Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Amahoro mu Rwanda twishimira ntiyikoze yaraharaniwe-Mbabazi

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Sep 22, 2018

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary, yashimangiye ko amahoro u Rwanda ruvuga, rwishimira, atigeze yikora ahubwo yaharaniwe akaba ari yo mpamvu Abanyarwanda bakwiye gushima abitanze barimo n’urubyiruko rwinshi kugira ngo igihugu kive aho cyari mu icuraburindi ry’amacakubiri  kikabona amahoro.

Uhereye ibumoso uwa 2 ni Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary, akurikiwe na Fode Ndiaye, Dr Joseph Ryarasa na Nirere Madelene naho ubanza ibumoso ni Bishop Rucyahana (Foto N. Moses)

Minisitiri Mbabazi yabitangarije urubyiruko rwitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro uba buri tariki ya 21 Nzeri, hari mu Mujyi wa Kigali ubwo rwanahabwaga ibiganiro birufasha kugira ubusesenguzi burukangurira guharanira amahoro no kwirinda ibyayabangamira.

Minisitiri Mbabazi yahamirije urubyiruko ko kuba igihugu gifite iterambere no kwishyira ukizana bikomoka ku mahoro akirangwamo. Yagize ati “Amahoro dufite ubu yavuye ku kiguzi gikomeye cyatanzwe n’urubyiruko nkamwe bakiyemeza kuvana igihugu mu icuraburindi ry’amacakubiri yari yashegeshe Abanyarwanda baritanga biyemeza kukibohora.”

Mbabazi ahera aho mu butumwa bwe bwaranze uwo munsi avuga ko kutita ku rubyiruko bidahesha amahirwe ejo heza h’igihugu.

Akomeza avuga ko amahoro abura kubera ubuyobozi bwabigizemo uruhare, kubera kubura ibiganiro bisesenguye hagati y’abantu bituma bakumira icyayabangamira cyose, maze abahamiriza ko mu kubaka amahoro bitangirira ku muntu ku giti ke kuko atayafite nta kindi kintu yatanga.

Avuga ko amahoro yubakwa buri munsi, asaba urubyiruko gukoresha amahirwe rufite neza mu kerekezo rufite imbere. Ati Perezida wa Repubulika Paul Kagame akibohora igihugu yashyize imbere ibintu 3 birimo kunga ubumwe, gukangurira abayobozi ko hari ibyo bagomba abo bayobora (Accountability) no kwaguka mu mitekerereze.”

Uhagarariye amashami ry’Umuryango w’abibumbye mu Rwanda Fode Ndiaye ashima Minisiteri y’Urubyiruko uruhare runini yahaye urubyiruko mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro, ashima Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC, n’indi miryango iharanira amahoro ibikorwa byayo by’umwihariko n’imbaraga za Perezida Paul Kagame agaragaza mu gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge mu baturage no kuba yarashyizeho Komisiyo ibishinzwe kuko bishimangira uruhare rwe mu kubaka amahoro.

Fode ahamya ko kuba u Rwanda rufite ubumwe, umutekano n’iterambere, bisobanuye ko hari amahoro kandi ari yo shingiro rya byose, bityo anagaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bishyira imbaraga n’ubushake mu guharanira amahoro no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Asaba urubyiruko kuba imbarutso z’amahoro aho bari hose ku Isi, agira atiMutange ibitekerezo binyuze mu nzira zose bihamagarira abantu guhana amahoro no kwihanganirana kuko ari byo ndangagaciro zikomeye. Iki ni igihe cyo guha agaciro uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba Fidele aributsa Abanyarwanda ko amahoro aharanirwa, akaba arebwa na buri wese kandi bibuka y’uko amahoro atangirira kuri buri muntu ku giti ke.

Agira ati “Mbere ya byose ni ugushaka amahoro mu mutima wawe kuko iyo uyabuze biguteza umutekano muke kandi bikaba byanatuma uwubuza abandi.”

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko bari mu gihugu kirimo amahoro n’umutekano nubwo hari ibibazo bikigaragara birimo ihohoterwa ry’abashakanye kandi bikwiye kwamaganwa kuko binyuranyije n’amahame y’amahoro n’ubwiyunge, bityo haba hari uwahemutse hakabaho kubabarirana.

Ndayisaba asaba abantu kubabarirana, koroherana kandi aho bafite ibyagiye bibateranya bagatera intambwe yo guca bugufi bagahagurukana ikerekezo.

Kuri iyi nshuro ya 70 Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro insanganyamatsiko iragira iti Uburenganzira ku mahoro, isabukuru y’imyaka 70 y’itangazo ry’uburenganzira bwa muntu.Mu Rwanda by’umwihariko iti “Imitekerereze, isesengura ryubaka amahoro.”