Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Amahoro arenze kuba hatariho intambara-Perezida Kagame

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 12-10-2021 saa 18:30:25

Biragoye kuvuga ko hariho amahoro gusa ari uko nta ntambara cyangwa irindi hohoterwa rihari kuko hari n’urutonde rw’ibibazo bibuza amahoro birimo inzara, ubukene, akarengane k’uburyo butandukanye, imiyoborere mibi n’ibindi.

Perezida Kagame yabikomojeho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro mpaka byateguwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi byibanze ku kubaka amahoro arambye.

Perezida Kagame yashimangiye ko kimwe mu bisabwa bibanziriza kubaka amahoro arambye ari ukugira ubwumvikane busesuye ku ntandaro y’amakimbirane muri sosiyete .

Yakomeje avuga ko kubaka amahoro bigomba kumvikana nk’urugendo rukomeza, ati: “…guhora dushakisha ibisubizo binyuze mu biganiro no mu bwumvikane’, nk’uko tubivuga mu Rwanda. Ntibishoboka gukumira burundu amakimbirane yose. Mu byukuri, ibitumvikanwaho n’ibibazo bizahora bihari, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ubukana n’ingaruka z’amakimbirane bishobora kugabanywa binyuze mu gukomeza kwita ku byo dukeneye ndetse n’ibiteganyijwe.”

Ibi bivuze gushora mu bushobozi bw’inzego n’abantu ku giti cyabo, kugira ngo bashobore gutanga ibisubizo abenegihugu biteze kandi babikwiye.

Yakomeje ashimangira ko nta mfashanyigisho rusange ihari ishobora gukora muri sosiyete zose ku Isi, ashimangira ko impanuro ziva hanze hamwe n’ingero bishobora gufasha mu kwagura ibitekerezo no gushaka uburyo bushya bw’imikorere.

Ikindi yavuze ku rugendo rwo kubaka amahoro ni uko ari ingenzi kugenzura ububasha bw’imbuga nkoranyambaga bwiyongera by’umwihariko mu kuba umusemburo wo kubaka amacakubiri muri sosiyete.

Ati: “Kubaka amahoro ntabwo ari uruganda rwa tekiniki gusa. Ni ibya politiki n’imibereho ya muntu cyane, kandi bigomba kuzirikana amarangamutima n’urwibutso ruzanwa na buri wese.”

Yavuze ko Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bifite uruhare runini kimwe n’Imiryango itegamiye kuri Leta, cyane cyane iyobowe n’abagore, ndetse n’abayobozi mu bucuruzi.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko urugendo rw’u Rwanda rwo kubaka amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rurangwa no kwibanda ku bumwe bw’Igihugu, kudaheza no kunoza imitangire ya serivisi.

Yunzemo ati: “Ubunararibonye bw’u Rwanda ni uko, uko ibintu byagenda kose, gutsinda ari amahitamo.”

Perezida Kagame witabiriye ibyo biganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga, yashimiye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyata wateguye akanayobora ibyo biganiro mpaka byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.