Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Amagare: U Rwanda rwegukanye imidali 4 ku munsi wa mbere wa shampiyona y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 15-02-2018 saa 06:31:18
Ikipe ya Eritrea (Hagati) ni yo yegukanye umudali wa zahabu mu bahungu bakuru ikurikirwa n'u Rwanda (ibumoso) na Algeria (iburyo)

Ikipe y’u Rwanda yegukanye imidali 4 ku munsi wa mbere wa shampiyona y’Afurika mu mukino wo gusiganwa ku magare “African Continental Cycling Championships 2018”.

Ikipe ya Eritrea (Hagati) ni yo yegukanye umudali wa zahabu mu bahungu bakuru ikurikirwa n’u Rwanda (ibumoso) na Algeria (iburyo)

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, ejo hashize tariki 14 Gashyantare 2018, habaye  gusiganwa n’igihe hakarebwa ibihe byakoreshejwe ku  ikipe “Team Time Trial”.

Mu bangavu “Women Junior” hakinnye amakipe abiri iy’u Rwanda ndetse n’u Burundi. Ubusanzwe hageze abakinnyi 4 ariko hakabarwa ibihe by’abakinnyi 3 ba mbere. Muri iki kiciro, ikipe y’u Rwanda yari igizwe na  Mushimiyimana Samantha, Irakoze Neza Violette, Nzayisenga Valentine  na  Manishimwe Jeanette yegukanye umudali wa zahabu.  Iyi kipe yaje ku mwanya wa mbere aho mu bilometero 18,6 bakoresheje  iminota 36, amasegonda 6 n’ibice 44 naho ikipe y’u Burundi ikoresha iminota 50, amasegonda 22 n’ibice 60.

Ikipe y’u Rwanda mu bangavu yegukanye umudali wa Zahabu ikurikirwa n’u Burundi

Mu kiciro k’ingimbi “Men Junior”, ikipe yari igizwe na  Nkurunziza Yves, Nzafashwanayo Jean Claude, Gahemba Barnabé na Habimana Jean Eric   yabaye  iya kabiri aho mu bilometero 18,6 yakoresheje  iminota 26, amasegonda 56 n’ibice 28 ikaba yegukanye umudali wa Feza. Yaje ikurikiye ikipe ya Eritrea yegukanye umudali wa zahabu  yakoresheje iminota 26, amasegonda 7  n’ibice 12 naho ku mwanya wa 3 haza  Namibia yakoresheje iminota 28 n’amasegonda 19.

Ikipe y’u Rwanda mu ngimbi (ibumoso) yegukanye umudali wa Feza , Eritrea (Hagati) yegukana umudali wa zahabu naho Nambia (iburyo) yegukagana umudali wa Bronze

Uretse ingimbi n’abangavu, mu bakobwa bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Women Elite &U-23”   basiganwe intera y’ibilometero   40 maze ikipe y’u Rwanda yegukana umudali wa Bronze. Iyi kipe yari igizwe na Ingabire Beatha, Manizabayo Magnifique, Tuyishimire Jacqueline na Girubuntu Jeanne d’Arc yakoresheje iminota   isaha 1, iminota 9 n’amasegonda 42. Ikipe ya Ethiopia ni yo yegukanye umudali wa zahabu  aho yakoresheje isaha 1, iminota ibiri n’amasegonda 38 naho Eritrea yari ikunze kwegukana umwanya wa mbere iba iya kabiri aho yakoresheje isaha 1, iminota 2 n’amasegonda 47.

Ikipe y’abakobwa bakuru yegukanye umudali wa Bronze inyuma ya Ethiopia yabaye iya mbere na Eritrea yabaye iya kabiri

Mu bahungu bakuru n’abatarengeje imyaka 23 “Men Elite &U-23”, ikipe ya Eritrea yegukanye umudali wa zahabu aho mu bilometero 40 yakoresheje  iminota 51 n’amasegonda 28 naho ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Areruya Joseph, Nsengimana, Niyonshuti na Ndayisenga iza ku mwanya wa 2 aho yakoresheje iminota 51 n’amasegonda 45. Ku wanya wa 3 hasoje Algeria yakoresheje iminota 52 n’amasegonda 15.

Muri iki kiciro ikipe y’u Rwanda yashoboraga kubona umudali wa zahabu kuko yarushije na Eritrea amasegonda 17  ariko nk’uko Areruya yabitangaje hari   abakinnyi  bagize ikibazo bituma Eritrea  ibatwara umudali.

Yagize ati “Twifuzaga umudali wa zahabu, gusa tugenda Ndayisenga yagize ikibazo, mu kugaruka Bosco nawe umunyururu uvamo, twatakaje hafi nk’umunota ariko twishimiye uwo twabonye”.

Uyu munsi abakinnyi barakina ku giti cyabo

Shampiyona y’Afurika irakomeza uyu munsi tariki 15 Gashyanatare 2018 aho abakinnyi basiganwa n’igihe hakarebwa ibihe bakoresheje “Individual Time Trial”. Muri iki kiciro u Rwanda rurahagararirwa n’abakinnyi 2.

Mu bangavu “Women Junior” harakina  Mushimiyimana Samantha na Irakoze Neza Violette naho mu ngimbi “Men Junior” hakine Nkurunziza Yves na Nzafashwanayo Jean Claude. Aba barasiganwa intera y’ibilometero 18.6.

Mu bakobwa bakuru harakina Girubuntu Jeanne d’Arc na Ingabire Beatha naho mu bahungu bakuru n’abatarengeje imyaka 23 hakine  Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph, barasiganwa intera y’ibilometero 40.

Inzira ikoreshwa akaba ari Nyanza (Kicukiro) kugera Nyamata (Bugesera) bakagaruka.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.