Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Amakipe 64 ni yo azitabira imikino ya nyuma ya “Seruka Youth Cup 2018”

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 13-12-2018 saa 16:39:33
Hategekimana Sugira Hubert, umuyobozi wa Seruka Events, utangaza ko imyiteguro y'irushanwa irimo kugenda neza

Kuva tariki 14-15 Ukuboza 2018 hateganyijwe imikino ya nyuma y’irushanwa ry’umupira w’amaguru rigamije kugaragaza impano z’abana bakiri bato mu byiciro bitandukanye “Seruka Youth Cup Final 2018”, rikazabera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa mbiri (8h00).

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe agera kuri 64 mu bahungu n’abakobwa. Aya makipe arimo Africa Talent Sport, Dream Team Football Academy, Impanga Youth Sport Organisation, OFYER Sport Center, Peaceful Team, Power Football Academy, St. Dominic FA, St. Trinnite FC, The winners AS Kigali JA, Tigre Football Academy, Top Kids Football Academy, Young Football Center ndetse na Quatary Fotball Academy.

Hategekimana Sugira Hubert, umuyobozi wa Seruka Events, utangaza ko imyiteguro y’irushanwa irimo kugenda neza

Mu byiciro bizahatana birimo hagati y’imyaka 4 na 6, hagati y’imyaka 7 na 8, 9 na 10, 11 na 12, 13 na 14 ndetse n’abari hagati y’imyaka 15 na 16 mu bahungu n’abakobwa.

Hategekimana Sugira Hubert, Umuyobozi wa “Seruka Events” ari nayo itegura “Seruka Youth Cup” atangaza ko imyiteguro y’irushanwa irimo kugenda neza kandi bafite ikizere cy’uko izagenda neza.

Asobanura ko ku munsi wa mbere w’iri rushanwa ku wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2018, amakipe yiyandikishije azabanza agakina imikino y’amajonjora hanyuma ayitwaye neza akaba ari yo azahura mu mikino ya nyuma bukeye bwaho.

Ati “Amakipe yose yiyandikishije 64 azakora ikintu kimeze nk’amajonjora noneho amakipe azaba yarushije andi ahurire ku mukino wa nyuma ari wo uzagaragaza utwara igikombe mu byiciro bitandukanye.”

Asaba ababyeyi n’abantu batandukanye bakunda siporo kuzaza gushyigikira aba bana bazaba barimo kurushanwa, kuko ahanini bigira ikintu kinini bibongerera bikaba byatuma banitwara neza.

Ati “Muzaze mushyigikire abana, burya biba bitandukanye cyane umwana uri muri siporo abona ababyeyi bamushyigikiye bitera imbaraga.”

Iri rushanwa ngarukakwezi rije rikurikira iryabaye tariki 17 Ugushyingo 2018, ku kibuga cya Mburabuturo i Gikondo rikaba ryaritabiriwe n’amakipe y’umupira w’amaguru mu bahungu agera kuri 32.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.