Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Amagare: U Rwanda rwiteguye kwitwara neza mu irushanwa ry’ibihugu bikoresha igifaransa

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 31-05-2019 saa 16:37:41
Abakinnyi mu kiciro k'ingimbi bazaserukira u Rwanda mu irushanwa ry'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa

Ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019 i Kigali hazabera isiganwa mpuzamahanga mu bakinnyi b’ingimbi n’abangavu “Juniors” baturutse mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa muri Afurika “Francophonie Youth Cycling Race 2019”.

Iri siganwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa “Union Francophone de Cyclisme” rifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”. Iri rushanwa rikaba ryaratewe inkunga n’umuryango w’abayobozi b’imigi yo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Ibihugu 6 byo muri Afurika ni byo byemeje ko bizitabira iri siganwa ari byo u Rwanda, Burkina Faso, Burundi, Cote d’Ivoire, Niger na RDC.

Uko isiganwa rizagenda

Iri siganwa ribera mu mujyi wa Kigali aho abasiganwa bazazenguruka mu bice bya Kimihurura bahagurukiye kuri RRA banyure Mu myembe – Ecole Internationale – Ogopogo – Sundowner – Kukabindi -NIDA.

Mu kiciro cy’abangavu “Wowen Junior” bazahaguruka saa mbiri (8h00)bazenguruka inshuro 10 basoze bakoze intera ya kirometero 55 naho mu ngimbi “Men Junior” bazahaguruka saa yine (10h00) bazenguruke inshuro 15 basoze bakoze intera ya kirometero 80.

Abakinnyi b’u Rwanda biteguye kwitwara neza

Abakinnyi 12 mu byiciro byombi bamaze iminsi bitegura aho bari mu kigo k’imyitozo i Musanze. Umutoza w’iyi kipe, Byukusenge Nathan akaba atangaza ko biteguye neza kandi intego ari ukwitwara neza.

Aba bakinnyi ni Habimana Jean Eric, Muhoza Eric, Gahemba Barnabe , Nsabimana Jean Baptiste, Hatekimana Jean Bosco na Hakizimana Felicien mu kiciro k’ingimbi na Ishimwe Diane, Nyirarukundo Claudette, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaverine, Irakoze Arnie na Uwamahoro Clemantine mu kiciro cy’abangavu.

Iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa “Union Francophone de Cyclisme” ryateguye iri rushanwa twabibutsa ko riyobowe na Bayingana Aimable usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “FERWACY”.

Abakinnyi mu kiciro k’ingimbi bazaserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.