Amajyaruguru: Abakoresha umuhanda basabwe gukumira impanuka

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 11-07-2019 saa 08:25:00
Gahunda ya Gerayo Amahoro ikomeje ubukangurambaga mu ntara y'amajyaruguru, ACP Ntaganira (Iburyo) asaba abashoferi kwirinda ubusinzi (Foto Ngaboyabahizi P).

Abanyamaguru n’abayobozi b’ibinyabiziga barakangurirwa kugira uruhare mu gukumira impanuka za hato na hato, baharanira kubahiriza amategeko y’umuhanda igihe bawugendamo cyangwa bawambukiranya.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, mu gikorwa cyo gusibura imirongo yasibamye iri mu muhanda no gushyiraho ibyapa biburira mu turere twa Rulindo, Gakenke na Musanze, muri gahunda y’ubukangurambaga bwiswe “Gerayo amahoro”.

Ni ku cyumweru cya 8 mu byumweru 52 byahariwe gahunda ya “Gerayo amahoro”. Iki cyumweru kikaba cyarahariwe gukomeza ubukangurambaga kuri iyi gahunda, hasiburwa imirongo yo mu muhanda no gushyira ibyapa biburira aho bitari.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyi gahunda ya Gerayo Amahoro ari imwe mu zituma bakomeza gusobanukirwa n’amategeko y’umuhanda.

Mukandutiye, umwe mu baturage bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke, yagize ati: “Iyi gahunda ya Gerayo Amahoro yatumye dusobanukirwa neza amategeko y’imihanda. Twasanze kandi ari ngombwa ko turajya duherekeza abana bacu mu gihe cyo kujya ku ishuri bambukiranya imihanda.”

Yunzemo ati “Nge nari nzi ko iriya mirongo itukura mu muhanda ari nko gushyiramo imitako gusa, ariko nasanze ari bumwe mu buryo bwatekerejwe bwo kwimakaza umutekano wo mu muhanda kuri twe abagenzi, iyi gahunda yaratujijuye”.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Ntaganira Jean Baptiste, asaba abaturage kugira igikorwa icyabo ndetse anagaragaza ko kuva ubu bukangurambaga bwatangira byatanze umusaruro ugaragara.

Yagize ati: “Muri rusange ubu bukangurambaga bwatanze umusaruro, kuko kugeza ubu nta mushoferi tugisanga yasinze mu gihe atwaye, kuko bamaze kumva neza ko buri wese akwiye kugerayo amahoro ari we ndetse n’abo atwaye”.

Kugerayo amahoro ngo bigomba gukorwa n’ufite ubuzima kandi ufite gahunda, ndetse n’abashoferi bagatwara ibinyabiziga byujuje ubuziranenge banaha agaciro ibyo Polisi ibashishikariza, nk’uko Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi yabivuze.

Yagize ati “Umuturage mbere yo kwambuka akwiye kunyura muri ‘zebra crossing’ abanje kugenzura neza ko nta modoka ihari, kuko hari igihe umushoferi ashobora kuba yarangaye, bigatuma amugonga.

Ikindi ni uko hari bamwe mu baturage bambukiranya umuhanda bibereye kuri telefone, abandi bafatanye urunana biganirira, birakwiye ko aba bose bahindura imyumvire bakumva ko mu muhanda atari mu ruganiriro”.

Igikorwa cyo gushyira ibyapa n’ibimenyetso biburira aho bitari no gusibura imirongo ishushanyije mu muhanda izwi nka ‘Zebra Crossing’ bikorwa ku bufatanye na Polisi y’igihugu n’umushinga ukorera muri Minisiteri y’ibikorwa remezo uzwi nka ‘Feeder Roads Development Project’.

Gahunda ya Gerayo Amahoro ikomeje ubukangurambaga mu ntara y’amajyaruguru, ACP Ntaganira (Iburyo) asaba abashoferi kwirinda ubusinzi (Foto Ngaboyabahizi P).

 

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.