Amashuri 7 ya TVET yafunzwe ntazatangira uyu mwaka

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 08-01-2019 saa 18:44:30
Dr Habimana Theodore, umuyobozi muri WDA ushinzwe ibipimo ngenderwaho asobanura ibyashingiweho mu bugenzuzi na Uwamahoro Solange umuyobozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo gutangiza ishuri ry'imyuga (Foto James)

Ibigo 7 byigishaga imyuga n’ubumenyingiro byafunzwe n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyingiro (WDA ), bikaba bitazatangira muri uyu mwaka w’amashuri wa 2019.

Ibi ni ibyatangajwe n’Uwamahoro Solange, Umuyobozi muri WDA ushinzwe gutanga uburenganzira bw’amashuri akeneye gutangira.

Yabitangarije mu nama WDA yagiranye n’abayobozi b’amashuri yafunzwe n’andi 62 yahawe ibyumweru bibiri byo kuba yakemuye ibyo yanenzwe n’ubugenzuzi.

Yagize ati “Ku mpamvu zagaragaye ku mashuri amwe n’amwe zo kuba atujuje ibisabwa mu gutanga uburezi bufite ireme, byabaye ngombwa ko tuyafunga, akaba atagomba gutangira muri uyu mwaka w’amashuri.”

Ibigo 7 byafunzwe byiganjemo ibyo mu Mujyi wa Kigali, akaba ari ishuri rya Solidarity Academy riherereye mu Karere ka Nyarugenge, Kigali TVET muri Gasabo, Kigali International College riherereye muri Gasabo, Nyarugunga TVET School riherereye mu Karere ka Kicukiro, Horizon Technical School Nyarugenge.

Uwamahoro avuga ko ubugenzuzi bwatangiye tariki ya 08 Ukwakira burangira tariki ya 09 Ugushyingo 2019, bwakozwe mu mashuri 341, bukaba bwaramaze igihe cy’ukwezi.

Ayafunzwe yanenzwe inyubako zishaje, kutagira ibikoresho, kutagira abarezi babifitiye ubushobozi n’ibindi.

Uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri bigaga mu mashuri yafunzwe bazashakirwa andi mashuri bakomerezaho kwiga ku bufatanye bw’uturere aherereyemo n’ubuyobozi bwa WDA.

Uwamahoro avuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira ku bw’ayo mashuri 7 yafunzwe kuko hari amashuri azabasha kubakira.

Dr Habimana Theodore, Umuyobozi ushinzwe ibipimo ngenderwaho muri WDA, agaragaza ko hari ibipimo byagendeweho mu gukora ubugenzuzi mu mashuri ari na byo byashingiweho mu gukora raporo y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Yagize ati “Dushingiye ku bipimo twabonye, twasanze hari ibigo biri ku rwego rwo hejuru mu mikorere, hari ibifite ubushobozi bukanyakanya n’ibindi bidafite ubushobozi na mba.”

Yavuze ko ibigo byagenzuwe harimo ibigo bya Leta, ibikorana na Leta ku bw’amasezerano bikaba byitabwaho na Leta, n’ibyigenga bigomba kwitabwaho na ba nyirabyo kuko bagomba kuba bafite uburyo bwo kubishakira ubushobozi bw’inyubako n’ibikoresho.

Dr Habimana avuga ko ibigo bijya gufungwa n’ubundi biba bidafite abana bahagije bitewe n’uko uburezi butangirwamo buba bukemangwa.

Yavuze ko andi mashuri yujuje ibisabwa azatangira mu buryo busanzwe ku itariki yagenwe na Minisiteri y’Uburezi, hari n’ibigo 62 byahawe gukemura ibibazo byagaragajwe n’ubugenzuzi mu gihe k’ibyumweru bibiri naho 7 byafunzwe byo ntibizatangira.

Nteziryayo Herman umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya Ngarama riherereye mu Karere ka Gatsibo, rimwe mu mashuri yafunzwe na WDA, avuga ko bafite ikibazo k’inyubako ariko bari batangiye kubaka, ikibazo cya mudasobwa nkeya ariko ibyo bibazo byose ngo byari birimo gukemurwa.

Asaba WDA kwihangana igafungura iri shuri kuko rikomeje gukemura ibibazo byari byagaragaye akaba asaba Minisiteri y’Uburezi na WDA kugaruka kubasura kuko ibyo basabwe gukora bigeze ku kigero cya 95%, bityo bakaba bakongera gukora.

Avuga ko iri shuri ryigishaga amashami y’icungamutungo n’ubukerarugendo, rikaba ryari rifite abana 650.

Padiri Ryumugabe Robert, Umuyobozi w’Ishuri ry’imyuga rya Rwaza mu Karere ka Musanze, avuga ko ikigo ayoboye kitari mu byafunzwe ariko biri mu mashuri yahawe umukoro wo kuvugurura.

Ati “Kuba WDA yafunze amwe mu mashuri ni ikemezo gikwiye.” Gusa ngo hagomba kubanza gutanga umwanya kuri ayo mashuri ngo yivugurure, aho kuyafunga bisa nk’ibitunguranye kuko hari amwe muri yo yari yaramaze gutangira kwandika abana bazayigamo bikaba bigiye guteza amakimbirane hagati yayo n’ababyeyi b’abanyeshuri.

Mu gusoza inama WDA yari yagiranye n’abayobozi b’amashuri yahawe ibyumweru bibiri ngo abe yakemuye ibibazo biyarimo byagaragajwe n’ubugenzuzi n’ayafunzwe, bamwe mu bayobozi b’amashuri basabye ko bakongera kugenzurirwa kuko bemeza ko bakoze ibyo basabwaga, gusa ngo bakaba batunguwe no kwisanga ku rutonde rw’ayafunzwe.

Dr Habimana Theodore, umuyobozi muri WDA ushinzwe ibipimo ngenderwaho asobanura ibyashingiweho mu bugenzuzi na Uwamahoro Solange umuyobozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo gutangiza ishuri ry’imyuga (Foto James)

Izindi nkuru wasoma:

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.