27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Amarushanwa y’ibigo by’amashuri agiye kwifashishwa mu kuzamura umupira w’abana

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 08-05-2018 saa 07:23:52
FERWAFA ifite gahunda yo gushyira ingufu mu mupira w'amaguru bahereye mu bana

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” buravuga ko bugiye kubakira mu marushanwa ahuzwa n’ibigo by’amashuri mu  rwego rwo kuzamura w’umupira w’amaguru.

FERWAFA ifite gahunda yo gushyira ingufu mu mupira w’amaguru bahereye mu bana

Ibi biri muri gahunda y’ubuyobozi bushya bwa FERWAFA bwo kubaka umupira w’amaguru bihereye mu bana, politiki isa n’iyananiranye mu myaka ishize. Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene avuga ko politiki y’igihugu isaba buri mwana wese kwiga ku buryo n’ibyategurwa byose byamusanga mu ishuri.

Muri gahunda nshya ye avuga ko nyuma yo gusesengura politiki ya siporo, we na komite bari kumwe, basanze bakwiye kwifashisha aya marushanwa y’amashuri kugira ngo abafashe kubona abana bafite impano  bazitaho mu marushanwa yihariye mu batarengeje imyaka 15 bazajya bareberwa mu kiciro rusange n’abatarengeje imyaka 17 bo mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Ati Tuzajya tugenda mu mashuri dukuremo amakipe abiri cyangwa atatu azajya akina muri U-15 yo muri ako gace. Ibi bisobanuye ko tuzatoranya abeza muri ayo mashuri. Abo ni bo tuzitaho. Imikino ihuza amashuri izadufasha mu kumenya impano ziruta izindi. Aha ni ho tuzajya dushora imari dushakemo abazazamuka bagakina U-17 mu myaka itatu, abeza batangire gukina mu kiciro cya kabiri muri shampiyona nyuma yo kuzuza imyaka 20”.

Rtd Brig Gen Sekamana yakomeje agira ati Nibura buri karere hage haba harimo amakipe atanu ashobora kurushanwa muri gahunda zacu ariko bikorwe  ku mwana   ari ku ishuri. Umupira nta bwo ugomba gutandukana no kwiga”.

Kuri iyi gahunda, abatoza n’abasifuzi na bo bazaba ari abana bazajya batoranywamo ababishoboye kugira ngo bakuze impano zabo hakiri kare. Rtd Brig Gen Sekamana ati “Tuzanashaka abana bakunda ubutoza n’abakunda ubusifuzi, na bo tubatoranye, babe ari na bo basifura imipira ya bagenzi babo. Bazamuke bamwe ari abasifuzi abandi ari abatoza”.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.