Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Amagare: Uhiriwe afite intego yo kuzakina nk’uwabigize umwuga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 01-11-2018 saa 06:05:19
Uhiriwe Byiza Renus ubwo yar ageze ku murongo usoza

Uhiriwe Byiza Renus ni we wegukanye umwanya wa mbere mu kiciro k’igimbi “Juniors” mu irushanwa ry’umukino w’amagare ryabereye  Karongi “Karongi Challenge” tariki 28 Ukwakira 2018.

Uhiriwe Byiza Renus ubwo yar ageze ku murongo usoza

Muri iki kiciro abakinnyi bahagurukaga i Rubengera bagera mu mujyi wa Karongi bakazenguruka  inshuro 15 ahantu hafite intera y’ibilometero 5  aho basoje muri rusange bakoze ibilometero 91.

Uhiriwe   ukinira Muhazi CG yaje ku mwanya wa mbere  akoresheje amasaha 2, iminota 48 n’amasegonda 3. Akaba yaratsinze abasanzwe bitwara neza muri iki kiciro barimo  Habimana Jean Eric ukinira Fly, Muhoza Jean Eric ukinira Amis Sports  na Nzafashwanayo Jean Claude ukinira Benediction.

Uyu mukinnyi w’imyaka 17 watangiye gukina uyu mukino mu ntangirizo z’uyu mwaka wa 2018 akaba ari yo  ntera ya mbere yari yegukanye.  Yagize ati  “Nta bwo byari byoroshye nihanganye  kuko narinsigaye nkina  ngenyine ariko birangira nitwaye neza.”

Uhiriwe yitwaye neza muri shampiyona y’igihugu muri Kamena 2018 yegukana umwanya wa mbere mu gusiganwa n’igihe ku giti ke “Individual Time Trial” mu muhanda “Road Race” aba uwa 3. Muri Nzeri 2018 yitabiriye shampiyona y’Isi muri Autriche asoza  ku mwanya wa 59 mu gusiganwa n’igihe ku giti ke “Individual Time Trial” mu gusiganwa mu muhanda ntiyabasha gusoza.

Kuri we avuga ko  yihaye intego yo kwitwara neza ku buryo nawe yatera ikirenge mu cy’abandi bagiye gukina hanze y’u Rwanda. Avuga ko n’abatoza bamubwira ko arimo kuzamuka neza n’ubwo atari yagera ku rwego  yifuza.

Uhiriwe Byiza Renus ufite intego yo kuzakina nk’uwabigize umwuga

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.