Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Amakuru atari yo ku kuboneza urubyaro akwiye kwamaganwa

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 25-12-2018 saa 07:53:15
Buri wese mu Rwanda afite amahirwe yo guhitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro yifuza

Mu Mujyi wa Kigali, hari bamwe mu bagore n’abagabo bafite bavuga ko bafite amakuru  ku ngaruka zitezwa n’imiti yo kuboneza urubyaro, ko badashobora gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro butangwa kwa muganga kuko ngo bushobora kubateza izindi ngaruka. Ibi bikamaganirwa kure n’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kuko bihabanye n’ukuri.

Buri wese mu Rwanda afite amahirwe yo guhitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro yifuza

Zaninka Godeliva, umubyeyi utuye mu murenge wa Gikondo ho mu karere ka Kicukiro avuga ko afite abana barindwi ku myaka ye 38 afite. Akomeza avuga ko atinya kujya kwa muganga gushaka uburyo bwo kuboneza urubyaro kuko yumva bavuga ko ngo bushobora kumugiraho ingaruka zo kuba yagira umubyibuko ukabije, ngo hari n’abavuga ko yahita aba ingumba cyangwa akaba atakongera kugira ububobere mu gihe akora imibonano mpuzagitsina.

Si we wenyine kuko Habumugisha Fideli na we ubarizwa mu Mujyi wa Kigali agize abana 6 ku myaka 40 abitewe nuko idini asengeramo itemera gahunda zo kuboneza urubyaro. Ni mu gihe nyamara yivugira ko amikoro ye adatuma abonera umuryango we ibyo ukeneye byose.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Serucaca Joel, ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo k’igihugu cy’ubuzima RBC, mu ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, asobanura ko  kuboneza urubyaro ari  gahunda ireba buri munyarwanda wese ugejeje igihe cyo kubyara, ategura ahazaza heza kuri we ndetse n’umuryango we, mu  kubyara bake we ubwe  ashoboye kurera afatanyije n’igihugu.

Kuba ngo  iyi gahunda itagerwaho 100% biterwa ahanini n’ibihuha n’amakuru  y’urucantege avugwa ku buryo butangwa mu kuboneza urubyaro kandi atari yo.

Mu biganiro bitandukanye umunyamakuru w’Imvaho Nshya yagiranye n’abaturage bagiye bagaragaza amwe mu makuru yise atari yo, y’ibihuha, aho bamwe bagaruka ku  gakingirizo kuko  bo usanga bagatinya ngo kabaheramo, abandi ngo kabishya imibonano mpuzabitsina ndetse abandi kugira ngo barusheho guca intege abifuza kugakoresha bakavuga ko ngo agakingirizo gatera kanseri. Ibi byose ariko Serucaca   avuga ko ari  ibihuha ndetse ni ibinyoma byambaye ubusa.

Yagize ati “Agakingirizo mbere y’uko kemererwa gukoreshwa kabanje kugenzurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ku buryo nta mpungenge n’imwe abantu bagombye kugira mu kugakoresha batinya ko kabatera indwara. Ku mpungenge z’uko agakingirizo kahera mu muntu, nabwo ntibishoboka kuko ntaho gashobora kujya mu mubiri w’umuntu.”

Andi makuru ayobya abantu agatuma kuboneza urubyaro bitagerwaho  ku bipimo byifuzwa  ashingira  ku buryo bw’imisemburo bukoreshwa (ibinini, inshinge n’agapira ko mu kaboko), ugasanga hari ababutinya bavuga ngo imiti ikoreshwa iyo ihagaritswe umuntu agashaka kongera  kubyara ngo biranga cyangwa umuntu ntabyare abana bazima.

Aha, Serucaca Joel yagarutse ku myemerere agira ati “Bibiliya twemera nta bwo ibuza abantu kuboneza urubyaro ahubwo ivuga ko kubyara abana tudashoboye kurera byaba ari icyaha kuko iravuga ngo twaba tugiye hanyuma y’utemera. Ikindi ni uko  Imana yagendaga ibwira abantu ngo babyare bororoke nta bwo ariko urugo rumwe rwagombaga kubyara abana benshi.”

Yungamo Ati “Tuzi abana ba Adam tukamenya abana ba Abraham ari we Imana yabwiye ngo azabyara abana bangana n’umusenyi wo kunyanja nta bwo Imana ivuga ngo ubyare abo bana uri umuryango umwe kuko na none ubushakashatsi mu buzima bwerekana yuko iyo umaze kurenza inda ya kane, iya gatanu uba ufite ibyago byo guhitanwa n’iyo nda.

Nta mpamvu yo kugira ngo ubyare abana benshi, ubasige ari imfubyi ahubwo wagombye kubyara umubare muke ushoboye kurera, ushoboye kugaburira, ushoboye kwitaho, ntubyare  abana bahinduka umutwaro ku muryango n’igihugu ahubwo abana bagirira akamaro igihugu.”

Ku bindi bihuha, Serucaca abivuguruza avuga ko imiti yo kuboneza urubyaro itaraza abantu nabwo babyibuhaga kandi muri rusange n’abagabo nabo harimo abajya barwara umutwe bityo, ngo nta we ukwiye kubyitirira uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Asaba abanyamadini n’amatorero kwigisha abayoboke babo ukuri mu birebana no kuboneza urubyaro bakabakura mu bujiji.

Avuga ko uwaboneje urubyaro iyo hari ugize ikibazo k’isesemi cyangwa n’ikindi yihutira kujya kwa muganga kuko bene ibyo bibazo bikosorwa.

Yibutsa ko kuboneza urubyaro ari  inshingano y’umugore n’umugabo, kuko bituma babona umwanya  uhagije wo kwiteza imbere no kwita ku mwana cyane cyane mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe, bigaha n’umubyeyi ubuzima bwiza.

Uburyo bwo kuboneza urubyaro buboneka ku bigo nderabuzima no ku bitaro aho  abakozi babihuguriwe batanga ibisobanuro bihagije kugira ngo ugiye abagana yifatire ikemezo anihitiramo uburyo bumunogeye, hari n’ububoneka ku mavuriro y’ingoboka ndetse no ku bajyanama b’ubuzima ku rwego rw’umudugudu.

 

 

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.