Amahanga yateye intambwe yo kwemera ukuri ku mateka ya Jenoside

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya Apr 9, 2018

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, aratangaza ko muri iyi myaka 24 ishize hari intambwe amahanga amaze gutera yo kwemera ukuri ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene

Dr Bizimana yabitangaje ejo hashize tariki 7 Mata 2018, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru k’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Amahanga hari intambwe ndende amaze gutera yo kwemera ukuri ku mateka ya Jenoside kuko bigaragarira mu byemezo bimwe na bimwe yagiye afata.”
Ingero z’ibyo byemezo ni aho ku itariki 16 Mata 2014, Umuryango w’Abibumbye (UN) wafashe umwanzuro ufite nimero 2150 usaba ibihugu byose gushyiraho itegeko rihana icyaha cya Jenoside, no gushyiraho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mwanzuro wa UN ukaba unasaba ko imitwe ya gisirikare igifite ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uwa FDLR igomba gukurikiranwa igahanwa.
Undi mwanzuro ukaba uherutse gufatwa tariki 26 Mutarama 2018 n’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye aho yasabye y’uko buri tariki ya 7 Mata uzaba umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, iyi nyito ikaba yarahinduye iyakoreshwaga yatinyaga kuvuga no kwita Jenoside izina ryayo. Dr Bizimana ati: “Icyashimishije muri uyu mwanzuro ni ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika kuko byose byarawushyigikiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yasobanuye ko indi ntambwe amahanga yateye ari ku rwego rw’Afurika, aho Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe umaze gufata ibyemezo byinshi bigaragaza ko wemera ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiyoborere myiza y’u Rwanda.
Ikemezo kimwe cyafashwe ku itariki 11 Mata 2017, aho uwo Muryango wafashe umwanzuro usaba ibihugu gushyiraho amategeko ahana Jenoside no gushyiraho amategeko ahana icyaha k’ipfobya n’ihakana rya Jenoside, uyu mwanzuro ukaba warongeye gushimangirwa mu nama y’Akanama k’Amahoro k’Afurika Yunze Ubumwe yateraniye Addis Abbas.
Izindi nzego zateye intambwe
Mu zindi nzego zateye intambwe, Dr Bizimana yatanze urugero nka Kiliziya Gatulika, ku itariki 20 Werurwe 2017 ubwo Nyirubutungane Papa Francis yakiraga Perezida Paul Kagame, agasaba imbabazi mu izina rya Kiliziya Gatulika.
Mu itangazo Papa yasohoye yagize ati: “Ndasaba imbabazi ku byaha n’amakosa yakozwe na Kiliziya Gatulika n’abayoboke bayo barimo abapadiri n’abandi bihaye Imana bijanditse mu rwango no mu bikorwa by’ubugome. Mu izina ryange bwite, irya Leta ya Vatican n’irya Kiliziya Gatulika nifatanyije n’akababaro gakomeye k’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’akababaro k’abakomeje gushegeshwa n’ingaruka za Jenoside.
Hari kandi abanyamahanga bamaze kugenda batera intambwe yo kwemera ukuri, aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG akaba yaratanze zimwe mu ngero z’abo banyamahanga.
Yagize ati: “Uyu mwaka mu gihugu cy’u Bufaransa hasohotse igitabo kitwa “Rwanda, la fin du silence” ni nko kuvuga ngo ‘u Rwanda iherezo ryo guceceka” kirimo ubuhamya bw’umusirikare wari ufite ipeti cya Kapiteni Guillaume Ancel akaba ari na we wanditse icyo gitabo.
Kimwe mu byo uwo mutangabuhamya avuga aragira ati “Sinakwihanganira gushyigikira ikinyoma ku butumwa twari twarahawe nk’abasirikare ubwo twoherezwaga mu Rwanda muri Opération Turquoise, kuko twari twahawe ubutumwa bwo kurwanya Ingabo za FPR no guha ubufasha ingabo zakoze Jenoside, gukomeza kutabivuga mbifata nk’ubufatanyacyaha”.
Mbere y’ubuhamya bw’uyu musirikare hakomeje kugaragara ubundi buhamya nk’ubwasohotse mu 2012, mu kindi gitabo cyanditswe n’umu Ajida witwa Thierry Prungnaud yise ‘Silence Turquoise’ kivuga ku ruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu musirikare akaba agaragaza nk’ibyanditswe na mugenzi we Guillaume Ancel.
Dr. Bizimana avuga ko iyi ari intambwe ikomeye ari ukuri ku bihugu by’amahanga kugenda kugaragara, hakaba hari n’ibirego byagiye bitangwa muri ibi bihugu kugira ngo ababifitemo uruhare bashyikirizwe inkiko.