Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Amagare: Uwizeyimana yagaragaje ibanga ryabafashije kwegukana Tour du Cameroun 2018

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 05-06-2018 saa 18:29:15
Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda ubwo bageraga ku kibuga k'indege i Kanombe bavuye muri Cameroun

Uwizeyimana Bonaventure ni we wegukanye isiganwa mpuzamahanga  ryabereye muri Cameroun “Tour du Cameroun 2018” kuva tariki 26 Gicurasi kugera 03 Kamena 2018.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ubwo bageraga ku kibuga k’indege i Kanombe bavuye muri Cameroun

Muri iri siganwa ryari ribaye ku nshuro ya 15, ikipe y’u Rwanda ni yo yasoje ku mwanya wa mbere mu gihe Ukiniwabo Rene Jean Paul yasoje ari we uyoboye abakinnyi bakiri bato bitwaye neza.

Mu ijoro ryo ku itariki 04 Kamena 2018 ni bwo ikipe y’u Rwanda yageze mu i Kigali. Uwizeyimana wari waje kwakirwa n’abantu bari baturutse i Nyabihu aho akomoka yagize byinshi atangaza ku ibanga ryabafashije kwitwara neza bakegukana Tour du Cameroun 2018.

Uwizeyimana yavuze ko bafatanyije nk’ikipe n’ubwo byari  bikomeye ariko  birangira bitwaye neza baranayegukanye. Avuga ko intera 2 za mbere byabagoye. Ati “Iyo ikipe y’u Rwanda igeze ahantu bamaze kutumenya baraducunga cyane kuko badutinya. Intera za ya mbere n’iya kabiri nta wagendaga ngo bamureke”.

Uyu mukinnyi watangiye gukina ku rwego mpuzamahanga   umukino wo gusiganwa ku magare muri 2012  yatangaje ko ku ntera ya 5  yatangiriraga  Mbanga  igasorezwa  Bafang, Hadi Janvier yakoze akazi gakomeye cyane amutwara hafi ibirometero 105 nyuma bageze ahantu hasa n’ahazamuka aramubwira go agende we asigarana n’abandi bakinnyi 4  ni uko aragenda agera ku musozi hejuru ari uwa mbere abashyiramo  ikinyuranyo k’iminota 3 n’amasegonda 30.

Abari baturutse i Nyabihu bakiranye urugwiro Uwizeyimana Bonaventure

Yagiye afite intego yo gutwara  intera  ebyiri

Kuko bitari ubwa mbere, Uwizeyimana yegukanye intera mu irushanwa mpuzamanga nyuma ya La Tropicale Amissa Bongo muri 2014 ndetse no muri Tour du Rwanda 2017  atangaza ko no muri Cameroun yagiye afite intego zo kwegukana intera  byibura ebyiri.

Yagize ati “Bitewe n’ikipe twari tujyanye numvaga nzafasha umwe mu bakinnyi  akaba ari we watwara isiganwa, kuko  nagiye mfite intego yo kwegukana nk’intera 2 ariko maze  kwataka ku ntera ya 5 mbasize ni bwo navuze nti n’isiganwa naryegukana”.

Avuka ko nyuma yo gushyiramo iriya minota, abakinnyi bagenzi be bakomeje gukora cyane kugira ngo bagumane uyu mwanya wa mbere ndetse biranabahira.

Ku ruhande rwa Ukiniwabo Rene Jean Paul ufite imyaka 20 y’amavuko  wabaye umukinnyi ukiri muto witwaye neza  yatangaje ko bishimiye cyane iyi nsinzi ariko ko atari ubwa mbere kuko Areruya yabahaye urugero ubwo yegukana isiganwa ryo muri Gabon muri Mutarama 2018.

Akomeza avuga ko ari cyo gihembo abonye kuva yatangira gusingwa mu rwego mpuzamahanga muri 2015. Mu ntego afite, Ukiniwabo usanzwe akinira ikipe ya Amis Sportis y’ i Rwamagana  ni uko ubu agiye kwitegura cyane akazabasha kwegukana intera muri Tour du Rwanda 2018.

Umutoza Sempoma yashimiye abakinnyi

Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu, Sempoma Felix yatangaje ko isiganwa ryari rikomeye kuko intera zibanza zose bashakaga gutsinda ariko bikanga. Agaruka ku ntera ya 5 yahesheje u Rwanda umwanya wa mbere,  yashimye abakinnyi be cyane, Hadi Janvier wakoze akazi gakomeye.

Aha yanagarutse kuri Hadi Janvier wari witabiriye isiganwa rye ya kabiri nyuma yo kugaruka muri uyu mukino aho yari amaze umwaka adakina. Ati “ Kugaruka kwe ni byiza, umukinnyi umara umwaka urenga akagaruka akitwara neza biba kuri  bake. Hasigaye igihe gito  akagaruka mu bihe bye, ibyo yakoze muri Cameroun  bigaragaza ko afite ubushake bwo gusubira mu bihe bye byiza”.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ubwo basohokaga mu kibuga k’indege i Kanombe barangajwe imbere na Uwizeyimana Bonaventure

Hadi Janvier mbere yo guhagarika, ni we munyarwnada wa mbere wabashije kwegukana umudali wa zahabu mu mikino y’Afurika “All African Games 2015”.

 Uretse Uwizeyimana wegukanye umwanya wa mbere, abandi bakinnyi bari kumwe  bitwaye neza dore ko  Byukusenge Patrick yasoreje  ku mwanya wa 4, Ukiniwabo Rene Jean Paul (6), Munyaneza Didier  (12), Hadi Janvier (17) na Nsengimana Jean Bosco (19).

Iyi kipe uretse umutoza Sempoma Felix yari kumwe na Karasira Theoneste nk’umukanishi na Kayinamura Patrick ushinzwe kunanura imitsi abakinnyi.

 

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.