Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Amagare : Tour du Rwanda 2018 yiganjemo inzira nshya

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 14, 2018

Tariki 05-08-2018

Rwamagana-Rwamagana (104 km)

Tariki 06-08-2018

Kigali-Huye (120,3 km)

Tariki 07-08-2018

Huye-Musanze (195,3 km)

Tariki 08-08-2018

Musanze -Karongi (135,8 km)

Tariki 09-08-2018

Karongi-Rubavu (95,1 km)

Tariki 10-08-2018

Rubavu-Kinigi (108,5 km)

Tariki 11-08-2018

Musanze-Kigali (107,4 km)

Tariki 12-08-2018

Kigali – Kigali (82,2 km)

Ejo hashize tariki 13 Kamena 2018 ni bwo hatangajwe ku mugaragaro gahunda y’isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “Tour du Rwanda 2018”.

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable ubwo hatangazwaga gahunda ya Tour du Rwanda 2018

Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 10 rizatangira tariki 05 Kanama risozwe 12 Kanama  2018. Kuri gahunda biragaragara ko iri siganwa rizanyura mu nzira nshya zitari zisanzwe zikoreshwa.

Ubusanzwe Tour du Rwanda yajyaga itangirira mu mujyi wa Kigali   aho  abakinnyi bakinaga ku giti cyabo bakareba ibihe bakoresheje mu ntera y’ibirometero 3.5 . Uyu mwaka wa 2018, Tour du Rwanda izatangirira i Rwamagana aho abakinnyi bazazenguruka (Circuit) bakore ibirometero 104, tariki 05 Kanama 2018

Olivier Grandjean ukuriye itsinda ritegura Tour du Rwanda 2018 yatangaje ko  buri mwaka baba bashaka guhindura. Agarutse kuri iyi ntera ya mbere izatangirira i Rwamagana yavuze ko ari hantu haturutse abakinnyi bakomeye  kandi  kuzenguruka akaba ari uburyo bushya bashaka gutangira kuko no mu masiganwa akomeye i Bururayi bijya biba.

Izindi ntera nshya zigaragara harimo  intera ya 3 izaba tariki 07 Kanama 2018  ya  Huye-Musanze (195,3 km) ari nayo ndende uyu mwaka ndetse no mu nshoro zose Tour du Rwanda yabaye.

Isiganwa rizanyura mu Rutsiro bwa mbere

Tariki 08 Kanama 2018 hazaba intera ya 4  yo kuva  Musanze isorezwe i Karongi (135,8 km)  baciye mu muhanda mushya wa Rutsiro, bukeye bwaho tariki 09 Kanama 2018 hazakinwa intera ya 5 ya Karongi-Rubavu (95,1 km) nabwo  banyure mu muhanda mushya wa Rutsiro.

Izindi ntera zisigaye   ni izisanzwe n’ubwo hagiye hahinduka aho zizasorezwa. Tariki 10 Kanama 2018 hazaba intera ya 6 izaba Rubavu isorezwe mu Kinigi. Iyi ntera yigeze gukinwa muri 2013. Tariki 11 Kanama 2018  abasiganwa bazava i Musanze basoreze i Kigali imbere ya MIC naho intera ya nyuma izenguruka muri Kigali izanyura mu bice itari isanzwe inyuramo izasorezwe  i Nyamirambo.

Amakipe azitabira

Tour du Rwanda 2018 izitabirwa n’amakipe 16 agizwe n’abakinnyi 5 ni ukuvuga ko ari abakinnyi 80.

Aya makipe ni ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Afurika y’Epfo, Eritrea na Ethiopia. Hari ikipe ya Benediction na Les Amis Sportifs zo mu Rwanda. Amakipe y’ababigize umwuga azava hanze y’u Rwanda hari Team Novo  Nordisk (USA), GSP Algerie, Team Sempada (Afurika y’Epfo), Kenya Riders Safaricom, Bai Sicasal-Petro de Luanda (Angola), Team Loup Suisse Romandie (Suisse), Marc Pro Gym One CT (USA), Team Haute-Savoie Rhones-Alpes, Pays des Olonnes (France) na Team Embrace the World (u Budage).

Abaterankunga

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda «FERWACY», Bayingana Aimable  yatangaje ko  iri siganwa rizatwara ingengo y’imari isaga miliyoni 500.

Mu  baterankunga b’iri rushanwa hari MINISPOC, Skol, Cogebanque, SP, Prime Insurance, Rwanda Tea, RwandAir, RDB, Inyange  n’abandi batandukanye nka RMC (Uruganda rukora moto), Sebamed, Rwanda Foam na Ameki Color.