Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Amahoro arubakwa kandi agaharanirwa-Bishop Rucyahana

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Sep 23, 2018

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro wanaranzwe n’umwanya wo gusangizanya ibitekerezo bigamije gufasha urubyiruko kurangwa n’umuco wo gusesengura, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Musenyeri (Bishop) Rucyahana John yabahamirije ko amahoro atari ikintu kiza gutyo gusa kuko yubakwa, agaharanirwa kandi akarindwa.

Bishop Rucyahana John, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (Foto Moses)

Rucyahana ati Buri wese afite uburenganzira ku mahoro, si uburenganzira umuntu ahabwa, avumba, nta bwo ari impano cyangwa ikintu umuntu asaba, ahubwo buri wese agomba kuyagiramo uruhare, tugasesengura tukamenya uko agerwaho, arindwa kandi buri wese akayagira aye.”

Bishop Rucyahana asanga urubyiruko ari imbaraga zubaka igihugu kandi rugomba gusesengura kugira ngo rwirinde gukoreshwa mu bibi. Hagomba kubaho impinduka zitandukanye n’izo mu bihe byashize kuko rwagiye rwifashishwa mu bitagenda neza.

Akomeza arusaba kurangwa n’ubusesenguzi butuma n’abazarukomokaho babaho neza, ni ngombwa rero ko basobanukirwa agaciro k’amahoro no kumenya kuyaharanira.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine we akangurira urubyiruko kumenya ko nta mahoro ahari nta n’iterambere ryabaho kandi nta mahoro yabaho mu gihe hatariho uburenganzira bwa muntu buriho.

Nirere yasabye urubyiruko kujya ruzirikana ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu ari ishingiro ry’amahoro, arusaba kumva neza no kujya bazirikana amahoro bahangana n’ibikorwa byose bigamije kuyahungabanya kuko bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Agira ati Mubane mu mahoro mwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima bigatuma mushobora gutandukira namwe mukibuza amahoro.”

Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda Dr. Joseph Ryarasa, avuga ko nyuma y’imyaka 24 igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi Leta yihutiye gufasha urubyiruko kugira ngo imbaraga zarwo zibashe gukoreshwa neza mu bikorwa bikwiye bitandukane no kuba ari rwo n’ubundi rwifashishijwe cyane mu bihe bya Jenoside.

Kubera iyo mpamvu asanga urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga mu busesenguzi kugira ngo birufashe guhangana n’ibyo abanyepolitiki batubaka barugezaho, ibyo bakazabigeraho bahugukira gusoma ibitabo n’ibindi byabafasha muri ubwo busesenguzi.

Munyaneza Christian waturutse mu karere ka Musanze, avuga ko ibintu bikunze kubuza amahoro urubyiruko ari uko rukunda guhubuka cyane mu byo ruvuga n’ibyo rukora, rukanishora mu biyobyabwenge kubera ko ruturanye n’imipaka, akagaragaza ko icyo gihe urubyiruko ruhura n’ingaruka zinyuranye zirimo amakimbirane n’abandi, abashakanye na bo bakirirwa barwana.

Avuga ko yavanye amasomo muri ibyo biganiro yo kwitondera ibyo agiye kuvuga kuko hashobora kuvamo ibyakomeretsa mugenzi we akabura amahoro.

Avuga ko agiye kugira uruhare mu kwitabira gahunda zitandukanye zirimo umuganda n’ibindi bikorwa kandi akabasha gusabamo umwanya w’ijambo kugira ngo abamenyeshe akamaro k’amahoro.