Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Amajaruguru:Kubyara abana benshi  udashoboye ntibikiri ishema-Gatabazi

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 09-02-2018 saa 07:34:18
Guverineri Gatabazi asaba abaturage kubyara abo bashoboye kurera kuko ari ryo shema (Foto Ngaboyabahizi P)

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije abaturage bo muri iyi ntara ko bakwiye guhindura imyumvire, buri wese akumva ko akwiye kubyara abana ashoboye kurera, kuko kubyara abana benshi ariko udashoboye kubarera bitakiri ishema muri iki gihe.

Uyu muyobozi avuga ko buri muntu yakagombye kujya abanza kureba ubushobozi afite, akaba ari nabyo agenderaho agena umubare w’abana azabyara, kugira ngo bazabeho neza.

yagize ati “Nimureke tubyare abo dushoboye kurera kuko iyo ubyaye abana udashoboye kurera ubabera umutwaro ndetse ukaba wikoreje undi mutwaro igihugu.

Kera hari imyumvire ivuga ngo iyo ubyaye benshi uba ufite ishema kandi ingufu zikiyongera mbese ukaba igihangange mu baturanyi, ntibikiri uko rero ubu ni ngombwa ko  ubyara umwana udateganya ko azatungwa no gusabiriza, cyangwa se akwihinduke kubera ko nta cyo wamumariye.”

Yakomeje agira ati “Nimubyare abana mubarihire amashuri, kugira ngo na bo bazabashe kwihangira umurimo ndetse bawuhe abandi, ni yo mpamvu mwebwe abaturage na Leta yiyemeje gukomeza kubaba hafi, ibaha bimwe mu bikoresho igihe mushyira hamwe imbaraga zanyu mu bikorwa binyuranye bigamije guteza imbere uburezi.

Ndababwiza ukuri ntihazagire uwongera kwishuka ngo kubyara abana umubare ntazi ni ishema, oya kubyara benshi rwose ntibikiri ishema nta cyubahiro na  mba”.

Guverineri Gatabazi kandi akomeza asaba abatuye mu majyaruguru gukomeza kunoza imirire birinda kugwingira kw’abana ndetse n’abakuze bakarya indyo yuzuye.

Yagize ati “Kera rwose hari ibyo najyaga mbona iyo mbyibutse ubu bikantangaza, ngo nta mugabo unywa amazi, nta mugabo urya avoka, ipapayi, umuneke ibi ngo byari iby’abana. Ukibaza niba umuntu mukuru adakenera intungamubiri bikanyobera.

Ugasanga umuntu w’imyaka 25 agaragara nk’umusaza kubera ko yanze gufata indyo yuzuye, aho kunywa ayo mazi ngo abe yamwongerera ubudahangarwa mu mubiri akihata inzoga n’ibiyobyabwenge nka Kanyanga n’ibindi. Aba rero na none ntawavuga ko batakiriho, niba bahari barica ubuzima bwabo, aba na none ni bo usanga bagurisha amata bakayima abana babo. Nimuhe abana amata asigaye muyakuremo amafaranga, birababaza kuba uri umworozi ukarwaza bwaki, muhe agaciro ubuzima bwanyu n’imibereho yanyu”.

Ntambara Jean d’Amour utuye mu murenge wa Cyanika, na we asanga hari ibikwiye guhinduka mu myumvire, kugira ngo abantu barusheho kumva ko kubyara abo bashoboye kurera ari ingenzi.

Yagize ati “Buriya kubyara abana benshi ni kimwe no kuba washaka abagore benshi, burya iyo ufite abana udashoboye kwitaho duke ubonye uduha umwe undi akavuga ko utamwitayeho, bityo bikabyara amakimbirane.

Kuri ubu rero umuntu utari wumva ko kubyara abo ushoboye bifite umumaro, uwo arahemukira umuryango we, abaturanyi ndetse n’igihugu. Kera twagiraga amasambu, ariko kuri ubu abaturage bariyongereye n’ubutaka burabura, tugiye gukomeza kubyara abo dushoboye kandi tunoze imirire twirinda kwinemfaguza ibiribwa aka ya mvugo ngo ibi si mbirya.

N’umuntu mukuru akeneye umuneke, imbuto muri rusange, kandi abima abana amata tugiye kubahwitura”.

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.