Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Amagare: Uhiriwe  nyuma y’imyitozo yakoreraga   muri Afurika y’Epfo aragaruka mu Rwanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE               

Ku ya May 12, 2019

Uhiriwe Byiza Renus ukinira ikipe y’igihugu y’ingimbi “Junior” ndetse n’ikipe ya Benediction Excel Energy nyuma y’igihe gisaga ibyumweru 3  ari muri Afurika y’Epfo mu myitozo,  kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi  2019 aragaruka mu Rwanda.

Kuva tariki 19 Mata 2019, uyu mukinnyi yari ari  mu mugi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo  mu kigo k’imyitozo k’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare  ku Isi “UCI Centre.”

Aganira n’Imvaho Nshya, Uhiriwe yatangaje ko imyitozo yagenze neza  ndetse ko yabashije no kwitwara neza mu marushanwa yakinnye.

Tariki 28 Mata 2019, Uhiriwe yakinnye irushanwa aho  yarihuriyemo n’abakinnyi 144 bari mu byiciro bitandukanye aho basiganwe intera ya kilometero 91. Muri rusange yasoje ku mwanya wa 11 ariko aba uwa mbere mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 18 aho yakoresheje amasaha 2, iminota 13 n’amasegonda  3. Muri iki kiciro cy’abatarengeje imyaka 18 yari kumwe n’abakinnyi 19.

Uhiriwe yongeye kwitabira irushanwa tariki 05 Gicurasi 2019 nabwo yegukana umwanya wa mbere  mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 19 aho bazengurutse inshuro 3 intera ya kilometero 50 basoza bakoze  kilometero 150 aho yakoresheje amasaha 3, iminota 56 n’amasegonda 10.

Uhiriwe Byiza Renus ubwo yegukanaga isiganwa rya kabiri yakinnye muri Afurika y’Epfo

Uhiriwe atangaza ko iyi myitozo yamufashije cyane kuko hari byinshi yungutse mu mikinire cyane cyane gukina mu bantu benshi barimo n’abamurusha imyaka.

Muri iki kigo k’ikimyitozo hahurira abakinnyi  bakiri bato batandukanye aho bahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru ndetse bagakina n’amarushanwa atandukanye. Uhiriwe si ubwa mbere yari agiye muri Afurika y’Epfo kuko   mu Gushyingo n’Ukuboza 2018 nabwo yari  yagiyeyo mu  myitozo.

Kuri iyi nshuro yari kumwe  n’abandi bakinnyi b’ingimbi n’abangavu bagera kuri 12  baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Guinea, Benin, Afurika y’Epfo ndetse na Eritrea yo yari yohereje abangavu babiri.

Uhiriwe Byiza Renus wazamukiye mu ikipe ya Muhazi CG  yari amaze  iminsi  aserukira u Rwanda mu kiciro k’ingimbi akitwara neza dore ko yaherukaga kwegukana umudari wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda “Road race” muri shampiyona y’Afurika “African Continental Cycling Championships 2019” yabereye mu mujyi wa Bahir Dar muri Ethiopia muri Werurwe 2019.

Yanaserukiye u Rwanda kandi mu mikino y’urubyiruko rwaturutse mu bihugu bigize  akarere ka 5 “ANOCA Zone 5 Youth Games 2019” yabereye i Huye  tariki 02 kugeza 06 Mata 2019  aho  we n’abo bari kumwe mu ikipe y’igihugu begukanye imidari 4.