Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Amahugurwa y’abashinzwe guteza imbere siporo ku rwego rw’uturere yasorejwe muri Kigali

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 11-11-2018 saa 18:26:51
Abari bitabiriye amahugurwa bo mu Mujyi wa Kigali

Kuva muri Nzeri 2018,  Komite Olempike y’u Rwanda ku nkunga ya Solidarite Olempike   yatangije  ikiciro cya kabiri  cy’amahugurwa  kuri  siporo  ya  bose ahahuguwe  abashinzwe guteza imbere siporo ku rwego rw’uturere hagamijwe gukomeza guteza imbere siporo mu Rwanda hagendewe ku ndangagaciro Olempike.

Iyi gahunda yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru tariki ya 07 kugeza 08 Nzeri 2018   yasorejwe muri Kigali tariki 09 Ugushyingo 2018 ahahuguwe abakozi baturutse mu turere tugize uyu mujyi.

Abari bitabiriye amahugurwa bo mu Mujyi wa Kigali

Aba bantu bahuguwe ku buryo bwo gutegura siporo rusange n’uburyo yakorwa  kandi ikitabirwa.

Ubwo iyi gahunda yasozwaga, Umunyamabanga  Mukuru wa  Komite Olempike y’u Rwanda, Sharangabo Alexis yatangaje ko  intego babona bihaye bayigezeho kuko kwari ugukangurira abantu gukora siporo aho bahaga amahugurwa abayishinzwe mu turere dutandukanye kugira ngo buguke ubumenyi butuma bayitegura neza kurushaho.

Yakomeje avuga  atari ugukangurira abantu gukora siporo gusa ahubwo ko bakangurirwa no kugira indagagaciro z’umuntu ukora siporo.

Dr Mpatswenumugabo Bosco uyobora  komisiyo y’ubuvuzi muri Komite Olempike akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’abaganga ba siporo mu Rwanda ni umwe mu batanze ikiganiro kuri aba bahuguwe.

Kuri we avuga ko  hari intambwe nziza yewe  ariko bitagera aho bifuza,kuko abantu batarumva ko bagomba gukora siporo.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yabere ku kicaro cya Komite Olempike y’u Rwanda, Niyonkuru Emmanuel wari waturetse Kicukiro yatangaje  ko aya mahugurwa yabafashije cyane kuko bajyaga bakoresha  siporo  bitari iby’umwuga ariko  ubu bamenye  ibyo bagomba gukora birimo kubanza kwitegura mbere yo gukora siporo birinda ko hari abayigiriramo imvune.

Aya mahugurwa yahereye mu ntara y’Amajyaruguru tariki 07-8 Nzeri 2018, akomereza mu Ntara y’Uburengerazuba tariki 20-21 Nzeri 2018, mu Ntara y’Amajyepfo aya mahugurwa yabaye tariki 13-14 Nzeri 2018 akomereza i Burengerazuba tariki 20-21 Nzeri 2018 naho mu Ntara y’Uburasirazuba aba tariki 27-28 Nzeri 2018.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.