Ndayambaje akomeza abagira inama zo gukorana na komite z’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu mu gushishikariza abana kwirinda gukererwa no guta ishuri kuko bibadindiza mu myigire n’imitsindire yabo.

Abahamagarira no kwihutira gutera ibiti by’imbuto ziribwa nibura 1000 no kugira ubusitani mu rwego rwo kuba ahantu hasukuye ndetse no kurwanya imirire mibi. Ku ruhande rw’abanyeshuri na bo Umuyobozi Mukuru wa REB yabakanguriye kwita cyane ku masomo kuko hari amasuzuma yihariye agiye kujya akorwa kenshi kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatanu.

Dr. Ndayambaje ashima abashinzwe uburezi mu Karere n’Umurenge ko badahwema kwegera abo bashinzwe kandi ko n’abarezi bo kuri iki kigo bagerageza kwita ku bo bashinzwe kurera.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Karangara Hakizimana Innocent, atangaza ko ingamba zo guca guta ishuri kw’abana no gukererwa, ku ikubitiro ari ugushyira imbaraga mu gukorana bya hafi n’ababyeyi n’inzego z’umudugudu binyujijwe mu mugoroba w’ababyeyi.

Umuyobozi wa REB Dr. Ndayambaje Irenée ni na we uhagarariye Uturere twa Burera na Gicumbi muri ubu bukangurambaga bw’ireme ry’uburezi ikiciro cya 4.

Umubare wose w’ibigo biteganyijwe kuzasurwa ni 1020 mu ntara zose z’u Rwanda, bisobanuye ko uwo mubare uhwanye n’ibigo 34 kuri buri Karere.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irenee wambaye ikote agira inama abayobozi n’abashinzwe uburezi

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.