Amajyepfo: NCPD yiyemeje gukura mu muhanda abafite ubumuga bagisabiriza

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 21-05-2019 saa 18:34:21
Abafite ubumuga bitabiriye Inteko rusange ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo (Foto Kanamugire E)

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga NCPD, itangaza ko mu bibazo bikibangamiye iki kiciro kihariye cy’abanyarwanda harimo no kuba hari umubare munini w’abafite ubumuga basabiriza mu mihanda n’ahahurira abantu benshi, kikaba ari ikintu igiye kongeramo imbaraga ngo gicike.

Ingeso yo gusabiriza ni ikibazo kitari mu Ntara y’Amajyepfo yonyine, ahubwo kigaragara ahantu hose hari imigi n’udusantere tw’ubucuruzi.

Nk’uko byatangajwe na Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Niyomugabo Romalis, hari abajyayo kubera ko batereranwe n’imiryango, ubukene bukabije bubugarije n’ababikora kubera ingeso.

Yagize ati “Turacyafite umubare munini w’abantu bafite ubumuga bahurira ahantu hari abantu benshi basabiriza, ni icyasha ku gihugu cyacu kuba tugifite abantu basabiriza, turerekeza ku bukungu buciriritse.”

NCPD isaba ko impamvu izo ari zo zose zituma abafite ubumuga bishora mu ngeso yo gusabiriza zakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo gicike.

Niyomugabo yagize ati “Aho bigaragaye ko ari imiryango yabatereranye, turasaba inzego za leta kuba zafatira ingamba umuryango byagaragayeho byaba na ngombwa uruhare rwe akaruhabwa akarwicungira cyangwa ruhagabwa urucunga kuko itegeko ryemera ko umuntu ufite ubumuga udafite ububasha bwo gucunga umutungo we, ubwo bubasha buhabwa undi muntu mu rwego rw’amategeko akawumucungira.”

Ikindi ngo abafite ubukene bukabije hari gahunda za leta zita ku bantu batishoboye kurusha abandi, aho asaba ko imiryango y’abo bantu yakwinjizwa muri iyo gahunda.

Agaruka ku basabiriza kubera ingeso, Niyomugabo yibukije ko bahanwa n’itegeko, ati “Gufasha si bibi, ndakangurira abanyarwanda bagene uburyo bumeze neza bwo kuba bafasha abo bantu kuko ubikoreye mu muhanda nta gihamya ufite ko uwo uhaye umurusha ubushobozi.

Harimo n’abariyo bafite ubushobozi, gihamya rero si ukugira umwanda, si ukwambara imyenda icitse, si ukugaragara nk’ubabaye, hari n’ababyikora.”

Undi uhanwa ngo ni ushora umuntu mu gikorwa cyo gusabiriza nk’umugabo ushaka umugore ufite ubumuga akamutegeka kujya gusaba, umugore wabyaye umwana ufite ubumuga akamusabisha.

Abafite ubumuga bakiri muri izo ngeso zo gusaba bakennye kurusha abandi barakangurirwa kwegera inzego z’ubuyobozi, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, zigasuzuma ko bajya mu kiciro cy’abafashwa binyuze muri VUP, kubabumbira mu makoperative cyangwa kubaha amafaranga yo gutangiza imishinga ibyara inyungu muri Sacco.

NCPD kandi isaba inzego z’ibanze kuva ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu guhagurukira ikibazo cy’abafite ubumuga bwo mu mutwe bakigaragara mu mihanda, kuko bidakwiye ko uwagize ibyago byo kurwara mu mutwe ngo yongere agire ibya kabiri byo gutereranwa ngo yirirwe mu muhanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye, ibibazo by’abafite ubumuga bizagenda bikemuka kugeza ubwo iki kiciro cyabo kizagira imbaraga nk’icy’urubyiruko n’abagore.

Yijeje ubuvugizi kugira ngo Ikigo cya Gatagara kigire ibikoresho n’ubushobozi bwiyongereye bufasha abafite ubumuga mu buvuzi n’ubumenyi.

Abafite ubumuga barenga ibihumbi 156 bamaze guhabwa ibyiciro bigaragaza uburemere bw’ubumuga bafite, ikibubatera n’icyakorwa kugira ngo bafashwe.

Ni mu gihe ibarura rusange ry’abaturage riheruka ryerekana ko abafite ubumuga mu gihugu hose bangana na 456 753.

Abafite ubumuga bitabiriye Inteko rusange ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo (Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.