Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Amajyaruguru: Guverineri Gatabazi yasabye abahinga amasaka kwirinda akajagari

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 16-07-2019 saa 18:46:43
Guverineri Gatabazi asaba abahinga amasaka kubikora kinyamwuga (Foto Ngaboyabahizi P).

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, akangurira abahinga amasaka kubikora kinyamwuga ku buryo abaha inyungu, aho kubikora mu kajagari nk’uko byari bisanzwe mbere.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe bamwe mu baturage bagaragaza ko bishimiye kuba barongeye kwemererwa guhinga amasaka, bari bamaze imyaka myinshi batagihinga cyane.

Mu butumwa bwa Guverineri Gatabazi, yavuze ko nta muyobozi wari warabujije abaturage guhinga amasaka. Yagize ati: “Nta muyobozi wabujije abaturage guhinga amasaka, kuko ntawajya gukora forodi y’amasaka, amasaka afite byinshi avuze mu muco nyarwanda.

Ni igihingwa cya kinyarwanda kandi cyahozeho, muri kano gace amasaka arahera, ariko nifuza ko amasaka yahingwa mu buryo bwa kijyambere, kinyamwuga bakayabyaza umusaruro, bayahinge ku murongo, akure neza”.

Guverineri Gatabazi kandi avuga ko hari ibice bimwe na bimwe bikonja cyane bityo amasaka yaho akera atinze cyane. Uyu muyobozi agira inama abaturage baho, guhinga ibindi bihingwa bizamura vuba iterambere ryabo.

Anasaba abakozi bashinzwe ubuhinzi kuba hafi y’abaturage, anabizeza ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yiteguye gushakira abahinzi imbuto iboneye y’amasaka.

Yagize ati: “Nko mu karere ka Gicumbi amasaka y’aho yerera amezi arindwi kugera ku munani, mu murima ahantu igihingwa kimara ayo mezi yose uba wahombye mu gihe hari ahera ibihingwa bimara amezi 3 bibyara umusaruro, aha rero abashinzwe ubuhinzi barasabwa kureba amasite ajyanye n’ahera amasaka”.

Abaturage bo bashimangira ko amasaka ari kimwe mu bituma bakomeza kunoza imirire, kandi bakagikuramo amafaranga, abafasha kwiteza imbere.

Nzabakiriraho Jean Baptiste, yagize ati: “Amasaka ni kimwe mu bituma dushobora kunoza imirire, ngira ngo murabizi ko umwana akenera igikoma, kandi n’umurwayi kiramwondora, mu muco nyarwanda nta bwo wacyuza ubukwe ngo haburemo ikigage cyangwa se urwagwa, kandi byose bikenera amasaka, kuba rero baradukomoreye ko twakongera tukayahinga, ibi bigaragaza ko ubuyobozi buzirikana ubuzima bw’abaturage”.

Nzabakiriraho, akomeza avuga ko bagiye guhinga bya kijyambere, nkuko Guverineri yabibasabye.

Yagize ati: “Muri iyi minsi ishize amasaka yarazamutse kuko ikiro kigura amafaranga 300 cy’amakoma, amamera ni 500, ibi rero byaduhaye isomo, nituyahinga kinyamwuga bizaduteza imbere, tugiye guhindura imihingire yayo”.

Amasaka avamo ifu ishigishwamo igikoma, agakorwamo ibisuguti, imigati isanzwe n’iyokeje ikoreshwa cyane mu birori izwi nka Gato, n’ibindi. Ndetse benshi bakundira iki kinyampenke isukari nke kigira ku buryo abarwaye diyabete bakunze kukifashisha cyane.

Guverineri Gatabazi asaba abahinga amasaka kubikora kinyamwuga (Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.