Amajyaruguru: Batangije bizinesi nshya kubera umuriro w’amashyanyarazi begerejwe

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 11-11-2019 saa 08:31:09
Umuriro w'amashanyarazi watumye bakora ubucuruzi bwo gusera abaturage ibinyampeke bakishyura

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mirenge yo mu Turere twa Musanze, Gakenke na Burera batangiye gukora bizinesi zibateza imbere nyuma y’uko bagejejweho umuriro w’amashanyarazi.

Abo baturage bari mu Mirenge 13 yamaze kugezwamo amashanyarazi bavuga ko bari barategereje amashanyarazi barayabuze ariko ko ubwo bamaze kuyabagezaho na bo bagiye kuyabyaza umusaruro.

Ab’inkwakuzi bahise bagura imashini zisya ibinyampeke. Uwitwa Kabano Marc wo mu murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze agira ati “Twavutse dusanga tuba mu icuraburindi ry’ikizima, tugikuriramo none twari tugiye kugisaziramo tugicana udutadowa.

Twishimiye kuba ubu noneho dushyikirijwe umuriro w’amashanyarazi, twatangiye kuwukoresha mu ngo, turacana, twumva radiyo, abana bacu bariga nijoro basubiramo amasomo bize ku manywa, turishimye cyane.”

Akomeza avuga ko yahise afata ikemezo cyo kugura imashini isya ibinyampeke none arinjiza amafaranga.

Habanabakize Theobald wo mu Karere ka Burera mu Mudugudu wa Kinoni avuga ko akora bizinesi yo gushyirira abantu umuriro muri terefoni agira ati “Nahise nkora umushinga wo gushyirira umuriro abantu muri terefoni kandi mbona amafaranga n’ubwo atari menshi ariko mbere ntayo nabonaga.”

Akomeza avuga ko n’ubwo yabonye icyo akora kimwinjiriza amafaranga umuriro watumye ingendo n’imvune bagiraga bajya gushesha ibinyampeke zigabanuka kuko abaturage bahise bagura ibyuma bagashesha hafi.

Nyiramahoro Clementine ni umukobwa warangije amashuri yisumbuye ntiyabasha gukomeza kaminuza atuye mu Karere ka  Gakenke yatangarije Imvaho Nshya ko yakoraga akazi ko guhinga akagurisha umusaruro akizigamira ariko abonye amashanyarazi ahita akora umushinga agira ati “Nabonye ko tubonye amashanyarazi mpita mfata ku mafaranga nizigamiye ngura imashini eshatu zogosha. Ubu natanze akazi hari abasore bazikoresha zose zirakora kandi buri munsi hari amafaranga mbona.”

Akomeza avuga ko umuriro w’amashanyarazi wababereye ibisubizo by’ibibazo bari bafite kuko noneho basigaye batera ipasi bakagenda bakeye.

Umushinga wo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyaruguru watangiye mu mwaka wa 2015, ariko sosiyete yari yaratsindiye isoko ryo kuwukwirakwiza inanirwa gushyira mu bikorwa  amasezerano yasinye maze mu mwaka wa 2018, ni bwo iyo mirimo yashyikirijwe Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, kugira ngo isubukurwe.

Mu gihe cy’umwaka umwe ushize iyi mirimo yongeye gusubukurwa, ubu ingo 2000 zamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi ariko byitezwe ko ingo 7000 zisigaye na zo zizaba zamaze kuwugezwaho mu gihe kitarenze umwaka umwe. Aya mashanyarazi yakwirakwijwe mu Turere dutatu ari ku muyoboro mugari wa Km 80 na Km 212 z’imiyoboro mito.

Uyu mushinga washowemo miriyoni esheshatu z’amadorari y’Amerika, ugomba gusiga ingo zirenga 9000 zigejejweho umuriro w’amashanyarazi

Umuyobozi wa REG mu ntara y’Amajyaruguru, Marcel Nzamurambaho, yasabye abamaze kugezwaho uyu muriro w’amashanyarazi kuwuheraho ukababera imbarutso y’ibikorwa by’iterambere, ari nako bawubungabunga.

Yagize ati “Nta bwo twifuza ko uba umuriro wo gucana amatara yo mu ngo gusa, dushaka kubona ibyuma byinshi bisya imyaka, imashini zogosha imisatsi cyangwa izidoda imyenda, abasudira n’ibindi byiciro by’imirimo ishingiye ku gukoresha umuriro w’amashanyarazi byose byiyongere, ku buryo iterambere ry’aba baturage ryagendaga biguruntege kubera ko nta mashanyarazi bari bafite, tubone ryihuta.”

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.