Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Amashuri 57 yahagaritswe gutangira ku matariki yari ateganyijwe

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Aug 18, 2018

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashuri 57 mu gihugu cyose gutangira igihe cyari giteganyijwe biturutse ku bibazo byagaragajwe n’igenzura ryakozwe kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Kanama 2018.

Dr Mutimura Eugene, Minisitiri w’Uburezi na Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga

Ibi Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro k’iyi Minisiteri.

Nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene, ngo amashuri yagenzuwe ku matariki yavuzwe haruguru ni 90 mu gihugu hose, muri yo ayahagaritswe gutangira ku itariki yari iteganyijwe ni 57 yagaragayemo ibibazo binyuranye, akaba ahawe icyumweru kugira ngo ibyo bibazo bibanze bikemurwe.

Ati “Twakoze igenzura kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Kanama uyu mwaka mu mashuri 90, twasanze agera kuri 57 arimo ibibazo binyuranye bigomba gukemurwa mbere y’uko abana batangira kwiga, byatumye tuyaha icyumweru cyo kwivugurura kugira ngo  ibyo bibazo bikemurwe, bityo abana bige bafite amahoro n’umutuzo.”

Mutimura avuga ko amakosa yagaragaye mu bigo byabaye bihagaritswe by’agateganyo gutangira ajyanye n’umwanda ukabije muri ayo mashuri, ibiheri mu buryamo bw’abanyeshuri, kutagira ibiribwa mu bubiko, abafite za mudasobwa zaheze mu makarito kandi zagombye kuba zifashishwa mu kwigisha abanyeshuri isomo ry’ikoranabuhanga n’ibindi.

Ati “Ni gute waba usigaje iminsi itagera ku cyumweru ukaba nta biribwa uzagaburira abanyeshuri ufite mu bubiko? Ubwo se abo bana nibaza bazarya iki?”

Minisitiri w’Uburezi yagarutse ku mwanda wagaragaye muri ayo mashuri, aho umwana aryama akarara aribwa n’ibiheri ntabashe gusinzira, mu gitondo akazindukira mu ishuri atigeze agoheka.

Yanenze cyane ibigo byagaragaye bitagira amatara aboneshereza abanyeshuri mu mashuri no mu buryamo bwabo, kandi Minisiteri ibiha amafaranga agomba gufasha amashuri gukemura bimwe muri ibyo bibazo.

Ati “Ni gute abana bigira mu ishuri ritarimo amatara, ni gute aho abana barara usanga hatabona kubera ko nta matara arimo, hanyuma ugasaba abana amanota, bayabona se gute batahawe uburyo buhagije bwo kwiga?”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko amagenzura amaze igihe akorwa mu mashuri kandi ko abayobozi b’amashuri yagaragawemo ibibazo bagiriwe inama ndetse banahabwa umwanya wo kubikemura, ariko si ko byakozwe na bose ari na yo mpamvu yo gufata umwanzuro wo kuyahagarika by’agateganyo.

Dr. Mutimura asaba ababyeyi n’abanyeshuri kutagira impungenge z’iki kemezo kuko nta ngaruka na nto bizabagiraho, ahubwo ingaruka ziri ku bayobozi b’ayo mashuri kuko hazakurikiraho ibihano binyuranye bitewe n’amakosa yagaragaye.

Ati “Ababyeyi n’abanyeshuri ntibakwiye kugira impungenge z’iki kemezo kuko nta ngaruka na nke kizabagiraho, ahubwo abayobozi b’aya mashuri ni bo bazahabwa ibihano binyuranye hashingiwe ku makosa yakozwe.”

Yatanze urugero rwa bimwe mu bihano bishobora guhabwa aba bayobozi, avuga ko hari abazandikirwa bihanangirizwa, abashobora guhagarikwa by’agateganyo mu mirimo yabo ndetse ngo biranashoboka ko hari n’abashobora kuzahabwa ibihano byisumbuye kuri ibyo.

Minisitiri w’Uburezi araburira amashuri atagezwemo n’iri genzura ko bidahagarariye aha kuko igenzura rizakomeza kandi abazajya bagaragarwaho ko bafite ibibazo bituruka ku burangare bazajya babihanirwa.

Mu gihe gahunda isanzwe y’itangira ry’amashuri iteganyijwe tariki ya 21 Kanama, andi yo azatangira tariki ya 27 Kanama 2018, ni inyuma y’icyumweru amashuri yujuje ibisabwa atangiye.