Amajyaruguru: Muzirikane ko u Rwanda twifuza ruri mu biganza byanyu – Gatabazi

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 05-11-2019 saa 12:44:19
Guverineri Gatabazi yasabye abanyeshuri kuzirikana ko ahazaza heza h'igihugu hari mu biganza byabo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abana batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza kubyitondera bakabikorana ubushishozi kugira ngo babitsinde neza, bazirikana ko ahazaza h’igihugu hari mu biganza byabo.

Ejo hashize ku ya 4 Ugushyingo hirya no hino mu gihugu abarangije amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2018/2019 batangiye ibizamini bya Leta bisoza iki kiciro, aho biteganyijwe ko bizarangira ku ya 6 Ugushyingo 2019.

Ikigo k’igihugu cy’Uburezi (REB) cyatangaje  ko mu mashuri abanza, abana biyandikishije mu bizamini bya Leta ari 286 087, bakaba bariyongereyeho hafi 12% ugereranyije n’abagera ku 255 173 bari biyandikishije mu bizamini bya Leta nk’ibyo umwaka ushize.

Ku rwego rw’igihugu, mu biyandikishije uyu mwaka harimo abakobwa 154, 339 n’abahungu 131,748.

Ubwo yatangizaga ibi bizamini ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abanyeshuri 808 bakorera ibizamini bya Leta muri G.S Busogo I mu karere ka Musanze gusoma neza ibibazo byose no kubanza kubitekerezaho neza mbere yo kubisubiza kandi bakabisubiza uko bikwiye bahereye ku byoroshye kurusha ibindi, kuko ari ryo banga ryo gutsinda neza.

Yababwiye ko igihugu cyabashyiriyeho amahirwe atandukanye abafasha kwiga kandi bagatsinda neza, kandi nta munyarwanda uhejwe ku mahirwe yo kugana ishuri, abasaba kuyabyaza umusaruro bahereye ku gutsinda neza ibi bizamini.

Guverineri Gatabazi yabasabye kuzirikana ko Abanyarwanda bifuza igihugu kiza, kandi ishusho y’ahazaza hacyo ari bo ishingiyeho, bityo buri wese mu bushobozi bwe akwiye gukora uko ashoboye ngo ategure ahazaza heza, kuri byo by’umwihariko uruhare rwabo rukaba rutangirira ku gutsinda neza ibi bizamini, bagakomereza amashuri yabo ku kiciro gikurikiyeho.

Yakomeje agira ati “Mufite amahirwe, muri mu gihugu gishyize imbere uburezi kuri bose. Mbifurije gutsinda no kwiga neza muzirikana ko u Rwanda twifuza ruri mu biganza byanyu.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza uburezi budaheza, aho kuri ubu buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga nibura uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 atishyura amafaranga y’ishuri.

Ni amahirwe Abanyarwanda basabwa gukomeza kubyaza umusaruro, bakagana ishuri bakajijuka, maze ubumenyi bavomyeyo bukababera igishoro cyo kwiteza imbere.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.