Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Amashanyarazi: Umushinga wa Rusumo wa MW80 uzatwara 340.000.000$

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 05-02-2019 saa 07:05:25
Aha ni ahakorerwa umushinga munini w'ingufu z'amashanyarazi ku Rusumo, hasuwe n'Abaminisitiri bashinzwe ingufu bo mu bihugu bya Tanzania, u Burundi n'u Rwanda, bihuriye kuri uwo mushinga (Foto Mutyungirehe S.)

Umushinga munini wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku Rusumo ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, uzatwara amadorari y’Amerika miliyoni 340.

Uyu mushinga uzatanga amashanyarazi angana na megawati 80 (MW 80) ku bihugu bya Tanzania, u Burundi n’u Rwanda.

Witezweho kuzamura ibikorwa by’iterambere ku baturage b’ibyo bihugu barenga miliyoni imwe.

Abaminisitiri bafite mu nshingano ingufu z’amashanyarazi muri ibyo bihugu basuye uyu mushinga kuwa 4 Gashyantare 2019.

Kuri uyu mushinga, buri gihugu kizabona megawati 27. Uherereye ku ruzi rw’Akagera (Akagera River), Rusumo, ku mupaka w’u Rwanda mu karere ka Kirehe na Ngara muri Tanzania.

Uteganyijwe kuzuzura utwaye miliyoni 340 z’amadorari zo kubaka urugomero hongeyeho miliyoni 128.6 zo kubaka imiyoboro.

Uyu mushinga watangiye kubakwa muri Gashyantare 2017 ukaba uzuzura mu mezi 36, ni ukuvuga ko uzarangira muri Gashyantare 2020.

Uyu mushinga uzageza amashanyarazi ku baturage b’ibihugu byose uko ari bitatu barenga miliyoni imwe (1,146,000) ni ukuvuga 5.4% bangana na 520.000 ku Barundi, 4% (467.000) ku Banyarwanda na 0.34% kuri Tanzania.

Uyu mushinga, nk’uko usobanurwa n’abawushinzwe, ugamije kandi guteza imbere ibikorwa bizamura ubukungu mu baturage n’iterambere ry’urwego rw’abikorera n’ibindi bituma abaturage bagikoresha izindi ngufu haba mu gucana no gukora indi mirimo isaba amashanyarazi.

Biteganyijwe ko uzarangira uhaye akazi abaturage b’ibihugu byose biwuhuriyeho bagera kuri 500.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ikigero cy’abafite amashanyarazi kiri kuri 48%, Tanzania ni 67%, naho u Burundi abafite umuriro bari ku kigero cya 10%.

Muri uyu muhango wo gusura aho ibikorwa byo kubaka urugomero bigeze, u Rwanda, rwahagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver, u Burundi buhagararirwa na Manirakiza Come ushinzwe amashanyarazi, Tanzania ihagararirwa na Kareman Medard na we ushinzwe amashanyarazi.

Minisitiri wa Tanzania ushinzwe Ingufu na Mine Dr. Medard Kaleman na Minisitiri Claver Gatete baha inama zitandukanye umuyobozi muri kompanyi irimo kubaka urwo rugomero (Foto Mutungirehe S.)

Kompanyi y’Abashinwa irimo kubaka uru rugomero yijeje abo baminisitiri ko igihe gisigaye gihagije ngo imirimo izabe igeze ku musozo nk’uko bikubiye mu masezerano.

Minisitiri Gatete yavuze ko nyuma yo gusura uwo mushinga mu 2018, kuri ubu 2019 basanze akazi kenshi karakozwe, haba mu kubaka damu y’amazi, umuyoboro uca mu butaka utegura aho amazi azanyura kugeza ahazajya ibyuma bitatu (Turbine) bizakaragwa n’amazi bigatanga ingufu kuri za moteri n’ahazahurizwa ingufu z’umuriro kugira ngo ibihugu biwugabane.

Ati “Twabonye ko hari byinshi twashimye byakozwe ariko nanone dusaba ko n’akazi kagomba kwiyongera kugira ngo birangire ku gihe. Nk’aho amashanyarazi azahurizwa, ku ruhande rw’u Rwanda, twasanze ibikorwa bigeze nko kuri 80%, ariko ahandi bigiye biri ku byiciro bitandukanye. Ugiye kureba muri rusange ibikorwa byose bigeze kuri 35% ariko ibice bimwe bigeze kure ibindi biracyari hasi.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona aho ibikorwa bitandukanye by’umushinga bigeze, basabye abagize akanama k’uwo mushinga gusesengura neza gahunda nshya y’umushinga uko iteye kugira barebe ko itariki yemeranyijwe izagera umushinga urangiye.

Minisitiri ushinzwe Amashanyarazi na Mine muri Tanzania, Dr. Medard Kaleman, yavuze ko babonye ko kubaka imiyoboro izanyuramo amazi y’uruzi ajya gukora umuriro ari byo bikiri hasi kandi banasabye ko habaho koroherezanya hagati y’u Rwanda na Tanzania ku bwikorezi bw’ibikoresho bijya kubaka urwo rugomero kugira ngo imirimo isigaye yihute.

Yashimangiye ko bategetse kompanyi irimo kubaka urwo rugomero ko haba mu mvura no ku zuba imirimo igomba kwihutishwa kuko nta yindi mpamvu izatuma umushinga utuzurira ku gihe abakuru b’ibihugu bemeranyijwe.

Biteganyije ko mu kwezi kwa kane hazakorwa irindi suzuma ribanziriza inama y’Abakuru b’Ibihugu mu kwezi kwa gatandatu ireba aho ibikorwa bigeze.

Aha ni ahakorerwa umushinga munini w’ingufu z’amashanyarazi ku Rusumo, hasuwe n’Abaminisitiri bashinzwe ingufu bo mu bihugu bya Tanzania, u Burundi n’u Rwanda, bihuriye kuri uwo mushinga (Foto Mutyungirehe S.)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.