Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Amarushanwa ya YouthConnekt Awards 2018 ateganyijwe mu kwezi kwa 10

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Aug 1, 2018

Minisiteri y’Urubyiruko isobanura ko YouthConnekt ari gahunda yatangiye mu mwaka wa 2012 igamije guha ijambo urubyiruko kugira ngo rubashe kwiteza imbere mu buryo bwose butandukanye. Amarushanwa ya YouthConnekt Awards 2018, ateganyijwe mu Kwakira uyu mwaka.

Ntakirutimana Frank, ushinzwe guteza imbere kwihangira imirimo mu rubyiruko, muri Minisiteri y’Urubyiruko (Foto Mukagahizi R.)

Ntakirutimana Frank, ashinzwe guteza imbere kwihangira imirimo mu rubyiruko, muri Minisiteri y’Urubyiruko, avuga ko YouthConnekt ifite ibice bitandukanye harimo YouthConnekt Award yo gukoresha amarushwa kuri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko kugira ngo barebe abahiga abandi, bagenerwe ibihembo ndetse n’amahugurwa abafasha kwiteza imbere.

Avuga ko iyi gahunda yatangiye Abanyarwanda bishakamo ibisubizo byo kugira ngo barebe uburyo bafasha urubyiruko, kubahuza n’amahirwe ahari, aho urubyiruko rwisanzura rugatanga ibitekerezo ku bijyanye n’ibirukorerwa.

Yagize ati “Kuva itangiye yatanze umusaruro ufatika kuko nk’ubu hari imirimo isaga 1900 imaze kuzamurwa n’abo ngabo baciye muri ayo marushanwa, twabonye abantu 540 bitabiriye amahugurwa harimo kuri ubu abakora bamaze kugera ku rwego rushimishije ndetse bituma n’urubyiruko rurushaho gusobanukirwa gahunda zirugenewe zirimo amahirwe n’izindi gahunda  Leta ishyiraho kugira ngo zibashe gufasha urubyiruko”.

Avuga ko kwitabira aya marushanwa bisaba kuba umuntu ari Umunyarwanda, kuba ari urubyiruko, akaba afite ibyo akora bigaragara, rwiyemezamirimo w’urubyiruko hagati y’imyaka 16 na 30, kuba afite ibyo akora kandi akaba abikora mu buryo buzwi.

Yagize ati “Turimo gukangurira urubyiruko rufite icyo rukora  rubikore mu buryo buzwi kandi bwemewe”.

Avuga ko abatsinze amarushanwa bahabwa ibihembo byo kubafasha mu bucuruzi bwabo.

Akomeza avuga ko rumwe mu rubyiruko rugifite ikintu cyo gutinya nyuma yo kumva ko hagiye kubaho ikintu cy’amarushanwa, rukumva bikomeye.

Ati “Si amarushanwa nyirizina ahubwo ni uburyo bwo kugira ngo bahure na bagenzi babo barebe icyo bamurushije na bo bakigireho kugira ngo bose barusheho kuzamura imyumvire bityo barusheho gutera imbere”.

Iyi gahunda yatangiriye mu Rwanda muri 2012 ariko ngo kubera ko yagiye itanga umusaruro ufatika, ngo abagiye basura u Rwanda bose baturuka mu bihugu byo muri Afurika ngo bagiye bifuza kuyigira iyabo, bifuza ko iki gikorwa kigera muri Afurika yose kugira ngo  urubyiruko rushyire imbaraga hamwe.

Guhera mu mwaka wa 2012, YouthConnekt imaze kugera ku rubyiruko rugera kuri miliyoni 4 muri Afurika. Abantu bagera kuri 540 barahuguwe n’urubyiruko rugera ku 180 rwabashije kubona ibihembo bibafasha guteza imbere ibikorwa byabo.

Mukagahima Marie Ange, umwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo, abinyujije mu ruganda rwe yise Itetero Gahima, afite bizinesi yo gutunganya ibihaza akabyongerera agaciro, yabonye ibihembo mu marushanwa y’umwaka ushize, avuga ko yagize amahirwe yo gutsinda mu marushanwa y’umwaka ushize aho kuri ubu ibihembo yabonye  byamugiriye umumaro, abasha gutinyuka ndetse no kuzamura ibikorwa  bye.

Asaba urubyiruko kuzirikana ko Leta irwitayeho kandi hari gahunda nyinshi zirugenewe, akarusaba kugira amakuru kugira ngo babashe kumenya uko izo gahunda zabagirira akamaro kandi babashe kwegera abantu babashinzwe mu nzego z’ibanze.

Mwesigwa Robert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru  y’urubyiruko, asaba urubyiruko  kuzirikana amahirwe ahari  yo gutoranya urubyiruko rufite ibikorwa bitandukanye, bishyashya, kandi bireba cyane cyane urubyiruko rukiri ruto, kuko hari ibihembo aho biteganyijwe ko hazahembwa  urubyiruko rugera kuri 90.

Yagize ati “Urubyiruko rufite ibikorwa bitandukanye turarushishikariza kwitabira amarushanwa kuko ku bijyanye n’ayo mahirwe ahari n’ibyo bihembo biba bihari kuko bituma na none bamenyekana mu bikorwa bakora kandi bamara kumenyekana hari n’andi mahirwe ya Leta aba ahari cyane cyane ibijyanye n’ibyangombwa by’ubuziranenge n’ibindi.”