Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Amarerero yashyizwe mu burezi bw’imyaka 9 na 12 bizaca abata ishuri

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jan 8, 2018

Gahunda y’amarerero (EDC) yashyizwe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu rwego rwo kwegereza abana ibyiciro byose by’amashuri no gutoza abana kuva bakiri bato umuco wo kwiga, bitume abataga ishuri batongera kubaho nk’uko bitangazwa n’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi.

Nk’uko bitangazwa na Kageruka Benjamin, Umuyobozi wungirije mu Kigo k’Igihugu cy’Uburezi, REB, ushinzwe ibikorwaremezo by’amashuri n’ireme ry’uburezi, yavuze ko kuri ubu amarerero yashyizwe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, akaba nayo agenda yubakwa kugira ngo abana bato bakomeze kwitabwaho mu buryo bunoze mu gihe ababyeyi bagiye mu mirimo.

Mu irerero abana bahabwa indyo yuzuye, kandi bikabarinda kuba inzererezi igihe ababyeyi babo bagiye gushakisha, kuko baba bahurijwe hamwe, bakitabwaho, bakanakina (Foto Mukagahizi R.)

Kageruka avuga ko guhuza uburezi n’amarerero bizatuma abana bakura bakunda kwiga, ku buryo abanyeshuri bata ishuri batazongera kubaho, bitewe n’uko baritojwe bakiri bato.

Ati “Ubundi kuba abana bata ishuri ahanini ni uko bataba barabishishikarijwe ari bato ngo barikunde, kandi ahanini bata ishuri birukira gukora imirimo ibahesha amafaranga cyane cyane mu gihe cy’umwero w’umuceri n’icyayi.”

Iyi gahunda y’amarerero, EDC, iteganya kwita ku mwana akiri mu nda, nk’uko Kageruka agira ati “Ubundi gahunda y’amarerero iteganya kwita ku mwana kuva akiri mu nda kugeza ku myaka 3 ari naho abavanwayo ajyanwa mu kiciro k’inshuke gitangira kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6, agakomeza mu kiciro cy’amashuri abanza.”

Avuga ko iyi gahunda isanzwe iri mu nshingano za Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yahujwe n’uburezi mu rwego rwo kugira ngo umwana atangire kwigishwa bimwe mu bikenewe akiri muto, nko kuvuga, kuganira, kuririmba, gukina, n’ibindi, bityo bimufashe kugira umuco wo kwiga akiri muto no gukunda kwiga.

Ati “Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango izakomeza inshingano zayo muri iyi gahunda, maze Minisiteri y’Uburezi nayo ishyireho ibikorwaremezo bituma iyi gahunda igenda neza, harimo kubaka aya marerero.”

Kageruka asaba ababyeyi kugira uruhare muri gahunda y’amarerero kimwe n’uburezi kugira ngo bibashe kugenda neza. Agaruka kuri komite z’ababyeyi (PTA) zafasha mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu gihe zaba zikora neza.

Ati “Turasaba ubufatanye bw’ababyeyi binyuze muri komite zabo mu mashuri mu kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri, ari nayo gahunda tuzinjiramo vuba tubasaba kudufasha nk’abantu barerera mu mashuri.”

Yavuze ko ababyeyi bashobora kugenzura niba mudasobwa zahawe abana zikoreshwa cyangwa zikibitse mu bikarito, bityo bagasaba abarezi kuzikoresha icyo zatangiwe, kumenya niba abanyeshuri biga neza, amasaha yagenwe y’amasomo niba yubahirizwa, n’ibindi.

Ati “Mu gihe ababyeyi bagira uruhare muri aya marerero arimo kubakwa mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, bakanakurikirana ireme ry’uburezi mu mashuri binyuze muri komite zabo, byafasha kwihuta muri izo gahunda zose kandi byatanga umusaruro mwiza.”

Amarerero yatangiye kubakwa mu bigo by’amashuri yo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kugira ngo abayobozi bayo bajye bakurikirana kandi banagenzure izi gahunda Leta yashyizeho, bityo zikomeze kandi zitezwe imbere.