Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Amagare: Uhiriwe yihaye intego yo gukina nk’uwabigize umwuga

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 09-03-2019 saa 17:25:04
Uhiriwe Byiza Renus ubwo yegukanaga intera ya Karongi Challenge muri Rwanda Cycling Cup 2018

Uhiriwe Byiza Renus ni umwe mu bakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare bakiri bato. Agaragaza ko mu minsi iri imbere azavamo umukinnyi ukomeye. Yihaye intego yo kuzakina nk’uwabigize umwuga hanze y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi ubu ifite imyaka 17 yazamukiye mu ikipe ya Muhazi CG ariko muri uyu mwaka wa 2019 yagiye mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu aho azakina mu kiciro k’ingimbi.

Mu kiganiro kirambuye yagiraye n’Imvaho Nshya yagaragaje uko yatangiye umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’intego afite muri rusange muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare.

Ubuzima bwa Uhiriwe

Uhiriwe Byiza Renus yavukiye mu Mujyi wa Kigali mu Kuboza 2001 nyuma ariko bimukira mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve ari na ho batuye kugeza ubu.

Ababyeyi ba Uhiriwe ni Uwamusinga Eugene na Tuyisenge Speciose gusa se yapfuye muri Mutarama 2018. Uhiriwe avuga ko bavutse ari abana 3, abahungu 2 n’umukobwa umwe, we akaba ari we mwana muto.

Uko Uhiriwe yinjiye mu mukino w’amagare

Uhiriwe atangaza ko yakuze akunda igare cyane kandi ko n’umubyeyi we yahoraga amubwira ko yakinnye uyu mukino, aho yakinnye mu masiganwa nka “Tour de Volcan”, irushanwa ryaberaga mu Karere ka Musanze.

Uhiriwe avuga ko yatangiye muri 2017 ariko aza guhura n’umutoza Byukusenge Nathan na we wakinnye uyu mukino ubu akaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi n’abakobwa.

Ati: “Naragiye ndamwegera mubaza icyo nakora ngo mbe umukinnyi angira inama ambwira ibyo nakora ndabyubahiriza bigenda biza gake gake”.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, Uhiriwe Byiza Renus ni bwo yatangiye gukinira ikipe ya Muhazi CG yatozwaga na Byukusenge Nathan.

Ati: “Byukusenge yaramfashije cyane ambwira uko nakwitwara ngenda mbikurikiza. Ndamushimira cyane kuko ni we watumye ngeza aha kuri ubu”.

Byabanje kumugora

Uhiriwe avuga ko kuba yaramenyereye kunyonga igare risanzwe irya siporo ryabanje kumugora ariko arihangana agenda amenyera bigera aho biraza. Ubu avuga ko benshi bamubwira ko ari ku rwego rushimishje ariko we yifuza kugera ku rundi rwego.

Umwaka we wa mbere yitwaye neza

Uhiriwe umwaka wa 2018 wamubereye umwaka mwiza kuko yitwaye neza ari na byo byamuhaye ikizere ko mu minsi iri imbere nakomeza gukora cyane azavamo umukinnyi ukomeye.

Muri Kamena 2018 mu kiciro k’ingimbi “Men Junior”, Uhiriwe yegukanye umwanya wa mbere muri shampiyona y’igihugu “Rwanda National Championships 2018” aho umukinnyi asiganwa harebwa ibihe yakoresheje ku giti ke “Individual Time Trial”. Mu gusiganwa mu muhanda “Road race” yegukanye umwanya wa 3.

Uhiriwe wanakinnye isiganwa ngarukakwezi « Rwanda Cycling Cup 2018” yitwaye neza kuko mu Kwakira 2018 yegukanye intera yakiniwe mu Karere ka Karongi “Karongi Challenge”.

Iyi ntera yavaga i Rubengera bagera mu mujyi wa Karongi bakazenguruka inshuro 15 ahantu hafite intera y’ibirometero 5 aho basoje muri rusange bakoze ibirometero 91. Uhiriwe yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 48 n’amasegonda 3 akaba yaratsinze abari basanzwe bitwara neza muri iki kiciro barimo Habimana Jean Eric, Muhoza Eric na Nzafashwanayo Jean Claude.

Mbere gato yo kwegukana iyi ntera, Uhiriwe Byiza Renus akaba yari avuye muri Autriche aho yitabiriye shampiyona y’isi “2018 UCI Road World Championships” yabaye tariki 22 kuzagera 30 Nzeri 2018 mu mujyi wa Innsbruck muri Autriche.

Muri iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 91, Uhiriwe wari ukinnye irushanwa mpuzamahanga bwa mbere mu gusiganwa n’igihe hakabarwa ibihe yakoreheje ku giti ke « Individual Time Trial » yabaye uwa 59 mu bakinnyi 71 na ho mu isiganwa ryo mu muhanda “Road race” ntiyabasha gusoza.

Uhiriwe avuga ko uku kwitwara neza ndetse no kwitabira isiganwa rikomeye ku rwego rw’isi byamutinyuye akabona ko byose bishoboka.

Yihaye intego yo kwitara neza no kuzakina nk’uwabigize umwuga

Uhiriwe avuga ko yihaye intego yo gukomeza kwitwara neza bizatuma abona ikipe yakinira nk’uwabigize umwuga hanze y’u Rwanda cyane cyane ku mugabane w’u Burayi na we agatera ikirenge mu cya bakuru be bakina yo nka Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Uwizeye Jean Claude.

Yakomeje avuga ko afite intego ko umwaka utaha wa 2020 yazakina Tour du Rwanda.

Kuri ubu, Uhiriwe ari ku rutonde rw’abakinnyi 4 mu kiciro k’ingimbi bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Afurika izabera muri Ethiopia kuva tariki 15 kugeza 19 Werurwe 2019.

Avuga ko muri iri rushanwa yifuza gukora cyane akegukana umudari. Ati:“Maze kumenyera igisigaye ni ukwegukana umudari kandi byose birashoboka”.

Uretse shampiyona y’Afurika Uhiriwe agiye kwitabira muri uyu mwaka wa 2019 anafite intego yo kongera kwitabira shampiyona y’isi “UCI Road World Championships 2019” izabera mu Bwongereza muri Nzeri 2019.

Uhiriwe avuga ko hari abana benshi baba babishaka kandi bafite n’impano ariko ntibagire amahirwe yo kwiyerekana. Abagira inama yo gukomeza gukora cyane kandi bakumva inama z’abatoza.

Uhiriwe Byiza Renus ubwo yegukanaga intera ya Karongi Challenge muri Rwanda Cycling Cup 2018

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.