Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Amagare: Niyonshuti yabonye ikipe nshya muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 11-01-2018 saa 09:25:51
Niyonshuti Adrien (uwa 3 mu bicaye ibumoso) ari kumwe na bagenzi be

Niyonshuti Adrien wakiniraga ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ikaba ibarizwa mu Butaliyani  yamaze kubona indi kipe nshya nayo yo muri Afurika y’Epfo yitwa  Sampada Cycling Team.

Niyonshuti wari wageze muri Dimension Data for Qhubeka mu 2009  umwaka ushize wa 2017 usojwe ni bwo yatandukanye  nayo atangira gushakisha indi kipe.

Niyonshuti Adrien (uwa 3 mu bicaye ibumoso) ari kumwe na bagenzi be

Kuri ubu Niyonshuti ari muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa  Pretoria aho iyi kipe ibarizwa akaba yaratangiye imyitozo hamwe na bagenzi be. Uretse Niyonshuti Adrien iyi kipe yanagaruye Songezo Jim ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba yari yarazamukiye mu ikipe ya MTN-Qhubeka ari yo yaje kuba  Dimension Data for Qhubeka ubu ariko akaba yakiniraga ikipe yitwa  Kuwait–Cartucho.es yo muri Kuwait.

Iyi kipe ya  Sampada Cycling Team ifite intego zo kubaka ikipe igizwe n’abakinnyi bakomeye  bakomoka  muri Afurika  aho bivugwa ko bifuza kuzana  Daniel Teklehaimanot Girmazion ukomoka muri Eritrea akaba nawe yaratandukanye na      Dimension Data for Qhubeka  ubu akaba nta kipe afite. Uyu mukinnyi akaba  yaritabiriye Tour de France 2015 anambikwa umwambaro w’abarusha abandi kuzamuka.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.