Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Amakosa agaragara mu igenagaciro ry’ubutaka aterwa no kudasobanukirwa-Musabyimana

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jan 19, 2018

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, Musabyimana Jean Claude, avuga ko abaturage bahura  n’ibibazo birebana n’ingurane z’ubutaka cyangwa zibarirwa nabi agaciro, kubera ko ari umwuga utaramenyekana cyane haba mu bawukora  rimwe na rimwe ugakorwa mu kajagari ndetse ku baturage hakaba hari abataramenya ko izo serivisi zihari, hakanabaho kuba batazi uko izo serivisi zitangwa.

Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba

Musabyimana atangaza ko umwuga w’igenagaciro ku butaka utamaze igihe kinini mu Rwanda kuko itegeko rishyiraho urugaga ryashyizweho mu 2010 nyuma y’uko hari hamaze kugaragara ibibazo biterwa n’abantu babikora mu buryo bw’akajagari.

Agira ati: Mu bakora umwuga w’igenagaciro ku butaka harimo abawujemo batarabona ubumenyi cyangwa ubushobozi buhagije ngo bashobore kuwukora neza ari nabyo biteza ibyo bibazo, kimwe n’uko hakiri abaturage batazi uko izo serivisi zitangwa”.

Akomeza asobanura ko aho itegeko rigiriyeho ryagerageje gushyira hamwe abagenagaciro kuko byari bikenewe cyane cyane ku rwego rw’ubuyobozi by’umwihariko Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, kugira ngo bayifashe gutanga serivisi zinoze z’ubutaka ku baturage.

Abisobanura agira ati: Kubera ko serivisi nyinshi zitangwa n’imitungo myinshi Abanyarwanda batunze ishingiye ku butaka ari nayo mpamvu Minisitri ifite inshingano zo gukurikirana imikorere y’urwo rugaga. Mu gukemura ibyo bibazo hategurwa inama zihuza abakora ako kazi hagati yabo kugira ngo bigiraneho kandi bahane ibitekerezo by’uburyo banoza imikorere, bakanahura na Minisiteri ibishinzwe kugira ngo hareberwe hamwe icyo ubuyobozi bubakeneyeho”.

Musabyimana akomeza asobanura ko bibafasha kumenya abagenagaciro bakora neza n’uburyo babikoramo, kumenya ibibujijwe mu mitangire ya serivisi n’imyitwarire ikwiye kubaranga.

Umuyobozi w’urugaga rw’abagenagaciro mu by’ubutaka Gatsirombo Egide, avuga ko ubusanzwe umutungo wose waba uwimukanwa n’utimukanwa uba ugomba kugira agaciro kandi hashingiwe ku itegeko kugira ngo rigenzure rinatunganye umwuga w’igenagaciro.

Asubiza ku kibazo cy’abinubira amafaranga make babarirwa ku mitungo yabo, Gatsirombo atangaza ko biba bigoye kuvuga ko umuntu yahawe amafaranga make kuko hari abagaragaza kwifuza amafaranga menshi ugereranyije n’umutungo we n’uburyo ibiciro bihagaze ku isoko, agasobanura ko mu gihe gishize hatarajyaho itegeko rigenga uburyo ingurane zakwishyurwa, rimwe na rimwe hagaragaraga ibibazo by’ababarirwa nabi mu guha agaciro ubutaka bwabo.

Akomeza atangaza ko nyuma y’uko itegeko rigiyeho rivuga ko uwimurwa agomba kwishyurwa amafaranga angana n’agaciro hakurikijwe uko isoko rihagaze muri icyo gihe. Gusa yemera ko umugenagaciro ashobora kwibeshya ari nayo mpamvu habaho kubongerera ubumenyi kugira ngo barusheho gukora neza.

Gatsirombo avuga ko kugeza ubu mu rugaga rw’abagenagaciro b’umwuga hamaze kwinjiramo abagenagaciro bagera 138 nabo bashobora kwiyongera.

Ku isoko agaciro ku butaka gatandukana bitewe n’imitere yaho buherereye kuko ahitwa ko ari heza hahenda kurusha ahitwa ko ari habi, gusa ahitwa ko ari heza agaciro kari hagati y’amafaranga 80 000 na 90 000 kuri metero kare imwe, mu gihe ahitwa ko ari habi cyane habarirwa amafaranga 100 kuri metero kare imwe.