Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Amarushanwa y’abana yari abaye ku nshuro ya mbere yasorejwe i Rubavu

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Aug 3, 2019

Tariki 01 Kanama 2019 ni bwo hasojwe irushanwa ry’abakiri bato ryari ribaye ku nshuro ya mbere aho ryatangiye tariki 01 Kamena 2019.

Iri rushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ifatanyije na Bralirwa ryasorejwe i Rubavu aho mu batarengeje imyaka 15 mu bahungu, ikipe y’igihgu yatoranyijwe yatsinze iyo mu gice cy’Uburasirazuba ibitego 2-1. Ikipe y’igihugu yatsindiwe na  Sibomana Bobo Sultan na Fumbira Charles naho igitego  k’ikipe y’Uburasirazuba gitsindwa na Bahati Diogene.

Mu batarengeje imyaka 17 mu bakobwa, ikipe ya Kigali yatsinze iyo mu majyaruguru igitego 1-0 cyatsinzwe na Byukusenge Anitha.

Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 17 mu bahungu, ikipe y’Amajyepfo ni yo yegukanye igikombe itsinze iyo mu majyaruguru ibitego 3-0 byatsinzwe na  Nsabimana Emmanuel watsinze ibitego 2 na  Niyibizi Shaffi.

Nyuma y’iri rushanwa nk’uko tubikesha FERWAFA, ikipe y’abatarengeje imyaka 15 mu bahungu igiye gushyirwa hamwe yitegure irushanwa ry’amakipe y’ibihugu muri aka karere k’Afurika y’u Burasirazuba “CECAFA” mu batarengeje imyaka 15 “CECAFA U-15 Tournament 2019” rigiye kuba ku nshuro ya mbere rikazabera muri  Eritrea  kuva tariki 16 Kanama kugeza 01 Nzeri 2019.

Mu kiciro cy’abaterengeje imyaka 17, abakinnyi beza mu bakobwa n’abahungu bazajyanwa mu mashuri y’ikitegererezo bakomeze bakurikiranwa kugira ngo bazavemo abakinnyi b’ikipe y’igihugu mu minsi iri imbere.

Irushanwa ry’abakiri bato  mu batarengeje imyaka 15 na 17 ryatangiye tariki 01 Kamena 2019 mu gihugu hose aho ryakinwa mu bice «Zone» ahari igice cya Kigali, Uburasirazuba, Amajyepfo n’igice gito cy’Uburengerazuba  n’Amajyaruguru hamwe n’igice  cy’Uburengerazuba.

Amakipe y’abana yakiniye muri ibi bice hanyuma hatoranywa abitwaye neza  bakorwamo ikipe ahari ikipe ihagarariye buri gice ari nazo zahanganiye igikombe.

Aya marushanwa akaba yarabaye nyuma y’igihe kinini ategerejwe, gusa ikifuzwa ni uko yakomeza kugira ngo haboneke amakipe y’abakiri bato bazamuke bakomeye  bityo bazatange umusaruro mu ikipe y’igihugu nkuru.

Ibi kandi bizatuma u Rwanda rwongera kugaragara mu ruhando mpuzamahanga mu mikino y’abato dore ko uretse CAN U-20 yabereye mu Rwanda  muri 2009  ndetse na CAN U-17 yabaye muri 2011 nta rindi rushanwa ry’abato ikipe y’u Rwanda irabasha kubonamo itike.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 15 mu bahungu igiye gutegurwa izitabire CECAFA izabera muri Eritrea