Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Amashanyarazi atakara azava kuri 22% agere kuri 15% muri 2024

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 25-10-2018 saa 10:31:31
Abayobozi mu nzego za Leta n'abayobozi muri Banki Nyafurika itsura amajyambere mu gikorwa cyo gutaha ahahurizwa amashanyarazi 'Substation' (Foto Hitayezu T.)

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) iravuga ko ingano y’amashanyarazi atakara izagabanywa ikava kuri 22% ikagera kuri 15% mu mwaka wa 2024.

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Uwase Patricie, yabitangaje ubwo hatahwaga umushinga w’ahahurizwa amashanyarazi (substation) mu Karere ka Rulindo.

Yabwiye Imvaho Nshya ati, “Amashanyarazi yatakaraga muri 2017 yari 22%, igihugu kikaba gifite intego yo kugabanya ayo mashanyarazi atakara ku buryo agera kuri 15% mu mwaka wa 2024.”

Asobanura ko ahahurizwa amashanyarazi hari imirongo migari ine iturutse mu Burasirazuba n’ijya i Kigali, iyo yose igahurizwa muri Rulindo mu murenge Tumba.

Hiyongeraho umuyoboro wa Nyabarongo uzakoreshwa ubwo hazaba harangije kubakwa urugomero rw’amashanyarazi.

Uwase avuga ko uyu mushinga watwaye amadolari 7.212.495 ugiye gukemura ibibazo by’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi no gutakara kwayo.

Avuga ko uyu mushinga uzakemura ibibazo byibura ry’umuriro, akanavuga ko amashanyarazi yatakaraga kubera kutagira ahantu hakoze neza kandi bizeye ko atakara azagabanuka.

Ati “Uyu mushinga wo guhuriza hamwe amashanyarazi uzadufasha muri ubwo buryo (kugabanya amashanyarazi atakara) hanyuma tukanatuma umuriro utagenda bya hato na hato.”

Visi Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) ushinzwe ingufu, Amadou Hott, avuga ko AfDB yateye inkunga uyu mushinga watwaye miliyoni zirenga zirindwi z’amadolari.

Avuga ko uyu mushinga bawishimiye kuko uzafasha mu kongera ingufu z’amashanyarazi bityo ufashe abashoramari ndetse n’abikorera.

Avuga ko abikorera ubucuruzi bwabo buzikuba inshuro zirenga enye kubera kubona amashanyarazi. Ati “Ubucuruzi bwabo buzikuba inshuro enye cyangwa eshanu kubera ko babonye amashanyarazi. Mwumvise uriya mugore ko inzu akoreramo umwuga wo kogosha utagendaga neza ariko ubu akaba akora nta kibazo kubera amashanyarazi yamugezeho.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu, Eng. Ron Weiss, yavuze ko uyu mushinga watumye amashanyarazi atangwa mu Ntara y’Amajyaruguru yiyongera bihagije.

Ati “Hari impinduka igaragara ku igabanuka ry’icikagurika ry’amashanyarazi ku miyoboro ituruka kuri izi sitasiyo. Uretse kuba ibi bituma serivisi duha abafatabuguzi bacu bazishimira, binatubyarira inyungu kuko amashanyarazi ducuruza aba akoreshwa.”

Abayobozi mu nzego za Leta n’abayobozi muri Banki Nyafurika itsura amajyambere mu gikorwa cyo gutaha ahahurizwa amashanyarazi ‘Substation’ (Foto Hitayezu T.)

Nkusi Félicien wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi avuga ko mu ububaji yakoraga atarabona amashanyarazi bwari hasi cyane none ubu akaba yinjiza amafaranga ibihumbi 10 ku munsi kandi agakora inzugi 10 ku munsi.

Ati “Mbere ntarabona amashanyarazi nakoreshaga amaboko mu kubaza inzugi bigatuma ntabona amafaranga. Nabazaga urugi rumwe ku munsi na bwo sindurangize, aho tuboneye amashanyarazi nkora inzugi 10 nkanakorera amafaranga ibihumbi icumi buri munsi nahembye abakozi nanishyuye umuriro w’amashanyarazi.”

Mutuyemungu Egidie ufite salo itunganya imisatsi ahazwi nka Nyirangarama avuga ko aho aboneye umuriro uhoraho ubucuruzi bwe bumaze gutera imbere.

Ati “Natangije salo itunganya imisatsi y’abantu muri 2005 ariko amashanyarazi yari make umuriro ukabura nk’iminsi 2 bigatuma abakiriya bange bagenda, aho tuboneye amashanyarazi ahagije ubucuruzi bugenda neza nta nkomyi.”

Hari gahunda yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose 100% muri 2024, uyu munsi abafite amashanyarazi bageze kuri 46,46% nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA, Uwase, avuga ko hafi ½ cy’Abanyarwanda bafite amashanyarazi agashimangira ko gahunda ari uko 52% by’abaturarwanda bazagezwaho amashanyarazi akomoka ku ngomero, abandi 48% bakagezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.