Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Amajyepfo: Abaturiye ibirombe ntibahabwa 10% by’umusaruro bemererwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel

Ku ya 18-01-2019 saa 14:06:22

Ikigo gishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peterori na Gazi, kijeje ubuvugizi uturere two mu Ntara y’Amajyepfo buzatuma abaturiye ibirombe by’amabuye y’agaciro bahabwa 10% by’umusaruro ukomoka mu bucukuzi.

Gahunda yo gukoresha igice kimwe cy’umutungo ukomoka ku mabuye y’agaciro mu guteza imbere abaturage baturiye aho acukurwa yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri kuwa 13 Nyakanga 2016, igena ko 10% by’umusaruro w’ubucukuzi bigarukira abaturage begereye aho amabuye cukurwa nk’uko bikorwa mu bukerarugendo bikabafasha kubona ibikorwa remezo bakeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, kamwe mu dufite amabuye y’agaciro menshi mu Ntara y’Amajyepfo, Uwamariya Beatrice, yavuze ko iyi gahunda itarashyirwa mu bikorwa ku bijyanye n’iyi nyungu igomba kugarukira abaturage.

Ati: “Nubwo itegeko ryasinywe rivuga ko 10% by’amafaranga yavuye mu musaruro w’ubucukuzi agomba kugaruka gufasha abaturage nta na rimwe ryigeze ryubahirizwa.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo gishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peterori na Gazi Kanyangira John, yavuze ko iki kigo kiri gukora ubuvugizi kugira ngo aya mafaranga atangwe.

Yagize ati: “Ni ubuvugizi turimo dukora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuko ni yo yakira amafaranga ava mu bucukuzi. Baracyareba uburyo bwiza byakorwamo, niba yashyirwa mu turere tugakora imishinga cyangwa hari ukundi byakorwa. Ni ibintu bikiri kwigwaho n’ubuvugizi ikigo kigenda kibukora kandi dukeka ko cyaba igisubizo ku kibazo cy’abantu bishora mu birombe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yavuze ko ayo mafaranga uturere nidutangira kuyabona azafasha abaturage mu kwegerezwa ibikorwa remezo birimo amashuri, amazi n’ibindi.

Ati: “Gutanga 10% by’umusaruro ni gahunda yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu bitangiriye ku bukerarugendo biza no mu bucukuzi kugira ngo bifashe abaturage baturiye aho bukorerwa ariko ntabwo aya mafaranga aratangira kuza. Ni ibikorwa tuzafatanyamo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hakigwa uko yagaruka agafasha abaturage”.

Yakomeje agira ati: “Ni amafaranga ashobora kubaka ibigo by’amashuri hafi y’aho ubucukuzi bukorerwa, imiyoboro y’amazi, ibikorwa bitari binini ariko abaturage bishimira, igihe rero byatangiye bizagira akamaro kandi Ikigo gishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peterori na Gazi kemeye ko kigiye kubikurikirana.”

Usibye 10% abaturiye ibirombe bashobora kubona hari n’izindi nyungu ziva mu misoro n’akazi abaturage babona mu bucukuzi bw’umucanga, ibumba n’amabuye yo kubaka.

Habarurema ati: “Ni inyungu nyinshi cyane icyo dusigaje ni ukubitunganya neza bigakorwa uko bikwiye ari kariyeri zirahari n’amabuye y’agaciro ni menshi.”

Kugira ngo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buteze imbere ababukora n’igihugu muri rusange, ngo ni ngombwa ko bukorwa mu buryo bwubahirije amategeko hirindwa ko n’abantu babutakarizamo ubuzima nk’uko bijya bigaragara muri iki gihe.

Umwanditsi:

Kanamugire Emmanuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.