Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Amajyepfo:Polisi yasabye abakoresha umuhanda kurangwa n’ubushishozi

Yanditswe na NSHIMIYIMANA EMMANUEL

Ku ya May 23, 2018

Polisi y’igihugu yibukije abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye, barimo abatwara ibinyabizinga ndetse n’abanyamaguru, kurangwa n’ubushishozi bakirinda uburangare kuko impanuka zikomeza  guhitana abatari bake kandi byose bikaba bikururwa n’uburangare ndetse n’indi myitwarire idakwiye abantu bashobora kwirinda.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyakwano Marie Rose (hagati) yifatanyije n’abandi bayobozi mu gukangurira abantu kwirinda impanuka (Foto Nshimiyimana E)

Ibi bikubiye mu butumwa polisi yatanze mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Menya, ubahiriza amategeko y’umuhanda, urengere ubuzima’ cyatangirijwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma.

Ubwo yakomozaga ku ishusho rusange igaragaza uko umutekano wo mu Muhanda uko uhagaze mu Ntara y’Amajyepfo mu gihe cy’amezi ane, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Kajeguhakwa Jean Claude, yagize ati “Muri iki gihe cy’amezi ane ashize hari abagiye bahitanwa n’impanuka mu muhanda ndetse n’abandi barakomereka.

Mu ntara yose impanuka zabaye 250, abakomeretse babaye 180, abapfuye baba 50, bivuze ko ari ikibazo gikomeye.”

Yagaragaje kandi ko Akarere ka Kamonyi kaje ku isonga mu kugira impanuka nyinshi, zigeze kuri 68, mu gihe Muhanga habaye impanuka 46, naho Gisagara ikaba ari yo yagize impanuka nke mu Ntara yose.

Ni mu gihe kandi avuga ko moto ziza ku isonga mu guteza impanuka kuko zateje impanuka zigeze kuri 84, mu gihe abageze 78 zabakomerekeje, naho abageze kuri 16 bakaba baratakaje ubuzima bitewe n’impanuka zatewe na moto.

Yagize ati “Niba tuvuga ko abantu batakaje ubuzima abandi bagakomereka bitewe na moto hari amagare ndetse n’imodoka kandi byose biterwa n’amakosa arimo gutwara ibinyabiziga nta ruhushya, gutwara ku muvuduko mwinshi, gutwara ibinyabiziga abantu banyweye ibisindisha, kuvugira ku matelefone ndetse no kutubahiriza amabwiriza nko gusuzumisha ibinyabiziga (controle technique), yewe n’uburangare bwibagiza abantu ko bari mu muhanda, no gutendeka by’umwihariko  mu bice by’icyaro.”

ACP Muhisoni Rose, yagaragaje ko buri wese akwiye gufata iya mbere mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Yagize ati “Gahunda dufite muri iki cyumweru harimo uguhura n’amashyirahamwe atwara abagenzi, yaba abatwara amamodoka, abamotari, abatwara amagare, abanyamaguru ndetse n’abanyeshuri, abantu bose bagakanguka bakamenya kwitwararika yewe n’abanyamaguru bakamenya aho bakwiye kunyura bafite uburenganzira.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yashimiye Polisi y’u Rwanda y’u Rwanda ku ruhare igira mu gukumira impanuka, maze asaba buri wese kugira uruhare mu kwitwararika mu gihe akoresha umuhanda.

Yagize ati “Turasaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko bakitwararika ndetse bakarangwa n’ubushishozi ariko n’abaturage muri rusange baba bagenda n’amaguru bage bagira ubushishozi.”

Yunzemo ati “Gukumira impanuka buri wese uri aha yabigiramo uruhare, duhereye kubatwara ibinyabiziga kumva uruhare afite mu kubungabunga ubuzima bw’abantu waba uri kuri moto, mu modoka, ndetse n’igare ukwiye guhora utekereza gusigasira ubuzima bw’abantu, kandi amategeko yo kubafasha kubigeraho arahari.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga by’umwihariko abatwara amamoto kwirinda umuco uzwi nko kurobesha aho umushoferi ananirwa akaba yahereza ikinyabiziga utabifitiye uruhushya kugira ngo kibe gikoreshwa kuko nabyo bituma abantu batwara abagenzi batabifitiye uruhushya.

Bamwe mu bamotari bitabiriye iki gikorwa cy’ubikangurambaga bemera ko koko impanuka nyinshi ziterwa n’amakosa akorwa mu gutwara ibinyabiziga, ariko abakavuga ko ubukangurambaga bugenda butuma abantu bisubiraho.

Habimana Jean Chrysostome, ati “Ubu bukangurambaga burafasha cyane kuko iyo bavuze impanuka nta bwo uhita wumva ko zica abangana kuriya mu gihe nka kiriya, ariko iriya mibare polisi yaduhaye twumvise bibabaje ariko bituma tunisubiraho.”