Amagare: Uhiriwe agiye kumara ukwezi yitoreza muri  Afurika y’Epfo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 23-04-2019 saa 09:45:20
Uhiriwe Byiza Renus ubwo yari ageze Cape Town aho agomba gukorera imyitozo mu gihe cy'ukwezi

Kuva tariki 19 Mata 2019, Uhiriwe Byiza Renus ukinira ikipe y’igihugu mu ngimbi “Junior” ndetse n’ikipe ya Benediction Excel Energy ari i Cape Town muri Afurika y’Epfo aho yagiye mu myitozo azamaramo ukwezi.

Uhiriwe   ufite imyaka  17 y’amavuko  yagiye mu kigo k’imyitozo y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare  ku Isi “UCI Centre” kiri muri  Afurika y’Epfo. Nk’uko yabitangarije Imvaho Nshya, Uhiriwe Byiza Renus yavuze ko yakiriwe neza kandi yizeye kuzunguka byinshi.

Ati Aha ni ugukora cyane nkigaragaza kuko haba hari amahirwe y’uko nabona n’ikipe y’ababigize umwuga ku rwego rwo hejuru.”

Muri iki kigo hahurira abakinnyi  bakiri bato batandukanye aho bahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru ndetse bagakina n’amarushanwa atandukanye. Uhiriwe si ubwa mbere yari agiye muri Afurika y’Epfo kuko mu Gushyingo n’Ukuboza 2018  nabwo yari ari muri Afurika y’Epfo mu myitozo.

Uhiriwe Byiza Renus wazamukiye mu ikipe ya Muhazi CG  yari amaze  iminsi  aserukira u Rwanda mu kiciro k’ingimbi akitwara neza dore ko yaherukaga kwegukana umudari wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda “Road race” muri shampiyona y’Afurika “African Continental Cycling Championships 2019” yabereye mu mujyi wa Bahir Dar muri Ethiopia muri Werurwe 2019.

Uhiriwe Byiza Renus ubwo yari ageze Cape Town aho agomba gukorera imyitozo mu gihe cy’ukwezi

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.