Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Amajyepfo: Minisitiri Mbabazi yakanguriye urubyiruko kurwanya icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 24-06-2019 saa 13:51:17
Abitabiriye inama y'Ihuriro ry'urubyiruko mu Ntara y'Amajyepfo hamwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye(Foto Kanamugire E)

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yakanguriye urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo kugira uruhare mu kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ababwira ko nta nyungu iva muri ibi bikorwa ahubwo ko ababigiyemo barushaho kugira ubuzima bubi.

Yabigarutseho mu biganiro by’umunsi umwe byahuje inzego zitandukanye n’urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge no mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, mu Karere ka Muhanga.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko ikibazo nyamukuru gishora urubyiruko mu bishuko n’icuruzwa ry’abantu ari ibura ry’akazi ariko ko bakwiye guhindura imyumvire kandi ngo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye rufashirizwamo kwiteza imbere.

Yagize ati: “Dutekereza ko ari ikibazo k’imyumvire kuko hari igihe abantu babayeho mu bukene kurusha ubu, hari igihe babayeho badafite ubumenyi bafite ubu, n’ibura ry’akazi ryahozeho nta bwo ari ko abantu bavaga mu mashuri ngo bahite babona icyo gukora.”

Yongeyeho ati: “Ni yo mpamvu igihugu gishyiraho gahunda kugira ngo bihangire imirimo ari ukubaha ubufasha kugira ngo bitangirire imishinga harimo no kubaha ubumenyi; twifuza ko ikintu cya mbere umuntu agomba guhabwa ari ubumenyi.Ubufite wagera ku bintu byinshi cyane ariko ntihabura ibishuko biba biri hanze aho.

Uko dutera imbere nk’igihugu hari byinshi bishobora gukorwa kugira ngo urubyiruko barurangaze kandi urubyiruko rukunda gukira vuba ariko ababigiyemo bagiye bagaragaza ko nta nyungu bakuyemo ahubwo bagize ubuzima bubi kurushaho.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Kalihangabo Isabelle avuga ko ibyaha 129 byakurikiranyweho gucuruza abantu mu mwaka ushize w’Ingengo y’Imari, 57 basanze ari urubyriruko, abakiri abana bato bari batatu.

Nawe yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba maso bakagira uruhare mu kurwanya ibi byaha kuko ingaruka nyinshi ari bo zigeraho.

Yagize ati: “Ni ukubwira urubyiruko kuba maso, babigiramo uruhare bikabagiraho ingaruka kubera ko bahohotewe ariko kandi hari n’ingaruka ku iterambere ryabo, ni bo bakwiye gufata iya mbere kugira ngo barwanye kandi bakumire ibyaha kuko ari bo ba mbere babifitemo inyungu.

Niba haragezweho ibintu byinshi muri iki gihugu ariko nibidasigasirwa n’urubyiruko ejo bizashira bananirwe kubyongera kubera ko ibyaha byabagizeho ingaruka ari ababikoze bagafatwa bagafungwa ari ababikorewe bagakuramo ubumuga, uburwayi, gutakaza igihe cyabo, kubura umwanya wo kwiteza imbere, ibyo byose twabagaragarije ko uruhare rwabo rukomeye mu gukumira ibi byaha”.

Olive Nyiramajyambere wo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko udafite akazi akwiye kugashaka igihe atarakabona akaba agumanye n’ababyeyi agishaka ubundi buryo yatera imbere cyane ko hari gahunda zitandukanye Leta yashyizeho zigamije gufasha urubyiruko.

Ingabire Renatha wo mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi, yavuze ko mu gituma habaho icuruzwa ry’abantu ari ubujiji kuko umukobwa wajijutse utamubwira ngo nakuboneye akazi ngo umwambutse umupaka, ikindi baba bafite irari ry’amafaranga umuntu akavuga ngo nange ntere imbere akumva ko agomba gukurikira abamushuka.

Ati: “Ikindi ni ukutiyakira ngo yumve ko niba yaravutse mu muryango ukennye ari we ugomba kwiteza imbere. Hakenewe ubukangurambaga ngo bumve ko bagomba gukora bakiteza imbere no kujijuka bakamenya aho amahirwe ari bakamenya ngo akazi kaboneka biciye mu zihe nzira.

Akavuga ati ese niba ntaho natanze diplome yange hari umuntu ushobora kuntwara akampa akazi, harasabwa ubukangurambaga kugira ngo urubyiruko rwose rujijuke rubashe kumenya aho amahirwe yabo ari.”

Abitabiriye inama y’Ihuriro ry’urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo hamwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye(Foto Kanamugire E)

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.