Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Amajyaruguru: Biyemeje gushyigikira abafite impano muri siporo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jan 25, 2018

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru buvuga ko nta mpano ikwiye gusubizwa inyuma cyane ko bituma igihugu gikomeza kugaragara mu ruhando mpuzamahanga muri siporo. Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney ashimangira ko imisozi myiza igize Intara y’Amajyaruguru idashobora kubura abakinnyi bazi kwiruka bakaba basiga n’abandi.

Abayobozi batandukanye barimo Guverineri Gatabazi, Minisitiri Uwacu na Rwiyemezamirimo Sina Gerard bari muri Siporo

Gatabazi yatangaje ibi mu gihe hirya no hino muri iyi ntara hakomeje ibikorwa byo gutangiza siporo rusange bityo akaba asanga hari urubyiruko rushoboye kandi rukwiye gushyigikirwa. Ati “Dufite uburyo bwose bwo guteza imbere no kuzamura abafite impano mu mikino ngororamubiri iyo ari yo yose. Ni yo mpamvu nk’ubuyobozi bw’intara twiyemeje gushyigikira ugaragaje impano”.

Bamwe mu rubyiko bitabiriye siporo rusange iherutse gutangirizwa ku mugaragaro mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko gukora ibilometero 4 n’igice uterera umusozi wa Tare ufite ubutumburuke bwa metero ibihumbi bibiri maganabiri ari ikintu kitakorohera buri wese bityo mu gihe bashyigikirwa n’ubuyobozi nta cyababuza kugaragaza impano zibarimo.

Ntuyahaga Jean D’Amour utuye mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo yagize ati Urabona uyu musozi twazamutse, ufite ubutumburuke bwa metero 2 200 bivuze ko dushyigikiwe twawukoresha mu kuwuterera no kuwumanuka bigatuma impano zacu zigaragara natwe tugahagararira igihugu cyacu kandi tukagihesha ishema”.

Rwiyemezamirimo Sina Gerard avuga ko uko Ese  Urwibutso ihora ishaka udushya ni nako yiyemeje ko mu bakozi bayo cyangwa mu ishuri rye hagomba kugaragaramo ufite impano kandi akagera kure hashoboka. Ati Kuko dufite ikerekezo twahawe na Perezida Paul Kagame kuko adushakira ubuzima bwiza kandi mubona ko yatangije siporo rusange bityo rero tugomba kuyishyigikira, ugaragaweho impano tukamufasha kuko umutungo w’igihugu ni twe ubwacu kandi bituma igihugu cyacu gikomeza kuzamura ibendera mu gihe hari umunyarwanda wesheje umuhigo”.

Ibikorwa bya siporo rusange mu ntara y’Amajyaruguru, bimaze gutangizwa mu turere twa Burera, Gicumbi na Rulindo.