21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Amagare: Uhiriwe ni we wabashije gusoza mu bitabiriye shampiyona y’Isi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 28-09-2019 saa 20:00:54
Uhiriwe Byiza Renus wabashije gusoza isiganwa muri shampiyona y'Isi 2019

Uhiriwe Byiza Renus ni we mukinnyi wabashije gusoza isiganwa muri 4 bari baserukiye u Rwanda muri shampiyona y’Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare “UCI Road World Championships 2019”.

Iri rushanwa ryaberaga Yorkshire mu Bwongereza ryatangiye tariki 22  rirasozwa kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019. Abakinnyi baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa bari mu byiciro 2 aho mu kiciro k’ingimbi hari abakinnyi 2 ari bo Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Excel Energy  na Habimana Jean Eric  ukinira ikipe ya Fly CC naho mu batarengeje imyaka 23 hari Mugisha Moise ukinira Fly CC na Mugisha Samuel ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka.

Aba bakinnyi bose basiganwe mu kiciro kimwe cyo mu muhanda “Road race”. Tariki 26 Nzeri 2019 mu kiciro k’ingimbi “Men Juniors” basiganwe intera ya kirometero 148.1  maze Uhiriwe Byiza Renus asoreza ku mwanya  wa 45 aho yakoresheje amasaha 3, iminota 54 n’amasegonda 53.

Uwegukanye umwanya wa mbere ni Simmons Quinn ukomoka muri USA akaba yarakurikiwe ku mwanya wa 2 na Martinelli Alessio ukomoka mu Butaliyani naho Sheffield Magnus nawe ukomoka muri USA aza ku mwanya wa 3.

Muri iki kiciro hari hitabiriye abakinnyi  121, abakinnyi 72 ni bo babashije gusoza isiganwa mu gihe 49 batasoje barimo na Habimana Jean Eric wari uhagarariye ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Mugisha Samuel na Mugisha Moise nta bwo basoje

Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23, abakinnyi bari baserukiye u Rwanda, Mugisha Moise na Mugisha Samuel nta bwo babashije gusoza aho basiganwe intera ya kirometero 171.6  yo kuva ahitwa Doncaster kugera Harrogate.

Battistella Samuele ukomoka mu Butaliyani ni we witwaye neza  yegukana umwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 3, iminota 53 n’amasegonda 52. Yakurikiwe na  Bissegger Stefan  ukomoka mu Busuwisi naho ku mwanya wa 3 haza Pidcock Thomas ukomoka mu Bwongereza.

Muri iki kiciro abakinnyi bagomba kwitabira  bari 159 gusa 3 nta bwo babashije gutangira isiganwa. Mu bakinnyi 156 batangiye isiganwa, 113 ni bo babashije gusoza naho 43 ntibasoza barimo n’abakinnyi babiri bari baserukiye u Rwanda.

Aba bakinnyi  bari baserukiye u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 ni bwo bagera mu Rwanda. Aba ni Mugisha Samuel, Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric wari umaze hafi amezi abiri mu Busuwisi mu myitozo.  Mugisha Moise akaba yarasubiye mu Bufaransa aho yari amaze iminsi nawe akorera imyitozo akaba azagaruka mu Rwanda nyuma yo gukina isiganwa «Tour de Vendée 2019» rizaba tariki 06 Ukwakira 2019.

Habimana Jean Eric utarabashije gusoza isiganwa mu kiciro k’ingimbi

Mugisha Samuel na Mugisha Moise nabo ntabwo basoje isiganwa mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 23

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.