Amanota: 88.22% biga uburezi rusange na 95.26 % biga TVET ni bo batsinze

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 21-02-2019 saa 11:58:37
Tuyishime Violette, Umunyeshuri wa mbere mu ishami ry'indimi (LKK) ashyikirizwa igihembo ya Positivo na Minisitiri w'uburezi, Dr Muyimura Eugene (ibumoso) na Dr Isaac Munyakazi (iburyo)

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2018, mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019.

Abanyeshuri biga amasomo y’uburezi rusange batsinze bari ku kigero cya 88.22% naho abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro batsinda ku kigero cya 95.26%.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene, abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu burezi rusange ni 42.145, bangana na 98.26% by’abanyeshuri bari biyandikishije, muri bo 45.9% ni abahungu naho 54.9% ni abakobwa.

Yagize ati “abahungu batsinze neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu burezi rusange ni 48.6% naho abakobwa ni 51.4%.”

Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abanyeshuri 21.669 bangana na 99.18% ni bo bakoze ikizamini, abahungu ni 11.240 bangana na 54.47% naho abakobwa ni 9.395 bangana na 45.53%.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko muri rusange umusaruro wabaye mwiza uyu mwaka n’ubwo ikigero cy’imitsindire kiri hasi y’ikigero cy’imitsindire cy’umwaka ushize wa 2017.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac yasobanuye impamvu umusaruro w’umwaka ushize ku banyeshuri biga mu ishami ry’ubumenyi rusange utangana n’uwabonetse umwaka ushize wa 2017 anasobanura impamvu y’umusaruro wabonetse mu mashami y’imyuga n’ubumenyingiro, aho abatsinze ari 95.26% uruta uwabonetse mu bakoze ibizamini bya Leta mu masomo ubumenyi rusange aho abatsinze bangana na 88.22%.

Avuga ko kuba abiga ubumenyi rusange uyu mwaka baratsindiye ku kigero kiri kuri 88.22% hasi y’icyatsindiweho umwaka ushize wa 2017, aho ikigero cy’imitsindire cyari kuri 89.55% ngo byaturutse ku mpamvu z’uko uyu mwaka abanyeshuri ari bwo batangiye gukora ibizamini bya Leta ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri (CBC) mu gihe umwaka ushize wa 2017 abanyeshuri bari bakoze ibizamini ku nteganyanyigisho yari isanzwe ishingiye ku bumenyi.

Ati “Abanyeshuri bo mu burezi rusange batsinze ku kigero cya 88.22% kigaragara nk’ikiri hasi, byatewe n’uko abanyeshuri bakoze ibizamini ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri mu gihe umwaka ushize bari batsindiye ku kigero cya 89.55% kuko bari bakoze ku nteganyanyigisho ishingiye ku bumenyi.”

Yemeza ko ashingiye ku kigero abanyeshuri batsindiyeho uyu mwaka asanga ari intambwe nziza y’imitsindire ku banyeshuri biga siyansi, indimi, ubugeni n’inderabarezi.

Yavuze ko Minisiteri igiye kongera imbaraga mu guhugura abarezi ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, kongera ibikorwaremezo bifasha mu burezi n’ibindi.

Dr Munyakazi yagarutse ku mitsindire y’amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, avuga ko hakirimo imbogamizi y’ubucucike bukabije bw’abanyeshuri, amwe mu mashuri akaba atagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, abarezi bakeneye kongererwa amahugurwa n’ibindi.

Kuri ibi bibazo byose, Dr Munyakazi avuga ko Leta irimo kubishakira ibisubizo ku buryo abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 azahabwa ubushobozi haba mu bikoresho, mu bikorwaremezo no bushobozi bw’abarimu kugira ngo bajye babasha kwiga neza nk’abiga mu mashuri acumbikira abanyeshuri.

Abanyeshuri batanu babaye aba mbeere muri buri kiciro bahawe ibihembo bya mudasobwa za Positivo, uhereye kuri 5 bo mu mashami ya siyansi, 5 ba mbere mu mashami y’indimi, 5 ba mbere mu mashami y’imyuga n’ubumenyingiro na 5 ba mbere mu ishami nderabarezi.

Umubare w’abakobwa baje muri batanu ba mbere ni muto cyane ku w’abahungu kuko abakobwa ari 4 kuri 20 mu gihe abahungu ari 16 kuri 20.

Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi mukuru wa WDA atangaza abanyeshuri ba mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri y’ubumenyingiro (Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.