Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Amakipe 3 ni yo azaserukira u Rwanda muri Commonwealth Games 2018

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jan 19, 2018

Kuva tariki 04 kugeza 15 Mata 2018,  mu mujyi wa  Gold Coast muri  Australia hazabera imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth Games 2018” izaba ibaye ku nshuro ya 21.

Nzabanterura Eugene uzagenda ayoboye abazitabira Commonwealth Games 2018 (Foto Bugingo F)

Muri iyi mikino u Rwanda ruzitabira  ku nshuro ya 3 nyuma ya 2010 na 2014.  Nzabanterura Eugene, umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda akaba ari we uzaba ayoboye Abanyarwanda bazitabira iyi mikino  yatangarije Imvaho Nshya  ko amakipe 3  ari yo azahagararira u Rwanda kongeraho n’umukinnyi umwe mu bafite ubumuga.

Kubera kwitabira mu mikino imwe n’imwe bisaba gushaka itike, u Rwanda rwari rwatumiwe mu mikino 6  ari yo Gusiganwa ku magare,  Imikino ngororamubiri, Koga, Itaramakofe, Table Tennis na Triathlon.

Nzabanterura yavuze ko amakipe azaserukira u Rwanda  ari ikipe y’amagare izaba igizwe n’abakinnyi 6 (abahugu 6 n’abakobwa 3), ikipe y’igihugu mu mikino ngororamubiri igizwe  n’abakinnyi 6 (abakobwa 3 n’abahungu 3) ndetse n’ikipe ya Beach Volleyball  y’abakobwa izaba igizwe n’abakinnyi 2.  Uretse aya makipe haziyongeraho Niyonzima Vedaste uterura ibiremereye mu kiciro cy’abafite ubumuga.

Yakomeje avuga ko aba bakinnyi batangiye imyiteguro kandi barimo kubakurikirana kugira ngo bazagende bari ku rwego rwo kwitwara neza no kwegukana imidali.

Hasobanuwe impamvu hari abatumiwe bakaba batazitabira

Imikino 4 ari yo Koga, Itaramakofe, Table Tennis na Triathlon yari yatumiwe muri iyi mikino ariko ntabwo igaragara mu bemejwe kuzayitabira. Nzabanterura Eugene yagize ati Ni byo abategura imikino baba batumiye  ariko n’igihugu gishoramo amafaranga, nk’uko politiki y’igihugu cyacu mu mikino ibivuga abantu bakwiye kujya bitabira  amarushanwa bagiye gushaka imidali atari ukwitabira gusa”.

Yakomeje avuga ko mu gutoranya barebye ibintu bitandukanye harimo kuba ishyirahamwe ry’uwo mukino rikora, kuba bategura amarushanwa mu gihugu n’ibindi. Ati Ntiwajya ku rwego rw’isi  nta marushanwa nawe utegura,  ikindi kandi twanarebye niba hari amarushanwa mpuzamahanga  baba barigeze bitabira cyane ku mugabane w’Afurika kuko kujya muri iriya mikino byaba ari ukwihuta mu gihe batitabiriye imikino  ku rwego rw’Afurika”.

Agaruka kuri aba batoranyijwe, Nzabanterura yatangaje ko babahisemo neza kuko  birazwi muri iyi minsi ikipe y’u Rwanda mu magare irimo kwitwara neza, ikipe ya Beach Volleyball y’abakobwa ni iya mbere muri Afurika.

Mu mikino ngororamubiri, Nyirarukundo nawe amaze iminsi yitwara neza ndetse n’uzagenda mu kiciro cy’abafite ubumuga nawe aherutse kwitwara neza muri shampiyona y’isi yabereye muri Mexique. Ati “Abo twahisemo ni abo tuzi neza ko barimo kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.”

Mu nshuro 2 u Rwanda rumaze kwitabira iyi mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth Games” nta mudali rubasha kwegukana.